IGIHE

Kidum ntakiririmbye mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction

0 13-09-2019 - saa 15:57, Uwiduhaye Theos

Umuhanzi ukomoka mu Burundi umaze kubaka izina mu buryo bukomeye muri Afurika, Kidum Kibido Kibuganizo, yavuye mu bahanzi bagombaga kuririmba mu gitaramocyatumiwemo umunya-Nigeria, John Drille na Sintex.

Uyu muhanzi yari kuzitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction gisoza ukwezi kwa Nzeri 2019 kizaba ku wa 27 Nzeri 2019.

Kidum ni umwe mu bafite ibihangano binyura benshi bakoresha ururimi rw’Ikirundi n’Ikinyarwanda bitewe n’uburyohe bw’imitoma iba yuzuyemo ikora ku nguni y’imitima ya benshi.

Yanditse ubutumwa bugaragaza ko kubera impamvu zitamuturutseho atakije muri iki gitaramo.

Ati “Munyihanganire bafana banjye b’i Kigali. Ku mpamvu ntazi uko zimeze ntabwo nemerewe n’ubuyobozi bubishinzwe kuba naba umwe mu bazaririmba mu gitaramo cy’uku kwezi ndetse no mu bitaramo by’ahazaza ntabwo mbyizeye. Ndabashimira ndetse n’abategura ibitaramo kuba buri gihe bantekereza. Imana ibahe umugisha bafana banjye na Afurika muri rusange. Afurika dushaka.”

N’abari bateguye iki gitaramo banditse bavuga ko kubera impamvu zitabaturutseho Kidum atakitabiriye iki gitaramo bari bateguye.

Banditse itangazo rigira riti “Tubabajwe no kubamenyesha ko kubera impamvu tudashobora kwirinda, ntabwo tuzaba turi kumwe na Kidum ku bagomba kuririmbira abazitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba mu mpera z’uku kwezi. Tubasabye imbabazi kandi tuzirengera ingaruka ibi bishobora guteza. Twizeye kuzababona mu gitaramo.”

Kidum ni umwe mu bisanga mu Rwanda ndetse ubaze inshuro amaze kuharirimbira ntiwazirangiza kandi uko aje yishimirwa mu buryo bukomeye n’abakunda umuziki.

Jean-Pierre Nimbona [Kidum] bitewe n’uburyo ajya ku rubyiniro n’imbaraga zihariye iyo umubonye ntiwakeka ko afite imyaka 44 y’amavuko bituma yishimirwa cyane.

Umunya-Nigeria Johnny Drille watumiwe muri iki gitaramo ubusanzwe yitwa John Ighodaro ni umuririmbyi w’imyaka 29, akunzwe n’abantu benshi kubera umwihariko w’ijwi rye n’injyana ituje aririmba.

Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Wait For Me” yatangiriyeho, “Rome & Juliet” yamwubakiye izina ku ruhando mpuzamahanga, “Halleluya” yakoranye na Simi n’izindi nyinshi.

Abarizwa mu nzu ya Mavin Records iyoborwa na Don Jazzy, ikaba yarazamuriye izina abahanzi barimo Tiwa Savage uri mu bagore bakunzwe muri Afurika.

Sintex nawe watumiwe muri iki gitaramo ari mu bagezweho cyane mu muziki muri iki gihe mu Rwanda, aho akunzwe mu ndirimbo nka ‘Twifunze’, ‘Akuka’ yakoranye na DJ Lenzo na Phil Peter n’izindi.

Kigali Jazz Junction aba bahanzi batumiwemo ni ibitaramo ngarukakwezi bitumirwamo abahanzi b’abanyamahaga bafite abakunzi benshi mu Rwanda.

Ubutumwa bwa Kidum

Kidum ntabwo akitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Junction yagombaga kuzamo mu Rwanda
Johnny Drille wakunzwe cyane mu ndirimbo “Rome & Juliet” iri mu zatumye amenyekana, we azaza muri iki gitaramo
Sintex ugezweho cyane mu muziki w'iki gihe, ari mu bazasusurutsa abazitabira
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza