Miss Sharifa wakorewe Bridal Shower yahishuye icyatumye ahitamo umusore bazarushinga (Amafoto)

10 7-05-2018 - saa 10:45, Munyengabe Murungi Sabin

Miss Umuhoza Sharifa ageze kure gahunda yo kwitegura kurushinga, inshuti n’abavandimwe be bamukoreye ibirori bya Bridal Shower bamusezeraho banamugira inama zizamufasha.

Ibirori bya Bridal Shower bya Miss Umuhoza Sharifa, byabereye mu rugo iwabo mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze ku wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2018.

Umuhoza Sharifa yateguriwe ibi birori mu gihe habura igihe gito ubukwe bwe na Thierry bugataha, bivugwa ko buzaba muri Nyakanga 2018 gusa ubwe yanze kwerura ngo avuge itariki nyakuri buzabera.

Yabwiye IGIHE ati “Igihe ubukwe buzabera, njya nirinda kubivugaho cyane, ndi umuntu nshobora gupanga ibintu hakazamo impinduka, ntabwo birajya ku murongo neza ku buryo nabishyira hanze.”

Miss Sharifa yavuze ko igikomeye cyatumye ahitamo Thierry nk’umugabo we iteka ryose, ngo “ni umutima mwiza afite”. Yongeyeho ati “Ni byinshi cyane, bimwe mu byo nakubwira ni uko afite umutima mwiza, arubaha. Ikindi njye na we turashyigikirana, aranshyigikira mu byo nkora byose, nyuma y’uko dukundana aranshyigikira cyane.”

Ibirori bya Bridal Shower ya Sharifa byabereye iwabo mu Mujyi wa Musanze

Umuhoza Sharifa yamenyekanye cyane ubwo yambikwaga ikamba ry’umukobwa wakunzwe kurusha abandi muri Miss Rwanda 2016, icyo gihe yanabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda.

Muri Mutarama 2018, nibwo umukunzi we yamwambitse impeta y’urukundo bahita banatangaza ko ari intambwe ya mbere iganisha ku bukwe bwabo.

Miss Sharifa n'inshuti ze bakoze ikimenyetso kizwi muri filime 'Black Panther'
Miss Sharifa n'umubyeyi we
Miss Sharifa yakorewe ibi birori mu gihe habura igihe gito agakora ubukwe
Miss Umuhoza Sharifa yambitswe impeta y'urukundo muri Mutarama 2018
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
elguz 2018-05-08 05:27:53

uwiteka azabubakire ...muhuye muhuje imyitwarire mukomereze aho...all the best guys

2
Nour 2018-05-08 03:28:34

hmm wowe wiyise Pazo ngo Thierry ni iki??? ubwo rero wabona yaragukatiye dore abakobwa mwirirwaga mumwirukaho....Thierry ni umwana mwiza in fact ibi byose Sharifa amuvuzeho ni ukuri.arubaha aritonda, he is hardworking and akunda gufasha abantu,,so keep hating mugihe abandi batera imbere,,IMANA IZABUBAKIRE ,MUZABYARE MUHEKE!!!!!!!PEACE OUT YO.....

3
uwimana 2018-05-08 00:07:33

mbanje kubasuhuza.wwe witwa pazzo iyo uvuga ngo nindaya sinzi niba uri umugabo cg mugore.ariko uravuga indaya yaguhamagaye asambana nabagabo cg niwe wamubereye indaya..mujye mwubaha abandi ikindi house f cake bayimuha batayumuha nuburenganzira bw thierry abantu bose babaye ibisambo rega siko bose ba divorca hari nabubaka zigakomera.nawe charifa rero ihangane ninama nkugira ugabanye ayo mavuta uzarwara cancer yuruhu pe uritukuza ugakabya ko muri bato kdi muri beza wazabiretse.umunsi mwiza

4
Gisa 2018-05-07 16:24:50

Pazo ntugacire abandi Imanza utazikururira Imivumo.

5
Ritha 2018-05-07 16:22:47

Ntacyo muzaba Imana irabarinze

6
Ntwari 2018-05-07 16:17:05

Thierry rwose genda ushatse mumuryango muzima. Imana izabubakire. Aba bana iwabo bose bagira imico myiza bakunda abantu.

7
Anita 2018-05-07 16:14:06

Nkawe Pazo urarwana niki koko. Kutifuriza abandi ibyiza bikumarira iki? Imana ikubabarire kuko uriya mwana wumusore ndamuzi aritonda muba mwagiriye ishyari kuko yabashije kwikorera umushinga umuteza imbere. Burya koko ngo ntawubura abanzi .

8
Bimawuwa 2018-05-07 15:16:40

Ndabizi ntabwo bindeba ariko kubaza nu urenganzira bwanjye..uwo mukobwa su musilamu nu muwo mugabo nawe nuko ababizi batubwire.

9
Kavamahanga Tito 2018-05-07 07:05:26

Mu byu’ukuri aba bantu bamukoreye ibirori ninde wamugira inama zuko bubaka urugo? Courage Shariffa Imana izakubakire

10
Jeanne 2018-05-07 06:23:32

Yooo mama shenge. Wamye witonda none uhesheje ishema ababyeyi bawe. Nabandi ba Miss bakwigireho ingeso nziza. Uzagire urugo ruhire

Kwamamaza