IGIHE

Inzego z’umutekano muri Uganda zatangiye guhiga Umunyarwenyakazi washyizwe hanze yambaye ubusa

4 4-06-2019 - saa 14:37, Muvunyi Arsène

Umunyarwenyakazi wo muri Uganda, Martha Kay n’umukobwa w’Umuyobozi mu Idini ya Islam muri Uganda, Shawula Kasule, barashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma y’amafoto n’amashusho yabo yakwirakwijwe abagaragaza bambaye ubusa.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo amafoto agaragaza ubwambure bwa Martha Kay umaze kwamamara mu nganzo y’urwenya muri Uganda yashyizwe hanze.

Ibi byaje nyuma y’aho hasohotse amashusho y’uwitwa Shawule Kasule, akaba umukobwa w’umwe mu bayobozi bakomeye muri Islam muri Uganda.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko umuyobozi ushinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’amashusho y’urukozasoni, Dr Annette Kezaabu, yavuze ko aba bakobwa bagomba gufatwa bagasobanura uko ubwambure bwabo bwagiye ku karubanda.

Yagize ati “Navuye mu mahanga ejo bundi hashize [ku cyumweru] dushishikajwe n’ikibazo cya Martha n’umukobwa wa Mufti. Komite yacu izahura kuri uyu wa Gatatu dukorane na polisi kugira ngo bafatwe. Bagomba gusobanura uko amafoto y’ubwambure bwabo yagiye hanze.”

Kugeza ubu nta wundi muntu ukekwaho kuba inyuma y’ibi bikorwa bigayitse atari aba bakobwa ubwabo, wari watangazwa.

Dr. Kezaabu yavuze ko kugeza ubu atarabasha kuvugana n’aba bakobwa kuko telefoni zabo zitari ku murongo.

Martha Kay yari yatangaje ko yamaze gutanga ikirego kuri Polisi ya Kira Road ariko babiteye utwatsi bavuga ko nta kirego cy’ubwo bwoko bari gukurikirana.

Amategeko yo muri Uganda ahana uwakwirakwije amafoto y’urukozasoni n’uwayifotoje.

Uwayasakaje muri rubanda akurikiranwa ku cyaha cyakoreshejwe ikoranabuhanga naho undi agakurikiranwa ku cyaha cyo gufata amashusho y’urukozasoni.

Bahanishwa igihano cy’igifungo kitarenze imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 10 z’amashilingi ya Uganda, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Martha ashobora gufungwa azira amafoto ye y'urukozasoni yagiye ku karubanda
Umunyarwenyakazi Martha wasakaje amafoto y’ubwambure bwe ari gushakwa n'inzego z'umutekano muri Uganda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Niful 2019-06-05 05:40:08

Kiriya kibuno cyose ni icye wenyine se cga hari undi atwaje

2
Musemakweri 2019-06-04 21:49:48

Ibindi bihugu baracyafite umuco wo kwiyubaha sinko mu rwanda abakobwa biyambika ubusa ntihagire icyo babatwara. Uganda nibakanyire urwo bakwiye abanyarwandakazi bafite reputation y’indaya mu karere kose k’ibiyaga bigari

3
Byunveneza 2019-06-04 16:48:31

Unva muvandi ntabwo abantu Bose bari muri yuganda bagiye guhunahuna uretseko wanabyunvise nabi numunyarwenya kazi ntabwo arunyarwanda kazi

4
Mitwe 2019-06-04 10:32:29

Nibabafata babakanire urubakwiye. Ese ubundi uyu aramara iki muri Uganda? Arahunahunayo iki?

Kwamamaza