IGIHE

Miss Nimwiza akomeje ibikorwa bijyanye no gushishikariza urubyiruko kugana ubuhinzi (Amafoto)

9 15-05-2019 - saa 10:24, Uwiduhaye Theos

Nyampinga w’u Rwanda mu 2019, Nimwiza Meghan, akomeje gushishikariza urubyiruko kugana ubuhinzi, mu rwego rwo gushyira mu ngiro umushinga we aho kuri uyu wa Kabiri yasuye ikigo cya Sunrise High School.

Iki gikorwa ku ikubitiro yagitangirije ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 10 Gicurasi 2019.

We n’abari bamuherekeje bahuye n’urubyiruko rukora ubuhinzi bari kumwe n’abarufasha mu bintu bitandukanye birimo kubongerera ubumenyi cyangwa se ku bijyanye no kubona ubushobozi.

Bunguranye ibitekerezo n’uru rubyiruko bari kumwe n’inzobere mu buhinzi n’ubworozi z’urubyiruko rwibumbiye muri Rwanda Youth in Agriculture Form (RYAF), BDF n’izindi nzego za leta.

Basuye Urwunge rw’Ishuri rwa Mutagatifu Aloys rw’i Musanze na E.S Musanze bakurikizaho Sunrise High School.

Mu bikorwa bakora harimo no guhinga imirima y’imboga mu rwego rwo kunganira ibigo mu bijyanye n’imirire nkuko byatangijwe na Nyampinga w’u Rwanda wa 2018.

Umuyobozi wa Sunrise High School yavuze ko kuba ba Nyampinga babasuye byateye ingufu abanyeshuri ndetse bikanabafasha cyane ku bijyanye no guhindura imyunvire bari bafite ku buhinzi.

Ati “Ubusanzwe dufite inka zibakamirwa ndetse bakarya neza ariko kuva ba Nyampinga baje hano bitumye uyu murima basize aha abanyeshuri bazawitaho ku buryo bizatwunganira ariko n’abanyeshuri bizatuma bagira ubumenyi ndetse bakunde ubuhinzi kuko urebye ubundi iyo twababwiraga guhinga uko babifataga ntabwo wabigereranya n’uburyo babikoranye ibyishimo nyuma yo kunva ubutumwa bwa ba Miss Rwanda.”

Uyu mushinga wo gushishikariza urubyiruko kugana ubuhinzi niwo Miss Rwanda wa 2019 yavuze ko azakora mu gihe yaramuka yambitswe ikamba.

Miss Rwanda wa 2018 we ibyo kubaka imirima y’imboga n’imbuto yabitangiye umwaka ushize aho yagiye abikora mu gihugu hose muri gahunda yihaye yo kurwanya imirire mibi.

Kuri uyu wa Gatatu Nimwiza Meghan ari kumwe na mugenzi we Iradukunda Liliane berekeje mu Karere ka Rubavu gukomerezayo ibi bikorwa bamazemo iminsi byo gushishikariza urubyiruko kugana ubuhinzi

Biteganyijwe ko aba bakobwa bazazenguruka uturere dutandukanye mu ntara zose z’igihugu ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Iradukunda Liliane nawe ari gufatanya na Nimwiza muri gahunda yatangiye yo gushishikariza urubyiruko ibijyanye n'ubuhinzi
Miss Nimwiza Meghan afatanya n'abanyeshuri bo muri Sunrise High School guhinga
Miss Iradukunda Liliane na Nimwiza Meghan mu ifoto y'urwibutso n'abanyeshuri ndetse n'abayobozi b'iki kigo
Nimwiza Meghan na Iradukunda Lilaine baganiriye n'abayobozi b'iki kigo
Nimwiza Meghan ari gusinya mu gitabo cy'abashyitsi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
eric 2019-05-16 03:54:15

Miss wacu dukunda, Courage! Iyi projet ni nziza pe! Ubuhinzi nibwo budutunze ahanini kuko turya ibihingwa nubwo hari ibinyura mu nganda bigahindurwa ukundi. Yenda umushinga wawe ni uwo gushishikariza urubyiruko ariko uzashake ahantu ukorera demonstration uhahinge utere, urubyiruko rujye ruza kuhasura cg se ukore akavideo kazajya kagufasha kwerekana ibyo ukora. Biba byiza iyo wigisha abantu ibintu nawe ukora.

2
Paul 2019-05-16 02:55:48

Uvga ko abanyeshuri badakwiye guhinga bambaye imyenda y’ishuri, aragira ngo bagende bambaye iki kindi kibaranga kitari uniform. Wari waboa abaserikare bubaka inzu bambaye indi imyenda iatari iya kazi kabaranga? Ni ukugira ngo bigaragare ko ari Abanyeshuri yakoranye nabo, yasuye.

3
Duck 2019-05-15 13:17:13

Dear Miss! ni byiza igitekerezo wagize cyo gushishikariza urubyiruko guhinga ariko ubuhinzi bwa gakondo nibwo kibazo nta musaruro bugira, buravuna cyane ! Icyo bigusaba birasaba ko uzana innovations mu buhinzi bukagira gahunda bugakoresha ikoranabuhanga , hagakoreshwa imbaraga nkeya zitanga umusaruro mwinshi! urubyiruko tuzakujya inyuma haki ya mungu!

4
AK 47 2019-05-15 10:08:30

Ubuse Miss ari guhinga cg ari gusiba? Iyi niyo mishinga yenda gushishikariza urubyiruko se? Yewe nari nagatangaye iyo technology ye?

5
rwanda 2019-05-15 05:06:38

uno mukobwa iyo aza kuba inzobe

6
iranzi paccy 2019-05-15 05:05:57

nta bahinga bambaye inkweto ,uku nukwifotoza gusaaaa

7
Biraguma 2019-05-15 04:50:33

Nari ngize ngo ari kurushishikariza guhinga rukoresheje ikoranabuhanga none ni isuka koko? uWO NTA MUSHINGA URIMO

8
kanuma 2019-05-15 04:49:41

arashushanya gusa azi guhinga byahehe kuki mudufata nkinjinji azaze mumajyaruguru tumwereke aho ahinga kwarifatisha photo gusa ngo kwarahinga

9
Semahane Simon 2019-05-15 03:35:17

Ibi byo kujyana abanyeshuri mu murima n’imyenda y’ishuri rwose birabishye cyaneeee! Abajyanama ba Miss babyigeho!

Kwamamaza