IGIHE

Miss Akiwacu agiye guhindurira ubuzima intwaza z’i Rwamagana yubakiye inzu zigezweho

8 6-09-2019 - saa 17:05, Uwiduhaye Theos

Nyampinga w’u Rwanda 2014, Akiwacu Colombe, agiye gutaha inzu ebyiri yubakiye imiryango ine y’ababyeyi b’Intwaza zo mu Karere ka Rwamagana abikesheje ubukangurambaga yagiye akora mu buryo butandukanye.

Akiwacu yatowe nka Nyampinga w’u Rwanda mu 2014 ubwo iri rushanwa ryatangiraga gutegurwa na Rwanda Inspiration Backup ikibikora kugeza n’ubu.

Mu mpera za 2014, uyu mukobwa yatangije igikorwa cyo gukusanya ubushobozi bwo kubakira abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyubakwa ry’izo nzu ryatangijwe muri 2015, hashize igihe gito ahita yerekeza mu Bufaransa gukomeza amasomo ye ya kaminuza.

Nubwo Akiwacu atari akiri mu Rwanda, icyo gikorwa nticyahagaze kuko inzu zarangije kubakwa ndetse akaba agiye kuzitaha.

Ni mu gikorwa ku wa Gatanu w’Icyumweru gitaha tariki 13 Nzeri 2019, kizabera mu Mudugudu wa Rweza, mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Kigabiro muri Rwamagana ahubatswe izi nzu.

Abazahabwa inzu zubatswe mu nkunga zavuye mu bukangurambaga bwa Miss Akiwacu Colombe, batoranyijwe n’Umuryango Avega Agahozo uvuganira abapfakazi ba Jenoside.

Akiwacu Colombe yavuye mu Rwanda muri Nzeri 2015, ubu akazi ke kenshi agakorera mu Bufaransa.

Aba babyeyi babaga mu nzu mbi, ubu bagiye gutuzwa mu zigezweho
Miss Akiwacu ari kumwe n'umwe mu babyeyi yubakiye inzu
Colombe ari kuganira n'abo yubakiye inzu
Imwe mu nzu irimo ebyiri Miss Akiwacu Colombe yubatse bivuye mu gukusanya inkunga no gukora ubukangurambaga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mambo 2019-09-08 00:50:58

Undi se ko bamwangiye gutqngiza umushinga wo kurwanya igwingira, ejobundi nkaba narabonye HE yqnga imihigo itagaragaza uko barirwanyije, ese mama bazasubiraninyuma batumize Miss Mwiseneza nawe agaruke atangize umushinga we?!

2
Sibo 2019-09-07 00:17:15

Byiza cyane njyewe Mu ba Miss Rwanda babayeho Bose uyu mwana namubomye kera ko azi ubwenge kwicisha bugufi ibitekerezo byiza uyu bazamuhe Akazi muri MiniLoc wirebere. Ndamwikundira kuva kera ariko ni na keza cyane kabisa !! Ndaho abandi nukwigira aba hatari gusa barya imingara ,uyu mwana arashimishije ahesheje ishema ababyeyi bamubyaye n igihugu muri Rusange ,congz Akiwacu nabandi bigira abahatari bakurebereho !! Ndumva Emotion !!! Kubona aba Millionneles dufite uyu mwana wejobundi agakora igikorwa nkiki H .E . buriya aba yabibonye ko nubuyobozi yabushobora ejobundi bazamuha umwanya kabisa!!!!

3
Sibo 2019-09-07 00:17:15

Byiza cyane njyewe Mu ba Miss Rwanda babayeho Bose uyu mwana namubomye kera ko azi ubwenge kwicisha bugufi ibitekerezo byiza uyu bazamuhe Akazi muri MiniLoc wirebere. Ndamwikundira kuva kera ariko ni na keza cyane kabisa !! Ndaho abandi nukwigira aba hatari gusa barya imingara ,uyu mwana arashimishije ahesheje ishema ababyeyi bamubyaye n igihugu muri Rusange ,congz Akiwacu nabandi bigira abahatari bakurebereho !! Ndumva Emotion !!! Kubona aba Millionneles dufite uyu mwana wejobundi agakora igikorwa nkiki H .E . buriya aba yabibonye ko nubuyobozi yabushobora ejobundi bazamuha umwanya kabisa!!!!

4
Ngira Wellars 2019-09-07 00:10:43

Uyu mukobwa wacu Miss akoze igikorwa cyiza Ni uwo gushimirwa. Akomeze Kandi anashishikarize bagenzi be no muyindi myaka bakore ibikorwa byiza nk’ibi be kwirebaho gusa.

5
Aboje 2019-09-06 15:11:39

Ntureba .Imana ikomeze kuguha ubwenge no no kugira umutima wa kimuntu

6
Cyilima ruqwe 2019-09-06 14:00:35

Courage sister....uwo ni umutima wa kimuntu abenshi ntibabasha kwibuka ababayeho nabi

7
KENKE 2019-09-06 12:16:22

May God bless Her

8
Clément N. M. 2019-09-06 11:15:20

Yakoze neza kbs. Abereye urugero rwiza abafite
ubushobozi bose. Cyane ko yakoresheje inkunga yagiye aterwa n’abandi. Buri wese yashobora kugira icyo akora, biba gushishikariza
abandi ibikorwa byiza nk’iki, cyangwa kubyitabira
tubitera inkunga. Tuzirikane ko kwishyira
hamwe kwatubashisha kugera kuli byinshi.

Kwamamaza