IGIHE

Kitoko agiye gutaramira mu nyubako iheruka kwakira abarimo Sean Paul

0 21-08-2019 - saa 10:54, Muvunyi Arsène

Umuhanzi w’Umunyarwanda uba mu Bwongereza ategerejwe mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Portland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mpera z’icyumweru gitaha.

Iki gitaramo cyateguwe na Innox Entertainment, sosiyete y’umunyarwanda imaze igihe ikora ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro muri Portland.

Kitoko wigaruriye imitima y’abakunda injyana nyafurika, azataramira mu nyubako yitwa Aura isanzwe iberamo ibitaramo byitabirwa n’abahanzi b’ibyamamare nka Sean Paul waharirimbiye mu ntangiriro z’uyu mwaka, Ja Rule, Stephen Marley n’abandi benshi.

Uretse Kitoko hazaba hari aba-DJs b’abanyarwanda bakunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo DJ Innox ari nawe wateguye igitaramo, DJ Jimmy bazaba bavanga imiziki bafasha abantu kwizihirwa.

DJ Innox yabwiye IGIHE bahisemo gutumira Kitoko kuko ari umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bakunzwe yo.

Ati "Twahisemo Kitoko kuko abantu benshi bamwifuzaga kandi bahamya ko azwiho kunezeza abantu iyo ari ku rubyiniro."

Yongeyeho ko ibitaramo nk’ibi ari umwanya mwiza ku banyarwanda kuko bituma basabana dore ko abenshi akazi kaba karabatwaye.

Portland ni umwe mu Mijyi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ituwe n’abanyarwanda bakunda kwizihirwa n’ibirori kurusha ahandi.

Muri Werurwe bari bataramiwe na Meddy mu gitaramo cyabereye n’ubundi mu nyubako ya Aura, nyuma bakomereza mu birori by’abambaye imyeru byabereye mu bwato.

Muri Gashyantare uyu mwaka nabwo batumiye Weasel mu gitaramo cyari kigamije kwibuka mugenzi Mowzey Radio baririmbanaga mu itsinda rya Good Lyfe wari umaze umwaka umwe apfuye.

Kitoko agiye gutaramira mu Mujyi wa Portland
DJ Jimmy na DI Innox nibo bazasusurutsa abazitabira igitaramo cya Kitoko
Inyubako ya Aura isanzwe yakira ibitaramo bikomeye muri Portland
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza