IGIHE

Knowless ahanze amaso isoko rya muzika muri Kenya

3 5-12-2018 - saa 17:01, Uwiduhaye Theos

Butera Knowless uri mu bahanzikazi bakunzwe mu Rwanda, yakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye muri Kenya barimo uwitwa Kennedy Ombima [King Kaka] na Avril.

Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko gukorana n’aba bahanzi hari itafari bigiye gushyira ku bikorwa bye muri muzika no mu kumumenyekanisha mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Yakomeje avuga ko aba bahanzi bose aribo bagiye bamubenguka, bagakunda ibikorwa bye bakamusaba ko bakorana indirimbo.

Ati “Iriya ndirimbo yanjye na King Kaka igitekerezo nibo bakigize, nibo badusabye gukorana. Gusa indirimbo iracyari gukorwaho ntabwo igihe cyo kujya hanze ndakimenya neza.”

Iyi ndirimbo ya Butera Knowless na King Kaka yitwa Uri umutima Wanjye, iri kuri album uyu muraperi aherutse gushyira hanze.

Knowless yavuze ko Avril wamenyekanye mu ndirimbo nka In Love, Yule Dame n’izindi nawe ariwe wamusabye ko bakorana.

Ati “Yansabye ko twakorana, tubirimo biracyari mu nzira ariko nayo nitumara kuyikoraho nibwo tuzemeza igihe nyacyo cyo kuyishyira hanze tugatangaza n’izina ryayo.”

Iyi yo yakozweho na Ishimwe Clement dore ko uyu mugore witwa Avril anaherutse mu Rwanda aje kumenyekanisha ibihangano bye mu itangazamakuru.

Butera Knowless aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Urugero’ yashibutse mu bitekerezo by’abafana be b’akadasohoka.

Yerekeje ku isoko rya muzika muri Kenya nyuma y’indirimbo yari aherutse gukorana na Ben Pol ufatwa nk’umwami w’injyana ya R&B muri Tanzania, nayo yakinwe cyane kuri televiziyo zo muri iki gihugu gihana imbibi n’u Rwanda.

Kanda hano wumve indirimbo yitwa ‘In Love’ Avril aherutse gushyira hanze

Darling ni yo ndirimbo Knowless yakoranye na Ben Pol

Avril ari mu mushinga w'indirimbo na Butera Knowless
Indirimbo ya Knowless na King Kaka ni iya 20 mu zigize album uyu munya-Kenya aherutse kumurika
King Kaka yasabye Knowless ko bakorana undi arabimwemerera
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Dusabemungu marie claire 2018-12-09 03:21:49

Butera knowless nakomereze aho tumurinyuma nkabafana ari kudu shimisha turamukunda cyaneee...

2
Mc matatajado 2018-12-06 01:15:04

KOMEZA URUGENDO BUTERA KNOWLESS URASHOBOYE

3
JPaul 2018-12-05 14:22:16

Ndi umufana ukomeye wa King Kaka Sungura na Avril Nyambura kuva kera.Nkunda indirimbo ya kaka Sungura yitwa Dandia n’indi ya Avril yitwa niki muona.Courage yewe mwa

Kwamamaza