IGIHE

King James yashyize hanze amashusho y’indirimbo yafatiye i Dubai

3 8-08-2019 - saa 10:59, Uwiduhaye Theos

Ruhumuriza James umaze kwamamara nka King James yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Icyangombwa’ yatumye afata rutemikirere akajya i Dubai.

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyavuye ku kuba iyo ukunda umuntu ubasha kumwihanganira muri byose, akomeza yemeza ko yagiye aganira na benshi bubatse ingo zimaze igihe kinini agasanga icyatumye zikomera ari ukwihangana.

Ati “Igitekerezo cyavuye ku kuba iyo ukunda umuntu ubasha kumwihanganira muri byose. Nabashije kujya nganira n’abantu bamaranye igihe kinini babana nk’umugore n’umugabo nsanga icyatumye bishoboka harimo cyane kwihanganirana, ariko biturutse ku gukunda ku buryo ubasha kubabarira umuntu na mbere y’uko agusaba imbabazi. Ni aho nahereye.”

Amashusho y’iyi ndirimbo yakorewe i Dubai na Ibalab naho amajwi yakozwe na Knox muri Monster Records.

Ati “Nari maranye iminsi icyifuzo cyo kuhakorera amashusho. Nagize igitekerezo cyo gukora amashusho nta mukobwa urimo nshaka gukora indirimbo itandukanye n’izindi nayo nkareba uko yagaragara.”

Iyi ndirimbo ya King James ni iya gatandatu asohoye kuri album ye yise ‘Meze Neza’ iriho indirimbo 10.

Ije ikurikira izindi uyu muhanzi yashyize hanze mbere zirimo ‘Hari ukuntu’, ‘Uri Mwiza’, ‘Nyuma Yawe’, ‘Agatimatima’ , ‘Abo Bose’, ‘Igitekerezo’, ‘Meze Neza’ yanitiriye album na ‘Ese uracyamukunda’.

King James yatangiye kumenyekana mu 2006, ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda babashije kwegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super Star cyahabwaga umuhanzi ukunzwe mu gihugu buri mwaka.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
samputu 2019-08-08 09:00:24

ubu duhanze amaso igisupusupu....abandi nibabe baretse kabisa...

2
Baptizo 2019-08-08 07:33:27

Congx music’s king! Interesting song

3
Munyaneza 2019-08-08 04:50:04

King turakwemera

Kwamamaza