King Majuto umunyarwenya wakunzwe muri Tanzania yitabye Imana

13 9-08-2018 - saa 07:57, IGIHE

Umunyarwenya wubatse izina muri Tanzania King Majuto yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Kanama 2018 azize kanseri y’amabya.

Uyu munyarwenya ubusanzwe witwa Amri Athuman, yaguye aho yari amaze iminsi mike arwariye mu Bitaro bya Muhimbili biri mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Mbere y’urupfu rwe, King Majuto yasuwe na Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli na Minisitiri w’Intebe Kassim Majaliwa. Uyu muhanzi apfuye afite imyaka 70 y’amavuko, yari inking ya mwamba mu byerekeye gusetsa muri iki gihugu.

Inkuru y’urupfu rwa King Majuto, yatangajwe bwa mbere n’umunyarwenya na we uzwi cyane muri Tanzania Joti aho yanditse kuri Instagram avuga ko ‘Tanzania ihombye umugabo wari urufatiro ku bakiri bato mu gusetsa’.

Yagize ati “Ruhukira mu mahoro King Majuto, udusigiye akababaro gakomeye mu ruganda rw’ubuhanzi bwo gusetsa muri Tanzania, ni igihombo kuri twebwe abana. Tuzakwibukira ku kazi wakoze, urukundo rwakurangaga, uko wakundaga guhora wisekera ubu n’iteka ryose. Twaragukundaga cyane ariko Imana yagukunze kuturusha, ruhukira mu mahoro muzehe wacu.”

King Majuto wakoraga iby’urwenya akabihuza no gukina filime, yatangiye kumererwa nabi mu mwaka ushize wa 2017, icyo gihe Leta n’aabturage bakusanyije amafaranga yo kumufasha kujya kwivuriza mu Buhinde ariko uburwayi bukomeza kumurusha imbaraga.

Perezida Magufuli yabaye hafi King Majuto mu burwayi bwe

Uyu muhanzi yavukiye ahitwa Tanga mu 1948, amashuri abanza yayigiye mu ishuri rya Msambwini muri Tanga iwabo hanyuma ibyo gukina abyinjiramo afite imyaka icyenda mu 1958.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Nsengiyumva sam 2018-09-03 17:34:53

Niyihangane imana imuhe iruhuko ridashira!?

2
Nsengiyumva sam 2018-09-03 17:34:52

Niyihangane imana imuhe iruhuko ridashira!?

3
Richard Gatera 2018-08-12 08:31:39

Imana imwakire munayo uwo musaza yakinaga neza cyane. Ngaruke rero kubariho bavuga ko umunyamakuru ko yavuze nabi. Ese kuberiki mudakunda ururimi rwanyu? Kenshi abantu bavuga ngo “testicles, penis, vagina, nibindi byinshi....., kandi ubwo kuko biba bivuzwe mundimi zinya mahanga ntibigure icyo bibatwara! Ariko byavugwa mu Kinyarwanda, ngo umuntu nta kinyabupfura agira. Please muhindure imyumvire!

4
Materano Ramuson 2018-08-10 14:14:04

Habari Kusema Kweri King Majuto Amenisikitisa Nilikuwa Namupenda Sana Mungu Amuraze Sarama Nihayo Tuuu"

5
Kelly Kayitare 2018-08-10 08:41:54

Rest in peace ma grand pa

6
nijimbere 2018-08-09 16:00:21

nduva kuvuga amabya ntakosa avuze

7
pss 2018-08-09 12:20:53

munyamakuru, kuvuga ngo azize cancer y’ama....., nta bunyamwuga, ikinyabupfura, umuco nyarwanda birimo, please mujye mukora kinyamwuga.

8
phenias 2018-08-09 10:51:10

imana umwakir azajye a sets abomwijur

9
Aimable MUHIZI 2018-08-09 08:31:58

RIP King Majuto! Birashoboka ko atazi neza amazina yayo! Mu buryo busanzwe yitwa: "UDUSABO TW’INTANGA NGABO". Naho kuvuga ngo ni cancer gusa ntibihagije, kuko ziri ubwoko bwinshi, kandi zifata ibice by’umubiri bitandukanye!

10
kim 2018-08-09 05:55:35

RIP Musaza,ruhukira mu mahoro rwose nanjye nagukundaga,muri comedy wari uwa mbere,film nakubonagamo nicaraga nkayireba kuko nabaga nzi ko ari nziza,Imana ikwakire.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza