IGIHE

Miss Akiwacu yahishuye uwashatse ko baryamana yitwaje umwanya, irondaruhu, bikini n’urukundo (Video)

2 5-09-2019 - saa 13:05, Uwiduhaye Theos

Nyampinga w’u Rwanda 2014, Akiwacu Colombe, yatangaje byinshi ushobora kumwibazaho ndetse anahishura ko hari umugabo washatse ko baryamana akamufasha mu mushinga yari arimo wo kubakira abatishoboye mu Karere ka Rwamagana b’abapfakazi babiri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Akiwacu ni umwe muri ba Nyampinga bagera ku icumi bazwi bamaze gutorwa mu Rwanda, yatowe mu mwaka wa 2014 ubwo iri rushanwa ryatangiraga gutegurwa na Rwanda Inspiration Backup ikibikora kugeza n’ubu.

Ari muri ba nyampinga bagize igikundiro bitewe n’ibitekerezo bye ndetse n’uburyo mu gihe cy’umwaka yamaranye ikamba rya Nyampinga yakoze ibikorwa bitandukanye.

Miss Akiwacu Colombe yavuye mu Rwanda muri Nzeri 2015 yerekeza mu Bufaransa gukomeza amasomo ubu yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza, ari kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

Miss Akiwacu yanitabiriye irushanwa rya Miss Supranational ryabaye mu Ukuboza 2016 aza mu bakobwa 25 ba mbere, anatuma umwanya u Rwanda rwari ruriho icyo gihe wigira imbere.

Icyo gihe yavugishije benshi ubwo yambaraga umwambaro wa bikini udakunze kuvugwaho rumwe na benshi bamwe bakawita uhabanye n’umuco nyarwanda.

IGIHE yagiranye nawe ikiganiro mu gihe ubu ari mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye.

IGIHE: Akenshi ukunze kuba uri mu Bufaransa, kuri iyi nshuro ni iki cyakuzanye mu Rwanda?

Miss Akiwacu: Umwaka ushize nabwo nari mpari. Ikintu cya mbere cyanzanye mu Rwanda ni uko ari igihugu cyanjye, kirimo ababyeyi banjye n’abavandimwe naje kubaramutsa. Ikindi ni irushanwa rya Miss Supranational Rwanda rizaba ku Cyumweru ndetse no gutaha inzu nubakishije z’inshike za Jenoside ari i Rwamagana.

IGIHE: Ukigera mu Rwanda ni iki cyagutunguye wabonye cyarahindutse?

Miss Akiwacu: Ibintungura ni byinshi buri gihe iyo ngeze mu Rwanda kuko ni igihugu gitera imbere byihuse rero buri gihe iyo nkigezemo nsanga hari ibyahindutse. Hari imihanda n’inzu nshya, hari ubucuruzi bushya, urebye hari ibintu byinshi bihinduka mu mwaka umwe.

IGIHE : Umwaka ushize wahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu masomo yerekeye ubucuruzi mu Bufaransa. Ubu muri iki gihugu uba uhugiye mu biki?.

Miss Akiwacu: Amashuri ntabwo yarangiye. Buriya amashuri ntabwo ajya apfa kurangira ubu ndi kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Digital Marketing, ngakora akazi gasanzwe ndetse nkakora n’iby’imideli.

IGIHE: Ni iki wishimira Miss Rwanda yakugejejeho?

Miss Akiwacu: Miss Rwanda ni kimwe mu bintu nabayemo kandi uwo ndiwe uyu munsi bigizwe n’umuntu nabaye ejo n’ejo hashize ariko Miss Rwanda hari uruhare runini yagize kugira ngo mbe uwo ndiwe uyu munsi.

Hari byinshi yamfunguriye imiryango; yatumye menyana n’abantu ntari kumenyana nabo, ituma ntekereza ibintu uyu munsi ntari kuba nakora nko kubakira inzu incike […].

Miss Rwanda navuga ko ari umwe mu bantu babayeho kandi uyu munsi bikaba bimperekeza aho ngiye hose.

IGIHE: Mu buryo bufatika ni iki yakunguye?

Miss Akiwacu: Ikintu kuri njye ni ukumenyana n’abantu, rero nabashije kubigeraho ku buryo iyo nshaka serivisi mbasha kuyibona kubera abo bantu banyumva. Nabashije gukomeza kumurika imideli, yego nari naratangiye mbere ariko Miss Rwanda noneho yatumye mfungurirwa imiryango. Yatumye ntembera ibihugu bituma mfunguka mu mutwe.

Akiwacu Colombe yabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2014

IGIHE: Witabiriye amarushanwa y’ubwiza nka Miss Supranational na Miss Rwanda, ujya uteganya kwitabira andi marushanwa nk’aya ?

Miss Akiwacu: Ubu imyaka ntabwo ikinyemerera narabiretse. Narashaje!

IGIHE: Tuvugishije ukuri byatewe n’iki ?

Miss Akiwacu: Ntabwo bikiri muri gahunda zanjye, ntabwo nkibona ari ibintu nkeneye, ari amarushanwa najyamo nshaka kwiyubaka cyangwa kugira ikindi kintu ngeraho. Ibyo nifuzaga nabigezeho, nagize ikamba ry’igihugu hanyuma mbasha no kugeza igihugu ku mwanya wa 17 muri Miss Supranational. Kuri njye ntabwo ari ibintu binini cyane kuri benshi ariko kuri njye bifite icyo bisobanuye kandi nibaza ko bihagije nzakomeza ibindi ariko bitari amarushanwa y’ubwiza.

IGIHE: Abakobwa bagiye bambikwa amakamba nyuma yawe ubatekerezaho iki?

Miss Akiwacu: Ntabwo nagize amahirwe yo kubana nabo kuko nyuma yaho nahise njya kwiga ariko uko mbibona ni abakobwa bashoboye, bakora cyane bashyizeho umutima kandi bagakora ibyo bashoboye. Ni abakobwa bakundana, bafite urugwiro n’ubushake bwo gukora ku buryo urundi rubyiruko rwabigiraho byinshi.

IGIHE: Ikibazo cy’inda zitateguye mu bangavu ubona giterwa n’iki?

Miss Akiwacu: Hari byinshi, ntabwo nashyira ikosa ku babyeyi ariko na bo bakwiye kutuba hafi bakatuganiriza ku buzima bw’imyororokere kuko abanyarwanda ntabwo tugira umuco wo kuganiriza abana ngo umwicaze umubwire uti urakuze ugomba kwitwara gutya na gutya kubera ikibazo iki cyangwa, nkeka ko icyo aricyo kibazo cya mbere.

Ikindi hari irari ryo kubona ibintu byinshi badafite, ikindi hari abashaka kuba nka kanaka, nibaza ko batabasha kuvuga bati njye meze gutya kuba ntari kumwe n’umuhungu cyangwa umukobwa nta kibazo byantera n’ubwo abandi bose turi kumwe bari kumwe n’abantu. Nkeka ko hari abajya ku gitutu cy’abantu.

IGIHE: Politike yo guha urubyiruko serivisi zo kuboneza urubyaro uyumva ute?

Miss Akiwacu: Birakwiye! Aho kugira ngo abantu niba kwifata byabananiye babyare inda zitateganyijwe bashobora kuboneza urubyaro aho kugira ngo babyare abana bazasanga ku muhanda.

IGIHE: Ubona ari iki gituma ingo nyinshi zitandukana muri iki gihe?

Miss Akiwacu: Ntabwo ndagira urugo ariko ndebye ku byo mbona hanze nibaza ko hari ukwihangana kwabuze hari no kumva y’uko ‘mfite kuba najya ahandi ndamutse wowe nkubuze’ ugasanga abantu bafite amahitamo menshi […] ugasanga umwe ntabwo ahaye icyubahiro mugenzi atakimuhereza ugasanga biteye gutandukana.

Akiwacu avuga ko ubwo yambaraga bikini nta gihunga cy'amagambo yavuzwe yagize kuko atagendera ku bantu

IGIHE: Kuva waba nyampinga nta musore urerekana mukundana ni uko ntawigeze abaho?

Miss Akiwacu: [Arabanza araseka] ntabwo kuba Rihanna yashyira ubuzima bwe bwose hanze ari nako Colombe agomba kubikora. Mfite uko ndi n’uwo nshaka kuba we mfite n’uko mfata abantu bandi iruhande tugendana ntabwo nifuza ko ubuzima bwanjye bwose bujya hanze rero ibyo biri mu byo nifuza kugumana nkanjye.

IGIHE: Umusore w’inzozi zawe wumva yaba ameze ate?

Miss Akiwacu: Umuntu iyo akuze ntabwo aba atekereza ngo umusore w’inzozi ahubwo umuntu mwumvikana mushyira hamwe biba bihagije.

IGIHE: Ntabwo ugendera ku kuba ari mwiza cyangwa ukavuga uti yaba areshya atya?

Miss Akiwacu: Ubwiza nta kintu bumaze! Iyo budafite ubwenge ntacyo bumaze.

IGIHE: Kuri wowe imyaka myiza yo kurushinga ni ingahe ?
Miss Akiwacu: Nta myaka myiza yo kurushinga ibaho. Imyaka myiza ni igihe wowe witeguye uvuga uti ndashaka gushinga urugo, icyo gihe urarushinga ariko nta myaka yo kurushinga kuri njye; si 20 cyangwa 40. Buri wese akora uko abyumva bitewe n’igihe yateguye.

IGIHE: Utaragira iyo mitekerereze wenda ukiri umwana wumvaga uzakora ubukwe ku myaka ingahe ?

Miss Akiwacu: Kera nkiri umwana najyaga mbona abantu bafite imyaka 20 nkabona ni abakecuru, none nagize 20 mbona ndi muto rero ibyo kurushinga sinabitekerezaga cyane.

IGIHE: Gushyira udukingirizo mu bigo by’amashuri ubona hari icyo byafasha?

Miss Akiwacu: Iyo ni gahunda ya leta ibonye biri ngombwa bashobora kudushyiramo babikora babona atari ngombwa bakabireka.

IGIHE: Muri Nyaknga wavuze ukuntu umugabo witwa Kithe Brewster wamukoreye mu bintu by’imideli ntakwishyure, byagenze bite?

Miss Akiwacu: Twari dusanzwe dukorana rero twaramukoreye nk’uko bisanzwe hanyuma bigeze igihe cyo kutwishyura ntiyabikora abandi batari abirabura yarabishyuye, njye n’abandi bakobwa batatu twe ubu dusigaje kujya mu mategeko.

IGIHE: Mwabwiwe n’iki ko yanze kubishyura kuko muri abirabura?

Miss Akiwacu: Kubera ko twamukoreye muri Gashyantare ubu tukaba tugeze muri Nzeri, akishyura abandi b’abazungu.
IGIHE: Ni ubwa mbere byari bikubayeho?

Akiwacu Colombe muri iki gihe yirundumuriye mu byo kumurika imideli

Miss Akiwacu: Njyewe ni ubwa mbere byari bibaye.

IGIHE: Ni ubuhe bunararibonye wakuye muri Miss Supranational?

Miss Akiwacu: Ikintu cya mbere, nabashije guhura n’abakobwa batandukanye bo mu bihugu bitandukanye. Ntabwo ugisohokamo uhita ubona umumaro wabyo ariko iyo ugiye mu gihugu ukavuga uti mfiteyo umuntu uyu n’uyu dushobora kuvuga akamfasha iki kintu cyangwa se ukabona ko hari ibintu mushobora gukorana nibwo uhita ubona ari ibintu byiza.

Ikindi byatumye menya gukorana n’abantu bafite imico itandukanye. Uhigira byinshi biragufasha iyo ugiye mu kazi, nk’ubu aho nkora mpura n’abantu batandukanye ariko kubera nanyuze muri ririya rushanwa biranyorohera kubana nabo.

IGIHE: Ni iki wumva wahindura mu buryo witwayemo uramutse usubiyeyo?

Miss Akiwacu: Ntabwo ndi umuntu usubira mu bintu byahise ngo numve ko hari ikintu kibi nakoze kuko mpora nishimira gukora ibyo nshoboye. Nibaza ko kiriya gihe nakoze ibyo nshoboye kandi ariwo mwanya nari ngenewe.

IGIHE: Wambara bikini byarasakuje cyane, wabitekereje ute ko abandi bari bagiye mbere yawe bari babyanze ?

Miss Akiwacu: Ntabwo ngendera ku by’abandi ngendera ku byo ntekereza, narebye ku byo nifuza gukora.
IGIHE: Amagambo y’abantu ntabwo yaguhungabanyije kiriya gihe ?

Miss Akiwacu: Ntabwo amagambo antera ikibazo kuko iyo ukoze ibyiza ntawe uvuga ariko wakora ibyo bita bibi akaba aribwo bavuga, ntabwo mbitindaho cyane. Nta n’ubwo nigeze ntekereza nahubutse.

IGIHE: Ubona ari iki kibura ngo abanyarwandakazi bitware neza mu marushanwa mpuzamahanga akomeye?

Miss Akiwacu: Babura icyizere no gushabuka. Abanyarwanda kenshi turatuje cyane ntabwo dukunda kuvuga, abenshi babyita bibi kwishyira imbere ugakunda kuvuga hari n’abavuga ko ari ugushyanuka ariko hari aho bigufasha kandi ukabona birakenewe kandi bigatuma ugaragara cyane rero nibaza ko icyo kintu kiri mu bituma batagera kure cyane.

IGIHE: Tuvugishe ukuri kuva waba nyampinga wigeze uhura n’ibishuko biganisha ku mibonano mpuzabitsina ?

Miss Akiwacu: Nahuye nabyo byinshi cyane! Akenshi biba iyo ugiye gusaba inkunga y’ibintu runaka, njye nabibonye cyane ndi gukusanya inkunga yo kubakira incike zo mu karere ka Rwamagana. Wajyaga nko kureba umuntu yakubwiye ngo uze, mugasangira mugatangira kuvuga, bikarangira nta kintu aguhaye ari kugusaba ibindi ukumva uratengushywe kuko wumvaga ari umuntu muzima ugiye kugufasha ugasanga ni nk’umuntu ukuruta cyane nta n’icyubahiro nawe atiyubashye.

IGIHE: Wabyitwaragamo iki icyo gihe?

Miss Akiwacu: Namubwiraga ko ntabikeneye.

IGIHE: Ujya utekereza kuzabyara abana bangahe?
Miss Akiwacu: Nzabyara umwana umwe undi nzamurera mukuye ahandi.

Miss Akiwacu asigaye akorera ibikorwa byinshi mu Bufaransa
Muri Kanama 2017 Miss Akiwacu yavugishije benshi ubwo yagaragaraga mu gikorwa cyo kwerekana ibisuko n’imideli mu Bufaransa

Interview: Uwiduhaye Théos

Camera & Editing: Muhumuza Simeon

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ntamakiriro 2019-09-05 11:08:11

Umukobwa yabwiye nyina ko yaheneye abashumba, nyina aramusubiza ati: ’’humura waheneye abazi guhengeza.’’ Ndabona uyu nawe yarakuye agahu....nta rutangira.

2
munyemana 2019-09-05 06:59:41

Miss AKIWACU ntabwo abeshya.Abakobwa beza hafi ya bose bahura n’ikigeragezo cy’abagabo bakomeye cyangwa bakize bashaka ko baryamana.Akenshi babizeza ibintu cyangwa akazi.Abakobwa bamwe barabyemera ndetse benshi bikabakiza.Gushurashura nicyo kintu cya mbere gisenya ingo z’abashakanye.Abakora ubusambanyi ni millions na millions.Kuba imana ibitubuza ntacyo bibabwiye.Ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo. Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko. Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Kwamamaza