IGIHE

Israel Mbonyi yagizwe ‘Ambasaderi’ wa ’Infinix Note 40 series’ (Amafoto)

0 27-04-2024 - saa 09:51, Nsengiyumva Emmy

Israel Mbonyi yagizwe Ambasaderi wa ‘Infinix Note 40 series’, telefoni zifite umwihariko wo kubika umuriro no gufata amafoto meza.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yo kwamamaza izi telefone, Israel Mbonyi yavuze ko yishimiye iki gikorwa, asaba abakunzi be kuzigura kuko ari igisubizo ku bibazo by’ikoranabuhanga abantu basanzwe bahura nabyo.

Uyu muhanzi yavuze ko kimwe mu byamushimishije kuri izi telefone ari uburyo zinjiza vuba zikanabika umuriro, camera yayo ifata amafoto n’amashusho meza, uburyo isohora amajwi n’uko igaragara.

Ati “Nanjye nk’umuhanzi nkunda gufata amashusho n’amajwi mu kazi kanjye ka buri munsi, urumva rero ko ari telefone nziza yo kumfasha mu kazi kanjye ka buri munsi.”

Izi telefone zikoranye ubuhanga kuko zifite na ’chargeur’ ishyiramo umuriro utiriwe uyicomeka.

Zifite camera eshatu, aho imwe ifite ubushobozi bwa Megapixel 108.

Infinix Note 40 igurishwa 308 000Frw mu gihe Infinix Note 40 Pro yo ari ibihumbi 380Frw. Uguze imwe muri izi telefone ahabwa internet ya Airtel ya 15 GB yo gukoresha mu gihe cy’ukwezi.

Israel Mbonyi yagizwe ‘Brand Ambassador’ wa 'Infinix Note 40 series'
Izi telefone Israel Mbonyi yatangiye kwamamaza zifite umwihariko wo kwinjiza vuba no kubika umuriro
Uguze izi telefone ahabwa 15GB za internet
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza