Miss Iradukunda Liliane yasuye abatuye ku Nkombo (Amafoto)

18 5-05-2018 - saa 16:54, Munyengabe Murungi Sabin

Nyampinga w’u Rwanda, Iradukunda Liliane yatangiriye imishinga ye mu Karere ka Rusizi ahereye ku gikorwa cyo gufasha abana bagize ikibazo cy’imirire mibi bo mu Murenge wa Nkombo.

Miss Iradukunda Liliane yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka Rusizi guhera kuwa Gatanu tariki ya 4 kugeza kuwa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2018. Niho yatangiriye urugendo rw’ibikorwa ateganya kuzakorera mu bice bitandukanye by’igihugu.

Mu kiganiro na IGIHE, Miss Iradukunda Liliane yavuze ko yahisemo gutangirira ibikorwa bye i Rusizi kuko yatsinze irushanwa aciye mu ijonjora yanyuzemo mu Ntara y’Uburengarazuba.

Mu rugendo yakoreye i Rusizi, Miss Iradukunda Liliane yasuye abatuye ku Kirwa cya Nkombo anifatanya n’urubyiruko rw’aho mu gikorwa cyo kubakira umukecuru utishoboye wagorwaga no kubona aho akinga umusaya.

Yagize ati “Impamvu nahisemo kujya ku Nkombo, ni n’uburyo bwo kuhasura, bamwe ntibahafata nko mu Rwanda, nifuje kujya gusura abaturage b’aho nkamenya ubuzima babayemo. By’umwihariko nahakoreye igikorwa cyo kurwanya imirire mibi, nasanze cyaratangiye kubanuka ugereranyije n’imibare banyeretse yo mu gihe gishize.”

Miss Iradukunda Liliane ubwo yari mu bwato yambuka yerekeza ku Nkombo

Miss Iradukunda yasuye abana barenga mirongo itatu bari bafite ikibazo cy’imirire mibi,muri bo yasanze umwe gusa ari we ukiri mu muhondo mu gihe abandi batangiye kugira umubiri mwiza.

Yabasigiye ubufasha burimo amata bazajya banywa mu buryo bwo kubongerera intungamubiri ndetse yemera kuzishyura ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye makumyabiri.

Mu cyumweru gitaha, Miss Iradukunda Liliane azakomereza urugendo rwe mu Karere ka Musanze ahave yerekeza mu Ntara y’Uburengerazuba ku kirwa cya Iwawa ahagororerwa urubyiruko rwahoze ari inzererezi n’abafatiwe mu biyobyabwenge.

Ingabo z'u Rwanda zambukije Miss Iradukunda Liliane ajya ku Nkombo
Ubwato bwambukije Miss Iradukunda Liliane ajya ku Nkombo
Iradukunda Liliane yasanze bamwiteguye n'imbyino zo ku Nkombo
Nyampinga w'u Rwanda yahaye abana amata
Abana bari baragize ikibazo cy'imirire mibi bahawe amata
Nyampinga w'u Rwanda hamwe n'umukecuru bubakiye inzu
Miss Iradukunda n'ingabo z'u Rwanda mu gikorwa cyo kubakira umukecuru utishoboye
Iradukunda yashishikarije ababyeyi kwita ku ndyo bagaburira abana babo
Iradukunda yishimanye n'abatuye ku Nkombo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
NKURIKIYE ALICE 2018-05-08 03:25:13

WAOOUH ELLE A TOUTE LES QUALITES D ETRE UNE MISS TRES SIMPLEMENT BELLE ,HUMBLE, INTELLIGENTE ENTOUT URWANDA MWISHIMIRE UYU UYU MU MISS NIWE WANBERE NEMEYE

2
Munyampundu Eugene 2018-05-07 08:39:38

Nukuri nibyiza cyane yabahaye nubutumwa bwiza ariko iriya nzu nimvura iri hanze aha nubundi nibita mukaga uriya muturage nimufasha umuntu mujye mu itonda mukusanye ubushobozi muhe umuntu ikintu gifatika ninako bibiliya ivuga ubuse ubuyobozi bwibanze bwarabemereye murayizamura koko?

3
Daniella 2018-05-07 05:39:51

Andika hano

Wouuuuuw Miss Wacu avance abagira Jealous ntibazabura keep on praying kdi be urself Be humble ans dignity Turagukunda kdi komereza aho U can rwose iyaguhanze muri kumwe ma chérie

4
abel 2018-05-07 05:23:26

tubwizanyije ukuri uyu mwana ni miss koko. Ikindi njye niwe wa mbere nemera ko yatowe abikwiriye koko. Abandi nabo ntakibazo ababemera bakomereze aho.

5
Nana 2018-05-06 08:26:44

Ahahahahhhahhhhhhhhhhhhh!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Ndabona baramukoreye protocol irenze iya gitifu peeeeeeeh!!!!!!!!!!!!!!! Ubanza batarumvishije inama ya H.E kubyerekeye protocol too!!!!

6
Muvunyi 2018-05-06 07:42:26

@Sila, umuntu uha abana amata uvuga ko atari mwiza gute? Hari ikibi yagukoreye?

7
Joseph muguet 2018-05-06 06:49:34

uyu witwa Pierre wagirango ni miss Jolly wivuga bimaze kugaragara ko ariwe ubyandika kubera jalousie si ubwambere mbonye commentaires z uyu igihe cyose hasohotse article ivuga kuri miss igikorwa yakoze Jolly gabanya ishyari ikamba ntirikiri ku umutwe je te remercie j espère de ne plus avoir tes commentaires du genre. ça devient patologique t es jalouse

8
Aim 2018-05-06 05:08:19

@ sila: Kuba mwiza ushatse kuvuga iki? Byaterwa nubireba

9
hertier 2018-05-06 02:35:09

nyampingawacu turagukunda!!!byumwiharikonjye ndagukunda cyaneee!!!! urumuhanga kdi wicishabugufi usekaneza urumuhanga kdi ufite mumasoheza abagusebya nishyari bagufitiye komereza aho nyampingawacu Imana ikomezekukurinda ndagukundaaaa!!!!!!

10
Zamda 2018-05-06 02:14:40

Gd job

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza