IGIHE

Madonna yasize umugani muri Israel

0 20-05-2019 - saa 19:50, Muvunyi Arsène

Madonna Louise Ciccone wamamaye mu muziki nka Madonna yibasiwe n’abafana nyuma y’igitaramo yakoreye mu Mujyi wa Tel Aviv muri Israel mu gusoza irushanwa rya Eurovision Song.

Kuri iki Cyumweru, tariki 19 Gicurasi 2019 i Tel Aviv muri Israel habereye umuhango wo gusoza irushanwa rikomeye ry’abaririmbyi rya Eurovision Song.

Iri rushanwa ryakurikiranwaga kuri televiziyo n’abasaga miliyoni 200 batuye impande zose z’Isi ryegukanywe n’Umuholandi Duncan Laurence n’indirimbo ye “Arcade”.

Umunyabigwi Madonna ni we wari watumiwe nk’umuhanzi w’imena mu gususurutsa ibi birori ngarukamwaka byabaga ku nshuro ya 64.

Bitewe n’umwuka mubi uri hagati ya Israel na Palestine kubera agace ka Gaza bimaze imyaka myinshi birwanira, byatumye hari abagerageza kuburizamo igitaramo, banasaba Madonna kutacyitabira.

Mu itangazo yasohoye yashimangiye ko “Ntabwo nzareka kuririmba ngo nubahirize ibitekerezo bya politiki by’umuntu runaka cyangwa se ngo ndeke kwamagana ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu aho byaba biri hose ku Isi.”

Umunsi w’igitaramo warageze, maze Madona aririmba indirimbo ye “Like A Prayer” yamamaye mu 1989 n’indi nshya yitwa “Future” yakoranye n’umuraperi w’Umunyamerika Quavious Keyate Marshall [Quavo].

Ubwo yari ku rubyiniro ababyinnyi be babiri bafatanye mu ntoki batera umugongo abafana bagaragaza amabendera ya Israel na Palestine bisa no kwinjiza politiki mu muziki.

Ubuyobozi bwa European Broadcasting Union itegura iri rushanwa na Televiziyo ya Israel bahise batangaza ibyakozwe na Madonna nta ruhare babigizemo kuko batari bazi ko yabiteguye.

Itangazo ryabo rivuga ko “Eurovision Song ni igikorwa kitari icya politiki kandi Madonna yari abizi neza”

Yasize umugani…

Uretse ibijyanye na politiki Madonna yibasiwe cyane n’abafana bari bakurikiye ibi birori kuri televiziyo maze bamuha urw’amenyo ku rubuga rwa Twitter.

Abantu benshi bashinjaga uyu muhanzikazi w’imyaka 60 kuririmba nabi mu buryo budasanzwe. Bamwe batungaga agatoki uko yakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga bwunganira ijwi rye [autotune].

Mu buryo bwo gushyenga, mu gihe uwegukanye irushanwa yagize amajwi 492, Madonna yahawe ubusa.

Hari abavugaga ko arushanwa kuririmba n’umuganga uvura amenyo abandi bavuga ko ibyiza yari kureka kuririmba aho guta ikuzo.

Amashusho y’indirimbo yatumye Madonna ahabwa urw’amenyo

Umwami wa 'Pop' Madonna yibasiwe cyane ashinjwa kuririmba nabi mu gitaramo yatumiwemo muri Israel
Amabendera ya Israel na Palestine ababyinnyi ba Madonna bari bambaye yafashwe nko kuvanga umuziki na politiki
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza