Mfalme ukomeye mu bavanga imiziki muri Kenya yatumiwe i Kigali

0 7-05-2018 - saa 12:42, Dusabimana Aimable

Dj Joe Mfalme uri mu bafite izina rikomeye mu kuvanga umuziki muri Kenya yatumiwe i Kigali mu gitaramo gihamya urwego uruganda rw’imyidagaduro rugezeho mu Rwanda ugereranyije n’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba.

Uyu mugabo amenyerewe cyane mu kuvanga umuziki kuri Capital FM na Channel O zo muri Kenya. Izina rye rinazwi cyane mu 2010 ubwo yegukanaga igihembomu ihiganwa ryiswe Pilsner Mfalme Hottest Media DJ.

Dj Mfalme yatumiwe i Kigali mu gitaramo cyiswe Prime Saturday kiba buri mezi atatu, gitegerejwe ku wa Gatandatu, tariki 12 Gicurasi 2018, muri JJ Club ya Park Inn Hotel. Usibye uyu uzaturuka muri Kenya hitezwe n’abandi benshi batandukanye bakorera imbere mu gihugu.

Jim Ford Angulu [Vj Nano] uri mu batumiye Mfalme i Kigali yabwiye The East African ko iki gitaramo giteguwe mu buryo buzanogera abazacyitabira cyane ko uyu mugabo batumiye “asanzwe ari inararibonye mu gususurutsa abantu” yifashishije ubuhanga mu kuvanga umuziki.

Itumirwa rya Dj Mfalme mu gitaramo nk’iki i Kigali rishimangira urwego uruganda rw’imyidagaduro rugezeho mu kugendana n’ahandi mu karere by’umwihariko uko kije gikurikira ibyatumiwemo abandi bahanzi bakomeye barimo Ismael Lo, Mr P, Sauti Sol n’abandi.

Dj Mfalme watumiwe i Kigali ni umwe mu bakomeye mu kuvanga umuziki muri Kenya

By’umwihariko itsinda rya Sauti Sol rimaze kwemeza ubugira kenshi ko mu Rwanda rihafata nko mu rugo rwa kabiri bishimangira ukwisanga bigatera ishyari ryiza abo rihurira na bo mu bikorwa by’umuziki muri Kenya.

Igitaramo cya Prime Saturday cyatumiwemo Dj Mfalme i Kigali kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, cyaherukaga kuba mu Ugushyingo umwaka ushize aho cyitabiriwe na Crème de la Creme na we wubashye mu bavanga umuziki muri Kenya, mu rwego rwo gushimangira intera uwo mwuga ugezeho mu myidagaduro yo mu karere.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza