Ishimwe rikomeye ku bavujwe na Miss Iradukunda Elsa bagakira (Amafoto)

8 11-07-2018 - saa 09:03, Dusabimana Aimable

Miss Iradukunda Elsa akomeje igikorwa cyo kuvuza abatishoboye bafite indwara y’‘ishaza’ mu jisho, aho kuri iyi nshuro yabisubukuriye mu Ntara y’Amajyepfo akazasoza avuje abantu magana atatu.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 10 Nyakanga 2018, yakomereje mu Bitaro bya Kigeme byo mu Karere ka Nyamagabe nyuma y’aho y’umunsi wa mbere aho nabwo yavuje abari bafite iyo ndwara.

Benshi mu bavujwe n’uyu mwari bagaragaje akanyamuneza kuko usanga bahuriza ku ntero yo kuba bishimiye kuvuzwa na we by’umwihariko bakaba baza batabona aho bajya ariko bagataho hose baharuzi.

Umwe mu bakecuru bavujwe ishaza mu gikorwa cya Miss Iradukunda Elsa yamushimiye agira ati “Nza hano mu by’ukuri ntabwo n’izi nzu nazirebaga, n’umuntu wanzanye ntabwo namubonaga, yaje amfashe. Imana ibahe umugisha baganga mwaje tutareba none uyu munsi nababonye mbona na Nyampinga wacu.”

Undi musaza wari urwaye ishaza yamwunganiye agira ati “Ubu ndareba neza cyane, ndaharuzi rwose, bataramfukura n’urupapuro sinapfaga kurureba ariko ubu bamaze kumfukura mbona ndaharuzi n’amazina ndayaruzi.”

Iyo Miss Iradukunda Elsa asoje iki gikorwa n’abaganga bamaze gukora akazi kabo neza usanga ari impundu n’ibyishimo by’ikirenga ku bavuwe biganjemo abasheshe akanguhe.

Yari yashyigikiwe na mugenzi we wambitswe ikamba muri uyu mwaka, Miss Iradukunda Liliane washimye ibikorwa bya mukuru we ndetse n’umushoramari akaba n’umuhanga mu by’indege muri Amerika, Eric Bahunde, wabashije kwiteza imbere nubwo afite ubumuga (ntagira amaguru yombi ndetse n’ukuboko kumwe nyuma y’impanuka yagize).

Bahunde yagize ati “Nta maguru mfite ndetse mfite akaboko kamwe, ariko nababwira ko kutabona byo nunva birenze ibindi byose natekereza. Birababaza.”

Nyampinga w’u Rwanda 2018, Iradukunda Liliane we yavuze ko yaherekeje mugenzi we mu rwego rwo kumushyigikira no kumutera imbaraga. Ati “Ni ukuri ndashima Elsa kuko ibi bikorwa ari gukora ni byiza. Naje kumushyigikira kuko na we ajya anshyigikira mu byo nkora. Yaba we ndetse na Jolly n’abandi bambera isomo umunsi ku munsi. Bintera ingufu zo gukora cyane.”

Miss Iradukunda Elsa avuga ko kuba yarahawe umugisha na we akwiye kuwubera abandi. Yihaye intego ko na nyuma yo gutanga ikamba agomba kuzakomeza ibikorwa byiganjemo ibyo yatangiriyeho akiba Nyampinga w’u Rwanda.

Iki gikorwa kizamara icyumweru kibera ku Bitaro bya Kigeme ari naho Nyampinga Iradukunda n’abafatanyabikorwa be bari muri iki gihe kizamara; kizasozwa abiyandikishije bose bamaze guhabwa ubufasha kugira ngo bakire neza. Abarwaye ishaza ntibavurwa gusa ahubwo banahabwa icumbi n’ubundi bufasha kugeza bakize.

Ibikorwa byo kuvuza ishaza Miss Iradukunda Elsa ari kibikorera ku Bitaro bya Kigeme
Miss Iradukunda Elsa muri iki gikorwa afatanya n'abaganga b'inzobere mu byo kuvura amaso
Bavuga ko nta nyiturano babona yo guha Miss Iradukunda Elsa wabavuje n’abo bafatanya muri iki gikorwa
Miss Iradukunda Liliane yashyigikiye mukuru we muri iko gikorwa
Umwe mu bakecuru bavujwe ishaza ahobera Miss Iradukunda Elsa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Amiel 2018-07-12 08:00:09

IMana uguhumugisha kubikorwa byiza wakoreye bariya Bantu komerezaho nabandi bakurebereho mukobwa mwiza .ELsa niwowe ukwiriye kuba nyampinga.

2
Furaha Liberatha 2018-07-12 06:06:32

Imana iguhe umugisha ko wazirikanye abababaye barwaye, ni igikorwa kiza cyane.

3
Gafaranga J.Baptiste 2018-07-12 01:27:19

Nibyiza cyane mukobwa mwiza ,komerezaho .

4
ole 2018-07-11 12:26:56

we are very proud of this girl, may she keep it up!

5
GOGO 2018-07-11 07:35:37

IMANA Iguhe umugisha Elsa,uranejeje pee.nabandi tumwigireho.mubyo IMANA yaduhaye natwe tubere abandi umugisha.be blessed

6
Josephine 2018-07-11 03:13:54

Iyi nkuru inkoze kumutima abantu twese iyo tuba twagiraga umutima mwiza nubwitange nkubu , tukazirikana bagenzi bacu bafite ibibazo. isi yaba paradizo. God bless miss nabo bafatanya muri iki gikorwa cyindashyikirwa.

7
Hiro 2018-07-11 03:07:42

Asanzwe ari umuganga burya se cg ni ubufasha bundi yatanze ?

8
Augustin Karangwa 2018-07-11 03:01:16

Miss Rwanda Elisa komereza aho ibikorwa byurukundo ukora rwose nawutabigushimira

Kwamamaza