IGIHE

Miss Akiwacu Colombe yatashye inzu yubakiye Intwaza mu karere ka Rwamagana (Amafoto)

27 16-09-2019 - saa 00:02, Uwiduhaye Theos

Nyampinga w’u Rwanda 2014, Akiwacu Colombe, yatashye inzu ebyiri yubakiye imiryango ine y’ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bazwi nk’Intwaza bo mu Karere ka Rwamagana, nyuma y’ubukangurambaga yagiye akora mu buryo butandukanye.

Ni igikorwa cyabaye cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2019, mu Mudugudu wa Rweza, mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Kigabiro muri Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, ahubatswe izi nzu.

Cyitabiriwe n’abayobozi barimo Mufulukye Fred uyobora Intara y’Iburasirazuba, Meya wa Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab n’abaturage batuye mu gace izi nzu zubatswemo, bagiye guturana n’abo Akiwacu yubakiye.

Guverineri Mufulukye yavuze ko Akiwacu yakoze igikorwa cy’intangarugero gikwiriye kubera isomo urubyiruko, cyane cyane abafite ubushobozi bwo kuvuga rikijyana nka we.

Ati “Yabaye Nyampinga w’ u Rwanda, ni umwana arakiga nta bundi bushobozi afite ariko ibyo afite bikomeye ni umutima n’ibitekerezo. Tukaba tubimushimiye cyane, nahuye nawe kenshi ambwira ko yifuza ko inzu yihuta, kubera ko ababyeyi bagombaga kuyijyamo bayibonye.”

Yongeyeho ati “Ni ukumushimira byimazeyo kandi ni n’isomo kuri twese. Buri muntu aba akwiye gutekereza ngo ni iki nkora cyubaka igihugu. Uyu yakoze iki gikorwa cyo kubaka inzu, nawe wakora ikindi gikorwa kijyanye n’ubushobozi bwawe.”

Akiwacu Colombe yavuze ko yagize igitekerezo cyo kubaka izi nzu mu 2014, umushinga akawutangira atakiri mu Rwanda ndetse agahura n’ibirushya, ariko yishimira ko yabashije kugera ku byo yari yiyemeje.

Ati “Ntabwo byari byoroshye, nakoraga ku mushinga ndi hanze (mu Bufaransa) ariko nari umunyamugisha bitewe n’abaterankunga nari mfite ku ruhande rwanjye. Akarere karamfashije. Ndishimye cyane.”

Yakomeje avuga ko Se yakomeje gukurikirana uyu mushinga ubwo atari ahari, aramushimira cyane.

Ati “Nari mfite gukoresha izina rya Miss Rwanda nkakora ibi kandi byaramfashije, ndatekereza ko iyi ari intangiriro. Twizeye gukora byinshi dufatanyije mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Papa yaramfashije cyane mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, kuko niwe wakurikiranaga uyu mushinga n’ibikorwa byo kubaka kugeza birangiye. Mugomba icyubahiro.”

Nyirabega Euphrasie uri mu bubakiwe, yavuze ko yishimiye cyane kuba muri iyi nzu kuko yari abayeho nabi mu nzu itari nziza.

Ati “Nari merewe nabi aho nari ndi nari meze nk’ucumbitse. Ubuzima bwari bubi, sinari meze neza.”

Yashimye Akiwacu Colombe wabubakiye izi nzu.

Akiwacu yatowe nka Nyampinga w’u Rwanda mu 2014 ubwo iri rushanwa ryatangiraga gutegurwa na Rwanda Inspiration Backup ikibikora kugeza n’ubu.

Mu mpera za 2014, uyu mukobwa yatangije igikorwa cyo gukusanya ubushobozi bwo kubakira Intwaza zarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyubakwa ry’izo nzu ryatangijwe muri 2015, hashize igihe gito ahita yerekeza mu Bufaransa gukomeza amasomo ye ya kaminuza.

Izi nzu zubatswe mu nkunga zavuye mu bukangurambaga bwa Miss Akiwacu Colombe. Abatujwemo batoranyijwe n’Umuryango Avega Agahozo uvuganira abapfakazi ba Jenoside.

Akiwacu afungura inzu yubakiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 b'i Rwamagana
Akiwacu Colombe ari kumwe n'imiryango yubakiye inzu
Akiwacu Colombe n'umubyeyi we wakurikiranye iki gikorwa ubwo we yari hanze y'u Rwanda
Akiwacu imbere y'inzu yubakiye Intwaza zo mu karere ka Rwamagana
Akiwacu yashimiye Intara y'Iburasirazuba kuba yaramubaye hafi
Guverineri Mufulukye Fred uyobora Intara y’Ibirasirazuba(iburyo), Akiwacu Colombe (hagati) ndetse na Meya wa Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab
Iyi nzu niyo Akiwacu Colombe yubakiye intwaza zo mu karere ka Rwamagana, irimo inzu ebyiri, buri imwe izabamo imiryango ibiri
Iyo urebeye ahirengeye inzu Akiwacu Colombe yubakiye Intwaza zo mu karere ka Rwamagana
Nyuma y'iki gikorwa cyo gutaha izi nzu Akiwacu yacinye akadiho hamwe n'ababyeyi bari bitabiriye iki gikorwa
Uko intebe ziri muri buri nzu ziteye
Hashyizwemo ubwiherero bugezweho nubwo hakirimo gukorwa imirimo ya nyuma
Izi nzu zashyizwemo n'ibiryamirwa

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Ange 2019-09-17 16:18:45

God press u miss Akiwacu.

2
a young man is no one. 2019-09-16 16:36:43

Umuntu nka Kanuma, comment ye yagiye ayigumisha mumutima we.

3
Maniriho Samantha 2019-09-16 12:25:34

Mwe mwiyise mazina na kanuma, muzabanze mwerekane amazu mwe mwubakiye abatishoboye nayo tuyamenye, ariko mugabanye amatiku yanyu. Uyu mumiss n’imfura, yakoze igikorwa cyiza cyo gufasha abatishoboye. Umwana muto nk’uyu ukiri kurwana n’ubuzima bw’ishuri yishyura utwo asaguye mu mwanya wo kwitekereza ngo ajye kuyasesagura, ahubwo akayakoresha iki gikorwa, nibyo bikwereka ubupfura n’uburere bwiza. @Akiwacu komereza aho rata, Imana igushyigikire!

4
Emy 2019-09-16 10:49:17

Turamushimiye ariko umuhanda ujyayo ukwiye gukorwa neza. Uteye isiniiii!!! Mureke kuyinyonga

5
Vava 2019-09-16 05:54:13

disi Imana iguhe umugisha wakoze neza cyane gutekereza kubakira abatabishoboye, ukomerezeho maze uhirwe mubyo ukora byose.

6
Freeman 2019-09-16 05:13:01

Miss Akiwacu wakoze cyane gutekereza ku bakene ukabubakira ibyo bigaragaza ubumuntu ufite kandi uri urugero rwiza , bajya bavuga ko la vraie religion c’est l’amour iyi niyo yakabaye idini nyakuri y’abantu , n’ukuri kubona ibyo wakoze nahise ngira émotions .warakoze

7
kanuma 2019-09-16 05:09:55

Ariko muransetsa kweli ubwo se ayo mabati azamara kabiri umuyaga utayajyanye niba mufashije umuntu ntimukaza mumusondeka ubwo ni publicite washaga.

8
Deus 2019-09-16 03:54:49

God bless you Miss Akiwacu

9
mazina 2019-09-16 02:51:44

Ndunganira Governor Mufuluke.Akiwacu nubwo ari umunyeshuli,afite amafaranga.Akora akazi ka Mannequin (Fashion model) muli France kandi bimuhesha amafaranga menshi.Uretse ko ako kazi gatuma abakobwa bambara ubusa nkuko mwabibonye ku mashusho.Ukibaza ukuntu Nyampinga yakora ibintu nka biriya kubera gushaka ifaranga.Ku bantu benshi,ubuzima ni ifaranga,ibyo wakora byose.Ariko ku bantu bubaha Imana,icyo bashyira imbere ni ugushaka Imana,bakirinda gukora ibyo itubuza,kandi ntibibere mu gushaka ibyisi gusa.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana.Ikibabaje nuko ababikora ari bacye cyane.Abo nibo bonyine izahemba ubuzima bw’iteka muli paradizo.Kandi izabazura ku munsi wa nyuma nkuko Yesu yavuze.

10
julie 2019-09-16 02:35:32

Wakoze igikorwa kiza Imana iguhe umugisha.

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza