Babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata ruri ahahoze kiliziya yitwa Umwamikazi w'Intumwa, hashyinguwe imibiri isaga 45,000 y'abiciwe mu duce dutandukanye muri Bugesera n'abagera ku 1080 biciwe muri iyi paruwasi.
Miss Kalimpinya n'abagize AERG biga kuri Lycee de Kigali bunamiye abashyinguwe muri uru rwibutso, banasobanurirwa amateka y'uburyo ari hamwe mu habanje kugeragerezwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y'iki gikorwa, basuye umukecuru w'inshike witwa Mukankuranga Goreth utuye mu Kagari ka Kayumba, wiciwe abana be bose muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abasangiza ubuhamya bwihariye bw'uko yarokotse.
Nyuma yo kumva ubuhamya bwe no kumufata mu mugongo, Umuyobozi wa AERG ya LDK, Ntwari King, yakomeje Mukankuranga wiciwe abana bose.
Yagize ati “Uyu mubyeyi wacu turamushimira cyane ku bw'ubutwari yagize bwo kudusangiza ubuhamya bwe, twamwijeje ko ubu twabaye abana be twese, na we akaba ari umubyeyi wacu kuko umuryango we wose wishwe mu gihe cya Jenoside."
Nyuma yo gusura uyu mukecuru wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi n'Urwibutso rwa Nyamata, Queen Kalimpinya wifatanyije n'abanyeshuri bagize AERG ku kigo cya Lycee de Kigali yizeho mu mashuri yisumbuye, yabwiye IGIHE ko hari byinshi we na bagenzi be bahigiye birimo kurushaho kwimika no gusakaza urukundo n'ubumwe mu Banyarwanda.
Yagize ati "Abakoze biriya bari baribibyemo urwango rwagejeje kuri Jenoside, ubu rero twe turi kwibibamo urukundo kugira ngo ruzazane impundu mu Rwanda."
Uretse kuba yariciwe umuryango we wose, Mukankuranga afite ibikomere bigaragara mu isura by'aho yagiye atemwa, ndetse no ku bindi bice by'umubiri bituma atabasha kugenda neza.


















Ibitekerezo 0