IGIHE

Mani Martin yasuye umudugudu w’abasigajwe inyuma n’amateka muri Gicumbi

0 14-09-2019 - saa 09:19, Uwiduhaye Theos

Maniraruta Martin umaze kwamamara mu bahanzi bakora ibihangano by’amahoro n’urukundo, yasuye abaturage bo mu mudugudu wa Miyove mu Karere ka Gicumbi, utuyemo abasigajwe inyuma n’amateka.

Ni ku nshuro ya kabiri uyu muhanzi yari abasuye. Kuri iyi nshuro yagize umugisha wo kwifatanya na bo mu gikorwa cy’umuganda.

Aganira na IGIHE Mani Martin yagize ati “Ni abantu bafite amateka yihariye, ubundi mbere y’uko Minaloc ibagoboka ngo ibatuze muri uyu mudugudu ngo biberaga hakurya yawo mu myobo (nk’uko bo babyivugira) abakuru muri bo ntibigeze biga, gusa bagira ubuhanga cyane mu kubumba, ni nako ishyirahamwe ry’ababumbyi mu Rwanda Coporwa ryabahurije hamwe ribakorera ubuvugizi bwabagejeje aho bari ubu.”

Mani Martin yahujwe na bo n’umuryango udaharanira inyungu Think about education in Rwanda ari nawo uri mu babafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Kuva yabamenya yiyumvishemo kuzajya abasura bagataramana cyane ko ari abantu bizihirwa cyane, ibikorwa byabo byinshi babikora baririmba banabyina ndetse iyo babasuye bibera muri ibyo, bagatarama bigatinda.

Mu biganiro Mani Martin yagiranye n’abana bo muri iyi miryango asanga hafi ya bose nta nzozi z’ejo hazaza bafite ati “Twaganirije abana babo bato bari mu ishuri mu kugerageza kumenya inzozi bafite kumwe ubaza umwana uti mbe ko wiga wifuza kuzaba iki? Abenshi bati Ntacyo.”

Mani Martin ngo yumvishe mu bushobozi bwe hari icyo yagerageza gufasha abo bana mu kugira inzozi, kuko aziko umwana wese akenera kugira ubumenyi ku bintu byinshi bibera ku isi kugira ngo agire intumbero y’uwo yakifuza kuzaba we imbere hazaza.

Ati “Twese tuba abo turibo kubw’inzozi runaka tuba twaragize mu bwana bwacu, ni umukoro numva nihaye wo kuzabibafashamo mpereye ku kubakorera ubuvugizi nyujije mu byo nanjye nahawe nk’impano.”

Uyu muryango udaharanira inyungu uteza imbere uburezi mu Rwanda ‘NPO Think About Education in Rwanda’ uterwa inkunga n’Abayapani wajyanye na Mani Martin muri uyu mudugudu ni nawo uherutse kumufasha mu bitaramo bizenguruka u Buyapani aherutse kujyamo.

Mani Martin yahuye n'abana bo muri uyu mudugudu gusa ababazwa n'uko nta ntumbero z'ejo hazaza bafite
Ni ku nshuro ya kabiri Mani Martin yari asuye uyu mudugudu
Mani Martin mu mudugudu wa Miyove mu Karere ka Gicumbi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

0 29 21-10-2019
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza