Kuwa 12 Werurwe, ryari iijoro ry’ibyishimo, kucinya akadiho, gusezerera abarangije ndetse no gushimira abafatanyabikorwa baryo batandukanye maze banasubira mu mateka y’ubuzima bugoranye iri torero ryanyuzemo.

Iri torero rifite inkomoko mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG), rimaze kunyuramo abasaga 400 nk’uko ubuyobozi bwaryo bubitangaza.

Inyamibwa zatangiye zitagamije guharanira inyungu, ryari rirangamiye kwikura mu bwigunge no gufatanya ariko riza kugera aho rigera ku bintu byinshi birimo inka, ishyamba rya hegitari ebyiri, urwuri, imirima y’umuceri ndetse n’ingendo abarigize bagiye bakora mu gihugu no hanze.

Umuyobozi w’itorero Inyamibwa ,Rusagara Rodrigue yavuze ko bafite gahunda yo guteza imbere abarinyuzemo mu bihe binyuranye harimo korozanya muri gahunda bazita ‘Gira Inka Nyamibwa” n’ibindi bikorwa bikomeye.

Barishimanye mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 18
Barishimanye mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 18

Mu mateka atangaje yagarutsweho ni uko itorero Inyamibwa ryatangiye rigizwe n’abantu batandatu bari bafite intego yo kwikura mu bwigunge, amafaranga bakoreye bwa mbere ntiyageraga ku bihumbi 40.

Abamaze kunyura muri iri torero bagera kuri magana ane, kugeza ubu igizwe n’abagera kuri 180 bakora bihoraho.

Abakobwa beza bo mu Itorero Inyamibwa
Abakobwa beza bo mu Itorero Inyamibwa
Abasore bo mu Itorero Inyamibwa
Abasore bo mu Itorero Inyamibwa
Bagiye batanga ibihembo kubazitangiye
Bagiye batanga ibihembo kubazitangiye
Byari urwererane
Byari urwererane
Mu birori by'ubusabane
Mu birori by'ubusabane

[email protected]