IGIHE

Inyanya zatumye Ariana Grande asubika ibitaramo bibiri

0 30-05-2019 - saa 10:44, Muvunyi Arsène

Umuhanzikazi w’umunyamerika Ariana Grande yasubitse ibitaramo bibiri bikomeye yari afite nyuma yo kugubwa nabi n’inyanya yariye.

Byari biteganyijwe ko ku wa 28 Gicurasi na 29 Gicurasi 2019 umuhanzikazi Ariana Grande yari kuririmba mu Mujyi wa Tampa na Orlando mu ruhererekane rw’ibitaramo yise Sweetener World Tour.

Uyu mukobwa w’imyaka 25, wamamaye mu ndirimbo yitwa “Side to Side” yafatanyije na Nick Minaj abinyujije kuri konti ye ya Instagram yavuze atakibashije kwitabira ibi bitaramo bitewe n’uburwayi bwo mu muhogo yatewe n’inyanya yariye.

Ati “Nabyutse ndwaye nirukira ku muganga wanjye ansaba gusubika ibitaramo by’uyu munsi n’ejo. Naguwe nabi n’inyanya. Iyo mize mbabara nk’uriya amahwa gusa ndi kugenda noroherwa.”

Uburyo umuhogo wa Ariana Grande uri kubabara, ngo ntabwo byatuma abasha kuririmba.

Yavuze ko ibi bitaramo azabisubukura tariki 24 na 25 Ugushyingo 2019 yisegura ku bakunzi be bari bizeye gutaramana nawe.

Ibi bitaramo bya Ariana Grande yise Sweetener World Tour ni ibitaramo bizenguruka ibihugu bitandukanye Ariane Grande akoze ku nshuro ya kane.

Biteganyijwe kuri uyu wa Gatanu asubukura ibi bitaramo aho azaririmbira abatuye Miami.

Ibi bitaramo kandi bizagera no mu bindi bihugu byo ku mugabane w’u Burayi nka Pologne, u Bufaransa, u Bwongereza, u Budage n’ahandi henshi. Tampa na Orlando niho azasoreza.

Kimwe mu bitaramo bya Sweetener World Tour

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza