IGIHE

Kidum yahagaritse gutaramira mu Rwanda n’i Burundi

10 15-09-2019 - saa 14:58, Nsengiyumva Emmy

Umuhanzi Jean-Pierre Nimbona wamamaye nka Kidum mu muziki wo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba yahagaritse by’agateganyo gukorera ibitaramo mu bihugu birimo u Rwanda n’u Burundi kugeza igihe kitaramenyekana.

Kidum ni umwe mu bahanzi bafite ibihangano binyura benshi bakoresha ururimi rw’Ikirundi n’Ikinyarwanda bitewe n’uburyohe bw’imitoma iba yuzuyemo ikora ku nguni y’imitima ya benshi.

Ni umwe mu bisanga mu Rwanda ndetse ubaze inshuro amaze kuharirimbira ntiwazirangiza kandi uko aje yishimirwa mu buryo bukomeye n’abakunda umuziki.

Muri iyi minsi amakuru yabaye menshi kuri Kidum wavuze ko yangiwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kwitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction, icyakora umuyobozi wawo Pudence Rubingisa yagaragaje ko ari ibihuha bidafite ishingiro.

Abategura Kigali Jazz Junction batangaje ko Kidum atazitabira iki gitaramo ku mpamvu bemeza ko zitabaturutseho ariko ntibazitangaza.

Nyuma y’ibi bibazo byose Kidum ahamya ko yicaye agafata icyemezo gikomeye asubika gutaramira mu Rwanda ndetse no mu Burundi.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yavuze ko yatangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhamagaro ari umwana ariko akaba abona igihe kigeze ngo ahagarike ibikorwa biwerekeye mu bihugu bimwe by’Akarere.

Yagize ati ”Kuva icyo gihe kugeza n’ubu nta muntu ndica, mwibe cyangwa ngo mugirire urwango. Ubu mfite imyaka 44 y’amavuko.”

Uyu muhanzi kandi avuga ko yatangiye kuba muri Kenya guhera mu 1995 agashima uburyo yakiriwe kugeza n’ubu.

Kidum avuga ko guhera ku wa 14 Nzeri 2019 yafashe umwanzuro wo kutazongera gukorera ibitaramo mu Burundi no mu Rwanda.

Yakomeje ati “Uyu munsi mfashe akarahuko. Sinzongera gutaramira mu gihugu cyanjye cy’amavuko ari cyo u Burundi yewe n’igituranyi cyacyo ari cyo u Rwanda kubera ko igihe cyose ndi muri ibyo bihugu, banyitiranya n’umunyapolitiki, batekereza ko ahari mfite imbaraga zo kugira ibyo nahindura ku bw’inyungu zabo."

Yakomeje agira ati “Simfite uburyo nasobanuramo ukuntu nanirwa kwishima iyo ndi muri ibyo bihugu. Iyo batagerageje kundoga bagerageza ubundi buryo banyica sindi umunyapolitiki nta n’ubwo nzigera muba. Mu buryo bwanjye bwite nzakomeza gusura igihugu cyanjye cy’amavuko n’igituranyi cyayo cy’u Rwanda ariko ibitaramo byo ntibizongera na rimwe kugeza igihe bizaba ngombwa.”

Kidum ni we muhanzi ukomoka hanze y’u Rwanda wari umaze kuhataramira inshuro nyinshi. Kenshi iyo aganira n’abanyamakuru avuga ko yahereye mu 2003 ahakorera ibitaramo byibuza ubu akaba yari amaze kugeza mu birenga ijana.

Kidum yatangiye gukora umuziki kuva mu 1994. Mu 1995 yajyanye indirimbo kuri radiyo bamutera utwatsi ngo ntabwo azwi, mu 1999 nibwo yashyize hanze indirimbo yise ‘Yaramenje’ yakunzwe mu buryo bukomeye ikamufungurira amayira mu muziki ikaza no kwitirirwa album ye ya mbere yashyize hanze mu 2001.

Iyi album yaje ikurikirwa n’izindi zirimo ‘Shamba’ (2003), ‘Ishano’ (2006), ‘Haturudi Nyuma’ (2010) na ‘Hali Na Mali’ (2012).

Ari mu bahanzi bafashe ibendera ry’umuziki w’i Burundi mu gihe kirenga imyaka 20, kandi agahorana umwihariko wo kutajya ava mu mitwe y’abakunda umuziki no guhora agendana na buri kiragano kimusanze mu muziki.

Uyu muhanzi umuziki we umaze gushinga imizi mu bihugu bitandukanye ariko yawutangiriye muri Kenya aho yahungiye atararangiza amashuri yisumbuye, yari ageze mu mwaka wa 12 wayo urugendo rw’amashuri ye arucumbikira aho, yiyegurira umuziki kuko n’ubundi yari asanzwe avuza ingoma.

Kidum yahagaritse gutaramira mu Rwanda n'i Burundi
Ibi bije nyuma yuko bitangajwe ko atazitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction
Amagambo yuzuyemo agahinda Kidum yanditse ahagarika ibitaramo mu Rwanda n'i Burundi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
xxxx 2019-09-16 07:16:06

Hhh nabireke ko nubundi ntakirenze yazaniraga abanyarwanda ,,, mu Rwanda abahanzi turabafite benshi kandi bashoboye .

2
Mazina 2019-09-16 04:34:59

Nagende ataramire kwa nkurumbi

3
Mazina 2019-09-16 04:34:59

Nagende ataramire kwa nkurumbi

4
Mazina 2019-09-16 04:34:59

Nagende ataramire kwa nkurumbi

5
Dieudonne Hakizayezu 2019-09-16 02:24:43

Iyi nkuru iratera urujijo! Irasa nk’aho yerekana ko Kidum ari we utashatse kuza mu Rwanda nyamara kuri Tweeter ye yanditse ko u Rwanda rwamwimye visa kandi Mayor w’Umujyi wa Kigali siwe utanga visa, yabibwirwa n’iki?!?

6
kamanzi 2019-09-16 01:20:50

Navuge iwabo burundi u Rwanda naruvane mukanwa, niba afitanye amatiku n’iwabo abanyarwanda abashakaho iki? Nareke kuza arebe ko music industry y’abanyarwanda hari icyo ihomba ngo nuko atahacurangiye, ni cash z’abanyarwanda yahakuraga nubwo yabaga yakoze akazi ke ko gucuranga, ariko ntibyatuma yirirwa asebanya ntakibazo yigeze agirira mugihugu cy’u Rwanda, iby’iwabo ntabwo bireba abanyarwanda ntakavange ibihugu, aramenye puuuuuuuuuuu!!!

7
Ntare 2019-09-15 14:50:55

Wafashe ikemezo cya kigabo. Komeza uririmbire Imfura za Kenya za kwakiriye, kandi zitagusaba kugira Aho ubogamira. Naho twebwe, ubwenge bwacu turacyabupimira Ku mazuru.

8
Ngabo 2019-09-15 11:15:56

"La politique c’est l’art de mentir !"
Politiki aho iva hose ikagera ni mbi .

9
Kanama 2019-09-15 11:09:31

Kidumu ndamwumva cyanee .. Rwanda na Burundi ni ko tubayeho kandi birababaje.
Politiki yatandukanyije umwana n’ababyeyi.
Ubutegetsi, amashyaka muri afrika ni icyorezo nka Ebola !

10
Kayinamura 2019-09-15 11:06:03

Ngiyo EAC abategetsi bacu bahora baturatira. Cyakora aho kuba umutegetsi paranoïaque nabireka nkajya guhing’inyanya kuko guhora wikanga inyoni n’imbeba, ntabwo byazakubuza kurwar’indwara z’umutima cyangwa ihahamuka. Message ya Kidum irabisobanuye byose.

Kwamamaza