Mani Martin yeruye ko ashaka umugore wamubyarira umwana

28 3-05-2018 - saa 10:45, IGIHE

Umuririmbyi Mani Martin yongeye gutungura abafana bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwerura ko ashaka umugore wamubyarira.

Mani Martin yaherukaga kuvugisha abantu muri Gashyantare 2018 ubwo yashyiraga kuri Instagram ifoto imugaragaza akikijwe n’inzoga anatumura umwotsi. Ibi byamukururiye ibitutsi aho bamwe bavugaga ko ‘ari umurokore wayobye’.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Gicurasi 2018, Mani Martin yongeye gutungura abagera ku bihumbi 28 bamukurikira kuri uru rubuga yandika asa n’utanga itangazo rishakisha umugore cyangwa umukobwa witeguye kumubyarira umwana mwiza.

Mani Martin yabanje gushyiraho ifoto y’umwana ujya gusa n’aba-metis ayiherekeza amagambo agira ati “Bagore, umuntu wese wumva ashobora kumpa umwana mwiza nk’uyu, nakore uko ashoboye anyandikire.”

Ibitekerezo byahise byisukiranya, bamwe bazaga bagasoma barangiza bagaseka bagatembagara abandi biganjemo ab’igitsinagore bakabwira Mani Martin ko ‘kubyara umwana mwiza bigirwamo uruhare n’ababyeyi bombi’, bityo ko ‘Mani Martin na we agomba kuba ari mwiza nk’umwana yifuza’.

Mu basubije Mani Martin harimo umukobwa wamubwiye ati “Mani Martin, ntihagire ukubeshya ngo yaguha nk’uwo pe, kuko n’uwamwibarutse ugiyeyo ntiyaguha nk’uwo…” Uwitwa Umwali, yabwiye Mani Martin ati “Byagenda gute umwana aje asa na se?” Ibi amaze kubisoma, Mani Martin yasetse.

Mani Martin uri gushakisha umugore wamubyarira, nta mukobwa uzwi bakundana ndetse ubuzima bwe bw’urukundo yakunze kubugira ibanga. Mu myaka yose amaze aririmba, yavuzweho ko akundana na Princess Priscillah ariko mu myaka yose byavuzwe yabiteye utwatsi.

Mani Martin yeruye ko ashaka umugore wamubyarira umwana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Kaberuka 2018-05-05 00:38:04

Kandi mureke gutukana kuki urebye biriya yabivuze bitewe nuko kariya kana ifoto yako yamushimishije kdi yatebyaga!

2
Kaberuka 2018-05-05 00:32:58

Erega mumwumve neza, gusa no mu ba nyarwandakazi hari uwamubyarira Akana KEZA kuruta uriya, ahubwo my murangire igitabo cyitwa heredite,reproduction et hybridation a some theories d hybridation aramenya neza uko uwo azashaka azabyara abana basa bate uhereye Ku mfura kugera kuri bucura

3
Hano 2018-05-04 19:04:06

@wowe wiyise ukuri we ,wapi abazungu ntibabyara abana beza nk abirabura,iyo ubona umwana avanze ari mwiza ni ukubera ubwirabura bumurimo si ukubera ubuzungu.uzarebe abazungu babyarana hagati yabo nta kintu cy ubwiza butangaje bagira,yewe niyo bagiye mu bashinwa cg abandi banyaziya nta bwuza butangaje bagira,ariko abirabura nibo bihariye muri iyi si,bibo bafite ubwiza butangaje ninayo mpamvu abo bo muyandi moko baba bashaka kwivanga n abirabura,uyu munsi barariha amafaranga ngo butezeho iminwa ibyibushye nk iy abirabura,akagufa ko kw itama nk abirabura,ikibuno cy abirabura,ndetse n umwana uvanze ariko wafashe uruhande rw umuzungu cyane nawe ntaba asamaje kuko aba asa nabo,ariko ufashe uruhande rw abirabura we aba mwiza nk abirabura kuko avukana iminwa myiza cyane nk iya birabura,cheekbone,imiterere y umubiri we ari iy abirabura ,rero rwose ubwiza bw abirabura nibwo butuma abo bana bavanze baba beza nk abandi birabura bose kuko bukunze kuganza abanyamahanga.ikindi kandi uyu mwana ntavanze murabivuga nkaho mutagira abana b inzobe iwanyu,sha nge ndabazi batagira ingano hano i Rwanda kandi ntibavanze na gato.

4
Muhoza 2018-05-04 14:08:16

Imbwa ibwagura indi.

5
Ndabaza 2018-05-04 10:10:24

mumbabarire simbaza nigiza nkana kuko hashize igihe kinini ndinyuma yigihugu,uyu Mani Martin numwe waririmbaga indirimbo z’Imana twakunze cyane kakahava?cg nundi nawe witiranwa nawe?njyewe biranyobera iyo muvuze inkuru za Mani Martin nareba amafoto ye mwashyizeho nkabona ntaho ahuriye na Mani Martin narinzi cg nasize aririmba indirimbo nziza zadufashaga z’Imana.rwose nakimeje kumva nzababaza ikikibazo nkagira isoni ariko rwose munsubize ndumva noneho bindenze pe!menye ukuri

6
emmanueli niyomugabo 2018-05-04 06:11:43

namushake naribi

7
Habinshuti Japheth 2018-05-04 05:02:52

Abanyamakuru mujye mwandikira ibintu uko biri....usomye neza amagambo ya man martin nkuko ya yanditse mu rurimi ry’icyongereza biragaragara neza ko yatebyaga ariko u wanditse inkuru yabivuze nkaho yabivuze akomeje.

8
nakumiro 2018-05-04 04:03:40

hahahah, ino za burayi amatangazo nkayo atangwa nabatinganyi. kubera kwiyemeza guhora mubutinganyi usanga bagira agahinda kokutazabona ukoyakwibyarira akana, hanyuma agashaka indaya bakumvikana yakwemera akayiha amafaranga bakararana rimwerisa mulicyagihe cyuburumbuke kugirango asame amubyarire umwana ubundi amumuhe akazamwirera akikomereza nabwabutinganyibwe, nihatari

9
Maso 2018-05-04 00:55:46

Iki na cyo cyaje kurindagira. Amaze kwiyanga bigeze hano arashaka amaraso y’abazungu ntiyifuza kubyara uwo basa. Nakumvaga mu ndirimbo nkagirango ufite n’indangagaciro za kinyafrika. Mission yanyu mwarayirangije iyo ubutumwa burangiye ibyiza ni ugutaha utanduranyije!!!

10
Umufana 2018-05-03 17:42:02

Maritini niba ashaka USA nkuriya mbonye niyerure avugeko ashaka umubeshyera inda kuko we ntawe yabyara according to his face tuvuge

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza