IGIHE

Kuva i Gatsibo kugera i Kigali! Uko Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ yahesheje ikuzo Umuduri

9 5-06-2019 - saa 08:47, Uwiduhaye Theos

Nsengiyumva François usigaye yarataziriwe ‘Igisupusupu’ ari mu bahanzi bagezweho mu Rwanda muri iki gihe, ni umugabo watunguranye agakundisha benshi batajyaga bumva umuziki ucurangishijwe ‘Umuduri’.

Urebye mu mashusho ya Nsengiyumva yagiye afatwa mu bihe bitandukanye mu myaka yashize, ukareba na Nsengiyumva w’uyu munsi unasigaye yitwa ‘igisupusupu’ ni abantu babiri batandukanye cyane!

Uyu mugabo wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi kuri ubu gucuranga umuduri byamuvanye mu cyaro aza gushakira amaramuko i Kigali ndetse n’umwe mu bahanzi bafite igikundiro gikomeye mu muziki nyarwanda muri iki gihe.

Nsengiyumva w’imyaka 40 y’amavuko yize gucuranga umuduri mu 1999 ubwo yari afite imyaka 20 mu gihe cy’amezi atanu. Yize amashuri abanza gusa, ndetse ubu afite abana babiri.

Icyihariye atandukaniyeho n’abahanzi bamwe bakomeye mu Rwanda ni uko indirimbo ze zikundwa n’abanyamujyi, zagera mu cyaro ho zigakurirwa na benshi ingofero.

Ubu ‘Umuduri’ wafatwaga nk’igicurangisho gikoreshwa n’abacurangira gusonywa intama ku rwagwa, usigaye wumvwa na benshi kubera uyu mugabo.

Indirimbo za Nsengiyumva zakuye benshi mu byabo ndetse zicengera ab’ingeri zose ku buryo n’umwana w’igitambambuga bitagutangaza muhuye avuga adidimanga ariko agerageza kuririmba ‘Igisupusupu’, ‘Icange’ cyangwa se iyitwa ‘Rwagitima’ n’ubwo yo itaranajya hanze!

Uyu mugabo ntasanzwe mu gihe abandi bahanzi bahihibikana bandika we siko abigenza ahubwo iyo muganira akubwira afite indirimbo zisaga 50 mu mutwe we.

Azi gucuranga umuduri, iningiri, icyembe ndetse na gitari aragerageza.

Ubu ari mu buzima bushya ndetse avuga ko yamaze kubona ko gukora umuziki no kugira igikundiro bitagombera imyaka ahubwo iyo igihe Imana yageneye umuntu kigeze atangira kubengerana nka zahabu.

Mu gihugu hose benshi birahira uyu mugabo, nyamara amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri gusa. Yabaye ikimenyabose ku buryo yatangiye kwamamariza ibigo bikomeye nka Airtel-Tigo Rwanda.

Avuga ko mu muryango we nta wundi wakoze ibintu bijyanye no gucuranga.

Nsengiyumva ari kurya ifaranga rya Airtel Rwanda binyuze mu kuyamamariza

Bwa mbere ajya muri studio yamaze icyumweru arwaye umutwe

Uyu mugabo avuga ko kugira ngo amenyere ibijyanye n’uko abahanzi bitwara biri mu bintu byabanje kumugora cyane ndetse bikageraho naho amara icyumweru arwaye umutwe kubera ‘Ecouteurs’ zo muri studio.

Ati “Ikintu cyabanje kungora cyane hari ibyuma banshyiraga mu matwi nkumva biri kuyamena, bati ni ugukora umuziki hari aho nanageze ndwara umutwe icyumweru.”

Akomeza avuga no mu gihe cyo gufata amashusho yagiye agorwa no kuririmba ashize amanga kandi anyeganyega.

Ati “Byarantonze cyane nk’umuntu wari ubikoze bwa mbere. Nko guhagarara bakambwira bati wowe ririmba udahagaze hamwe. Njyewe nabishimira Imana, nagezemo bwa mbere ndavuga nti Imana iranyibutse.”

Mu cyaro aho akomoka baramwirahira, abana baho batangiye kwiga umuduri

Nsengiyumva yemeza ko kugira ngo afate umwanzuro wo kujya gucuranga umuduri mu muhanda byaturutse ku muntu we n’umugore bahingiye agatinda kubishyura.

Ati “Mu 2008 umuntu twaramuhingiye icyo gihe twakoraga bubyizi (Kuva mu gitondo kugeza saa sita z’amanywa) turi guca inshuro. Duhinguye aratubwira ngo mugende muze kugaruka. Ntekereje ukuntu nta n’urupfumuye dufite mpita mbwira umugore wanjye nti uzi ko nzi umwuga, nti umuduri ndawuzi ndanawumva igihe kirageze cyo kuwufata sinzongere guca inshuro. Ntangiro ubwo.”

Avuga ko mu kazi yakoze imyaka 10 ko gucuranga ku muhanda akenshi iyo yabonaga umuntu ufite telefoni zigezweho za Smartphone yamwigirizagaho nkana akamwaka amafaranga y’umurengera kubera ko yabaga ari bunamufate amashusho.

Ati “Urabona ngicuranga mu muhanda no mu isoko naziranaga n’abantu bafite telefoni ya ‘Smartphone’ nagucaga ibiceri magana ane kuko waravugaga uti ndagutwara amashusho, kuko nashakaga ko umugore abaho kandi abandi narabacaga ijana gusa. Ntabwo nacurangaga utayampaye.”

Avuga ko kubera abo bantu bamufata amashusho byagiye bisakara bikaza kugera kuri Mukuralinda wanahise amushaka akamufasha ubu akaba ari umwe mu bahanzi bakomeye.

Ati “Umuhungu akagafata akigendera akagenda agahereza mugenzi we, n’undi bikagenda gutyo nanjye ubwanjye nashidutse ndi kumwe na Alain Mukuralinda. Yantumyeho umubyeyi witwa Anna, yari atuye Rwagitima ariko njyewe ndi i Kiramuruzi.”

Ubuzima bwa Nsengiyumva bwamaze guhinduka ku buryo mu gace k’iwabo basigaye bamwirahira, ndetse n’abana baho babonye akamaro k’umuduri ku buryo benshi bashidukiye kuwiga.

Ati “Ubu noneho rero aho bamaze kumbona ku maradiyo na za televiziyo, nta mwana iwacu udafite umuduri. Nanjye nabahaye uburenganzira ukeneye kwiga azaze mwigishe. Ubu aho maze kugera harashimishije. Nsigaye mfata akanya nkavuga nti ngiye guhanga indirimbo, nkicara nkatuza. Ubundi nabaga ndi mu isoko nkakoresha indirimbo imwe cyangwa ebyiri. ”

Ntawe ubuza inyombya kuyomba!

Mu minsi ishize, indirimbo ya Nsengiyumva yitwa ‘Icange’ yateje impaka aho bamwe bamushinja gushyigikira ihohoterwa rikorerwa abagore abandi bakabifata binyuranye.

Nsengiyumva we avuga ko abantu bashatse kwerekana ko yaririmbye yibasira abagore ari ba bandi babona umuntu ateye imbere bakagira ingingimira.

Ati “Iyo ukoze ikintu abantu bamwe bakagishima, ntihabura n’abaza bakakinenga, ukunenga ntabwo aba avuga ibintu byiza.”

Ariko unumvise indirimbo uyu mugabo yatangiriyeho yitwa ‘Igisupusupu’ wumva harimo amagambo aganisha ku gutera akabariro, hari nk’aho avuga ‘kinjugutire ngisame, kinkope ntayo mfite’.

Hakazamo andi magambo atangaje aho avuga ati ‘amatako ni amatomati, munsi y’umukondo ni amacensi, ni igisupusupu ni igisukari majyane’.

Mu gusobanura amagambo y’iyi ndirimbo ye aravuga ati “Ndagira ngo abanyumva ntibakabifate uko bitari. Urunyanya ntawe utarukunda, umwana w’umukobwa namugereranyije n’isosi ndetse n’icyayi cy’u Rwanda kuko ntawe utabikunda naho aho mvuga ngo munsi y’umukondo ni amacensi, ni ukuryoshya akaririmbo.”

Nsengiyumva ubu amaze kuba ikimenyabose kandi amaze gukora indirimbo ebyiri gusa avuga ko afite intumbero yo kugira ngo abanyarwanda babane banasabane bacinye akadiho.

Ikiganiro ku rugendo rwa Nsengiyumva

Aherutse gushimisha abafana ba Rayon Sports ubwo iyi kipe yashyikirizwaga igikombe cya shampiyona
Nsengiyumva amaze kuba ikimenyabose mu gihe gito kubera umuduri
Alain Mukuralinda ufasha Nsengiyumva niwe watumye impano y'uyu mugabo imenyekana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Hategekimana Jean Pierre 2019-06-05 06:29:15

Mana ntawukwiriye kwiheba,biranyigishije kbs

2
Rukundo innocent 2019-06-05 06:29:01

nifuzaga ko mwateza imikino yamaguru mu karere ka nyagatare/ mu murenge wa matimba kuko ntankunga nimwe ijya igerayo kuko bihera kukarere gusa ibigenewe imirenge byumwihariko muri kagitumba nta nkunga nimwe ihagera kereka kwiyegeranya nka bakinnyi tugaterateranya mu bushobozi buke bwacu mudukorere ubuvugizi kuko hano hari impano nyinshi ziri kwangirika murakoze

3
Hategekimana Jean Pierre 2019-06-05 06:19:55

Mana ntawukwiriye kwiheba,biranyigishije kbs

4
mugume 2019-06-05 06:09:06

eeh umusaza yakoze umuti kweli

5
Jeanne 2019-06-05 05:40:23

Nizere ko umukecuru utazamwibagirwa kuko ubu star bwibagiza urushako ukibwira ko uwo mwashakanye atakikubereye

6
guya 2019-06-05 04:03:10

Komeza utsinde Musaza! tukuri inyuma!

7
jjj 2019-06-05 03:20:53

hhh

8
Friends 2019-06-05 03:06:54

Alain Muku ni umusaza kabisa! Byibura afite umukesha ubuzima naho ureke abandi bagerayo ntibashake uko nabo bagezayo abandi!

9
umusomyi sarah 2019-06-05 02:31:27

Alain Muku, warakoze cyane guteza imbere uyu muhanzi kuko indirimbo ze zirabyinitse. Ubutaha azige no gukora indirimbo zitanga ubutumwa, zitari ’’Inyoni yaridunze....’’, azibuke no kugura iryinyo. Ibindi byose ni sawa

Kwamamaza