IGIHE

Meddy yageze i Kigali bucece

3 20-08-2019 - saa 15:30, Muvunyi Arsène

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy mu muziki usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze i Kigali kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Kanama 2019.

Meddy yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu masaha ya mbere ya saa sita ariko yirinze ko bimenyekana kuko yaje mu bwiru bukomeye.

Inshuti ya hafi ya Meddy yabwiye IGIHE ko uyu musore baheruka kuvugana mu masaha ya mu gitondo ari i Nairobi ategereje indege imukomezanya ikamugeza i Kigali.

Meddy aje mu bikorwa bya muzika birimo igitaramo kizaba nyuma y’umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi tariki 6 Nzeri 2019, aho azahurira ku rubyiniro n’icyamamare mu njyana ya R&B Neyo wo muri Amerika.

Ibindi ni ibikorwa bya muzika birimo no gufata amashusho y’indirimbo zimwe ahuriyeho n’abandi harimo On The Low ya DJ Paulin bafatanyije na MB Data wo mu Burundi.

Meddy agarutse mu Rwanda nyuma y’aho ahaheruka mu ntangiriro z’uyu mwaka aho yari yaje mu gitaramo cya East African Party.

Yaherukaga gutaramira muri Sychelles aho yari yaherekejwe n’umukunzi we Mimi Mehfra. Bahavuye bajya kwa sebukwe muri Ethiopia ari naho yaje aturuka.

-  Umva “On The Low” ya DJ Paulin, Meddy na MB Data

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mahoro 2019-08-20 12:09:55

Ko mbona uyumusore wacu yipfutse umunwa nk’intagondwa? Iyi ni style? Karabaye

2
Mahoro 2019-08-20 12:09:53

Ko mbona uyumusore wacu yipfutse umunwa nk’intagondwa? Iyi ni style? Karabaye

3
Toni 2019-08-20 11:59:57

None mwagira ngo aze avuza iya bahanda se?

Kwamamaza