IGIHE

Meddy yasabye gukorana indirimbo na Nsengiyumva "Igisupusupu"

6 18-08-2019 - saa 16:18, Muvunyi Arsène

Umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yeruye ku mugaragaro asaba ko yakorana indirimbo na Nsengiyumva François wamamaye nka “Igisupusupu”.

Igisupusupu, Rwagitima, Icange ni zimwe mu ndirimbo zikunzwe mu Rwanda kuva mu murwa mu mukuru wa Kigali kugera mu byaro bya kure.

Ni indirimbo zifite umwihariko wo kuba zumvikanamo igicurangisho gakondo cyizwi nk’umuduri benshi bafataga nk’igikoreshwa na ba sagihobe Nsengiyumva François ataragitera icyuhagiro.

Uyu mugabo w’imyaka 41 yahoze acurangira mu masoko atandukanye yo mu Karere ka Gatsibo akishyurwa igiceri cy’ijana none ubu arakorera za miliyoni mu bitaramo bikomeye bitandukanye bibera mu Rwanda ndetse yanatumiwe mu Bubiligi.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’igitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyari cyatumiwemo Diamond Platnumz wo muri Tanzania, yagaragaje ko abahanzi b’abanyarwanda bakwiye gushyigikirwa kurusha abanyamahanga.

Yumvikanaga avuga ko atashyigikira umuhanzi wo mu mahanga asize abarimo Meddy kuko aramutse agize ikibazo, aribo bafata iya mbere bakamugoboka bahereye ku kuba ari umunyarwanda kimwe na bo.

Meddy amaze kureba iki kiganiro, abinyujije kuri Instagram, yashyimye ibitekerezo bya Nsengiyumva ahita atangaza ko akeneye ko bakorana indirimbo.

Ati “Imitekerereze myiza, Igisupusupu ndashaka indirimbo yacu twembi, ababishinzwe babitugiremo.”

Meddy ari mu bahanzi bake b’abanyarwanda bakunzwe no mu bindi bihugu byo muri Afurika, ndetse gukorana nawe indirimbo ku bahanzi b’abanyarwanda ntibiba byoroshye.

Kwemera gukorana indirimbo na Nsengiyumva ni kimwe mu byerekana ubudahangarwa uyu musaza ukomoka Rwagitima afite.

Mu Kiganiro Meddy aherutse kugirana na BBC yabajijwe uko afata Nsengiyumva, avuga ko ari umuhanga cyane, bitewe n’uburyo yabashije kwamamara akoresheje igicurangisho gakondo.

Icyo gihe yabajijwe niba bateganya gukorana indirimo avuga ko bishoboka nubwo nta biganiro bari barigeze bakorana.

Reba Rwagitima indirimbo nshya ya Nsengiyumva

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Desire 2019-08-20 17:26:48

Indirimbo yanyu mwembi turayitegereje namatsiko meshi!!

2
Janvier 2019-08-20 08:59:43

Izaba Ari isi turayi tegereje

3
edar mazzin etienne 2019-08-19 13:57:20

niteguye kumva indirimbo yanyu pe!

4
Aimee 2019-08-19 08:23:49

Congz Meddy korana numusaza mukomeze kutugezaho ibyiza

5
Musare 2019-08-19 07:20:33

Tuzaba tureba iby’uyu mwana uvuka ajyenda/igisupusupu!!!!

Harya ngo abavuzeko ibi biherekejwe na sekibi baciye inka amabere??

6
Seba 2019-08-18 10:03:51

Nkunda meddy nkakunda nuburyo Imana yakoze akazi kayo kugirango Umusaza akataze

Kwamamaza