IGIHE

Kizito Mihigo yahimbye indirimbo yo kurwanya ibiyobyabwenge

4 16-08-2019 - saa 15:06, Uwiduhaye Theos

Kizito Mihigo yashyize hanze indirimbo yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rwego rwo kwigisha benshi ingaruka zabyo.

Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2019 ifite iminota itanu n’igice, yayise "Nzakurinda" ikubiyemo ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge.

Yari amaze iminsi abisezeranyije abakunzi b’ibihangano bye mu ntangiriro z’iki cyumweru abicishije ku mbuga nkoranyambaga.

Amwe mu magambo y’iyi ndirimbo, agira ati “Ibiyobyabwenge ni icyaha kidushora mu bindi byaha. Umusinzi ntatinya kwica itegeko, ntatinya n’ingaruka zabyo. Mu Rwanda dufatire ingamba uyu mubisha uturimo.”

Mu kiganiro na IGIHE, Kizito Mihigo yatangaje ko ariwe ubwe watunganyije amajwi y’iyi ndirimbo dore ko nawe asigaye yitoza ako kazi ko gutunganya amajwi y’indirimbo.

Agashimira abatunganya indirimbo nka Holybeat na Bob Pro batangiye kumumenyereza muri aka kazi gashya.

Amashusho y’iyi ndirimbo nshya ya Kizito Mihigo yafashwe ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko. Kuri uyu munsi uyu muhanzi yashimiye inshuti ze z’ababyinnyi ubusanzwe babyinira mu itorero Inyamibwa, bakunda kugaragara mu mashusho y’indirimbo ze zibyinitse Kinyarwanda.

Kizito yakoze indirimbo yo kurwanya ibiyobyabwenge
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
SAMWEL HANYULWIBYIZA 2019-08-17 17:20:11

KIZITO NAKOMELEZ AHO TULAMWEMELACYANE

2
TUYISHIME EMMANUEL 2019-08-17 11:37:25

nukuri kizito nakomerezahokdi imana ikomeze imuhe ubuhangabwoguhimba izindindirimbo ndamukundacyaneeepen’IMANA irimwiju irabizi

3
Mutoni 2019-08-16 16:25:31

Ijwi ryiza cyane twari dukumbuye

4
mazina 2019-08-16 08:42:30

Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Drugs ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zirusha ingufu National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo. Niyo Business ya mbere ku isi,kurusha uburaya no kugurisha intwaro. No mu Rwanda ntabwo gucuruza Drugs bishobora gucika.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.It is a matter of time.

Kwamamaza