Intore Masamba yagiye i Burayi gukora ibitaramo byo Kwibohora

4 10-07-2018 - saa 15:18, Munyengabe Murungi Sabin

Umuhanzi Intore Masamba yagiye mu Burayi gukora ibitaramo bizahuriza hamwe Abanyarwanda mu guha icyubahiro ingabo zaguye ku rugamba rwo kubohora igihugu rwasojwe n’intsinzi yo kuwa 4 Nyakanga 1994.

Masamba, amaze imyaka igera muri mirongo itatu akora umuziki, afite indirimbo zakunzwe hambere ziganjemo izivuga ku rukundo, izo gukunda igihugu, izateraga akanyabugabo ingabo ku rugamba n’izindi.

Yahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2018. Urugendo rwe ruratangirira mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris ari naho azakorera igitaramo cya mbere.

Uyu muhanzi w’inararibonye mu muziki wa gakondo, yavuze ko ibi bitaramo bisobanuye byinshi ku mateka nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Yagize ati “Igitaramo cyo kwibohora, kuri njye ni ukwishimira intsinzi aho buri munyarwanda wese akwiriye kwibuka ahantu yari ari habi, aho u Rwanda rwari rugeze mu marembera hanyuma rukagira abavunyi, rukagira intwari zikarubohora. Iyo muhuye mukizihiza uwo munsi mukuru muba mugomba kwishimira iyo ntsinzi ko abantu bavuye kure habi cyane.”

Yongeyeho ati “Iki ni kimwe mu mateka yanjye kimfataho cyane kuko ku ikubitiro nanjye nari ku rugamba mfite intwaro y’inganzo yo kubwira Abanyarwanda, yo kubigisha ndetse no gukora ibijyanye no gushakisha amafaranga kugira ngo urugamba turutsinde.”

Mu Burayi Masamba azavayo ahakoreye ibitaramo bibiri, icya mbere kizabera mu Mujyi wa Paris ku itariki ya 13 Nyakanga 2018 nyuma akomereze mu Buholandi ku itariki ya 21 Nyakanga 2018 aho azafatanya na Diana Teta umaze igihe kinini aba hanze y’u Rwanda.

Ati “Muri ibi bitaramo, inganzo yanjye izaba yibanda ku ndirimbo twakoreshaga ku rugamba, zio bita iza ‘kitamaduni’ ariko na none ntibagiwe iza kera ubwo twiteguraga urwo rugamba n’aho turugezemo hanyuma n’aha u Rwanda rwacu rusa neza.”

Masamba avuga ko kwizihiza ibirori byo kwibohoro bisobanuye byinshi ku buzima bwe

Nava i Burayi, Masamba Intore azahita akora ikindi gitaramo yise ‘Inganzo yaratabaye’, gisanzwe kiba uko umwaka utashye yibutsa abakunda muzika ye ibihe byaranze urugamba rwo kubohora igihugu by’umwihariko biciye mu ndirimbo nk’intwaro yateraga ingabo imbaraga ku rugamba.

Masamba Intore[uwa kabiri uturutse ibumoso] ni umwe mu bakoze akazi ku rugamba rwo kwibohora
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
bradock 2018-07-11 09:29:19

uyu niwe zingumbi bavuze nukuri,mu gihe abandi babaga barwana we yari ku ma fraicheur

2
bradock 2018-07-11 09:20:41

uyu niwe zingumbi bavuze nukuri,mu gihe abandi babaga barwana we yari ku ma fraicheur

3
bradock 2018-07-11 09:20:36

uyu niwe zingumbi bavuze nukuri,mu gihe abandi babaga barwana we yari ku ma fraicheur

4
Gisa wa Gisa 2018-07-10 18:40:51

Barakoze abayobozi bacu France na Hollande kugutumira Intore Massamba,ariko icyo nagirango mbisabire ntimukibagirwe izindi nkotanyi cyane kandi nawe uzi arizo Ingeli zigizwe na Maréchal DeGaulle dukunda cyane nubu udahwema kwerekana urukundo akunda igihugu cye,Samputu JP nuwitwa Abede umurundi witangiye urugamba. Nkatwe twabaye ku rugamba kuva rugitangira amateka yanyu turayazi neza kandi turabashima cyane mukwiye nudushimwe. Icyo nshaka kurangirizaho nasabaga abategura ibitaramo nkibi kuturinda umuhanzi witwa Mihigo François Chouchou kuko tumaze kumenya ko adakunda igihugu cyacu ndetse ntakabeshye yanga urunuka inkotanyi yagera ku batutsi ho bikarenga ngo n’inzoka!ntimunyonge inkuru yanjye ubutaha nzashyira hanze aho twamwumvise mu kabari i Bruxelles yigisha umwana ukiri muto kureka gukorana na Maréchal DeGaulle umututsi w’inzoka. Birababaje cyane ashaje nabi twe urubyiruko rwubu ntamacakubiri tuzi nivangura iryo ariryo ryose apana. FPR oyeeee......

Kwamamaza