IGIHE

Miss Rusizi yasubije abamushinja gukurikira ifaranga ku mucuruzi w’imyaka 45 bazarushinga

37 12-02-2018 - saa 11:31, Munyengabe Murungi Sabin

Umutesi Teta Afsa wabaye Nyampinga wa Rusizi aritegura kurushingana n’umucuruzi witwa Mudaheranwa Aman Casmir umurusha imyaka 24 y’amavuko, bamwe bamushinja gukururwa n’imitungo ariko akavuga ko urukundo rujya aho rushatse.

Mudaheranwa Aman Casmir afite imyaka 45 y’amavuko mu gihe umukunzi we Miss Umutesi Teta Afsa afite 21. Aba bombi, bazasezerana imbere y’amategeko ku itariki ya 23 Werurwe 2018; uyu muhango uzabera umunsi umwe no gusaba no gukwa.

Uyu mucuruzi azwi cyane mu Mujyi wa Kamembe mu gihe Teta Afsa we azwi i Rusizi nka Nyampinga ufite ikamba ry’aka karere kuva mu mwaka wa 2016 kuko atarasimburwa.

Impapuro z’ubutumire zimaze kujya hanze, ubukwe bwa Mudaheranwa na Teta bwavugishije abatari bake ahanini bagaruka ku kinyuranyo cy’imyaka yabo. Mu byavuzwe cyane harimo ko ‘uyu Nyampinga yakurikiye ifaranga’ gusa we yabwiye KT Idols ko ibyabo ari urukundo rusa.

Yagize ati “Kuvuga ngo umuntu arakuze, ngo nkurikiye amafaranga ntabwo mbiha agaciro. Kuba naremeye kubana na we si uko nari nyobewe uko angana. Icyo mpa agaciro ni uko mukunda.”

Yongeyeho ko ababyeyi be batigeze bivanga mu by’urukundo rwe na Mudaheranwa kuko ‘amahitamo ari aye’. Ati “Amahitamo aba ari ayanjye kandi umubyeyi ashyigikira umwana we akurikije uko yiyumva, niba naraberetse umugabo wanjye ntabwo bambwira ngo reka uyu fata uyu.”

Mudaheranwa na we yabwiye IGIHE ko icyo yakundiye Miss Teta Afsa ni uko bahuza muri byose ndetse by’umwihariko bakaba bakundana. Yongeyeho ati “Ni umukobwa usa neza, ufite igikundiro akaba ariyo mpamvu nanjye naba naramuhisemo ariko cyane cyane sinagendeye ku isura.”

Mudaheranwa Aman Casmir agiye kurushingana na Teta nyuma y’igihe kigera ku myaka irindwi yari ishize atandukanye n’umugore we. Yashimangiye ko adatewe ipfunwe no kurongora umukobwa arusha imyaka myinshi nk’uko bamwe babivuga.

Uyu mukobwa ngo ntiyakurikiye amafaranga kuri Aman Casmir

Yagize ati “Kuba akuze arakuze ntabwo ari uruhinja kandi ubundi gukura ni mu mutwe; ushobora kuba uri mukecuru ariko kuba mu mutwe udakuze ugakora nk’iby’abana. Gukura ntabwo ari ubunini cyangwa se imyaka myinshi ahubwo gukura ni mu mutwe, kuba uzi ubwenge, kuba ufite ibitekerezo bizima. Arabyujuje kuko tumaranye imyaka ibiri tuziranye.”

Ubukwe bwa Casmir Aman na Teta Afsa buzataha ku itariki ya 24 Werurwe 2018, bazasezeranira mu idini rya Islam.

Mudaheranwa Aman Casmir afite imyaka 45 y’amavuko
Miss Teta Afsa agiye kurongorwa n'umugabo umurusha imyaka 24
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
kamanzi lilly 2018-02-14 08:18:06

keretse Atari umushikazi. abashikazi muri bamwe niyo wafata ihene ukayitaka amadorari umushikazi yayibera umugore pe! bakunda cash kuruta umuntu!! arikose abashi bamera bate?? narumvishe ngo numusore iyo asuye inkumi ntimubagire inkoko babyarana abo !! abashi nabashikazi mujye mushakana nkuko abo babigenje babyita 1/1 mukomereze aho. muntu utari umushi ndagusabye ntuzajye mubajiji utari umujiji

2
hakim 2018-02-13 08:56:10

uyu musaza ntareba kure ngo aboneko aka gakobwa ari ibandi rije kumwiba reba ijisho ryako

3
bwenge 2018-02-13 08:48:33

mapenzi ulaya ...afurika byiashala

4
karisa 2018-02-13 06:26:57

ntamwirabura udakundirarumuntu bitewe nibyo amukuraho usibye abazungu

5
Mawimbi 2018-02-13 03:58:51

Uriya mugabo ntafite imyaka 45. Arayirengeje kureeeee. Niba afite mike ni nka 55.

6
Ukuri 2018-02-13 03:46:47

Ariko se mukibwa mwiza, ninde wakubwiye ko gukurikira cash ari icyaha? Ndabona wisobanura cyaneee... nk’aho abandi bo izo cash bazanga! Bareke wirire ubundi nawe uzamenye ubwenge ujye urya uteganya ko nibamara kukugira urubito bazagucisha mu idirishya abana bato bakinjira!!! Nkabakubanjirije bose buriya ntiwabarushaga ubwiza! Ariko nyine monde ya Beton niko ikora.

7
penza 2018-02-13 00:55:49

sha c ko ziriya cash ze uzirya mutarabana mwabana agataha yariye muri hotel nawe ugapfira kuri kawunga gusa? abafite amafaranga siko bayaha abagore babo muko, wumve ko wasanga utazaba wemerewe no kugera kwirembo n’ayo mafaranga ukajya wumva bayavuga gusa!! niba uzi ubwenge rero yamukureho mutarabana kandi umenye icyo apfa n’abagore be ashaka nawe ujyeyo witeguye ko nawe mwagipfa, naho cash wasanga hari umuyobozi ahagarariye ibyo bizu byose bikaba atari ibye ukazatahira kurongorwa gusa ubundi ugakanura amaso

8
Cade 2018-02-12 17:47:10

Isi irashaje pe,
Amafranga azarikora rwoc

9
king 2018-02-12 16:27:36

ntawutumva ko ukurikiye cash ntarukundo rundi ufite gusa cash uzazisiga nka kadafi

10
Dumbuli 2018-02-12 14:01:42

Hhaaa! Nta makuru mufita Teta ati "ntibibareba aho kujya ku musore nkicwa na bwaki nzajya kwa Vieux mererwe neza" ati""nimwe bazarongora cga ni njye Teta"" aha mwitonde rero Amani afite imyaka 51 yiganye na muzehe wanjye Teta afite imyaka 24 amurusha 27. bivuze ngo ni Sekuru bien kuko abana ba hari uwavutse1989 murabyumva ariko cash zirahari kbs

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza