IGIHE

Inkomoko y’umutungo wa Jay Z, umuraperi wa mbere ku Isi utunze miliyari y’amadorali

4 3-06-2019 - saa 21:14, Muvunyi Arsène

Kugeza ubu Shawn Corey Carter uzwi nka Jay Z, niwe muraperi mu bari ku Isi y’abazima ufite umutungo ubarirwa muri miliyari imwe y’amadorali y’Amerika.

Ibi byatangajwe n’ikinyamakuru cyandika ku bukungu cya Forbes Magazine, cyateruye iyi nkuru kiyibutsa uko mu myaka 10 ishize umuherwe Warren Buffet yaganiriye na Jay Z, agasanga ari umugabo ufite ibitekerezo bihambaye.

Urugendo rwe rugana ku bukire afite kuri uyu munsi rurashimishije cyane. Yatangiye acuruza ibiyobyabwenge mbere y’uko aba umunyamuziki, agashinga inzi Roc-A-Fella Records, akanashyira hanze alubumu ye ya mbere yitwa Reasonable Doubt mu 1996.

Kuva ubwo yagize ibihe bidasanzwe mu muziki, atsindira ibihembo 22 bya Grammy Awards, anakorera agera kuri miliyoni 500 z’amadorali y’Amerika mu gihe cy’imyaka 10.

Jay Z yibanze cyane mu gutangiza ubucuruzi bwe aho kwamamaza iby’abandi kugira ngo bamuhembe.

Yatangiye inzu y’imideli ya Rocawear mu 1999 aza kuyigurisha miliyoni 204 z’amadorali y’Amerika na Iconix mu 2007.

Afite uruganda rw’inzoga rwa D’Ussé afatanyije na kompanyi ya Bacardi, akagira Tidal, urubuga rucururizwaho indirimbo n’ibindi agiye afitemo imigabane.

Forbes ifashe igiteranyo cy’ibi byose, bagashyiraho inyungu abona, bagakuramo ayo akoresha mu buzima bwe bwa buri munsi basanze Jay Z yujuje miliyari y’amadorali y’Amerika, aba umuraperi wa mbere uciye aka gahigo.

Dore imitungo abitsemo agera kuri miliyari

Armand de Birgnac: Miliyoni $310

Jay z yakoresheje umuziki we mu kwamamaza shampanye ya Armand de Birganc igura amadorali 300 ku icupa rimwe, kuva mu 2006. Nyuma yo kuririmba mu ndirimbo ya Meek Mill yitwa “What’s Free” byongerereye agaciro ubu bucuruzi bwe afitemo agera kuri miliyoni 310 z’amadolari.

Amafaranga n’ishoramari bya Jay Z: miliyoni $220

Mu ishoramari rigari rya Jay Z harimo umugabane afite muri sosiyete y’ubwikorezi ya Uber ubarirwa mu gaciro ka miliyoni 70 z’amadorali ya Amerika.

D’Ussé: Miliyoni $100

Uru ruganda rw’inzoga afatanyije na kompanyi icuruza ibinyobwa ya Bacardi rwiyongeraho 80% buri mwaka, bitewe cyane cyane n’abakiriya bakunda uyu muraperi.

Tida: miliyoni $100

Muri 2015 Jay Z yaguze urubuga rucururizwaho imiziki rw’abanya-Scandinavia kuri miliyoni $60. Nyuma yaje gutangiza Tidal ari kumwe n’abandi banyamuziki b’abashoramari nk’umugore we Beyoncé, Kanye West na Nick Minaj, Calvin Harris, Alicia Keys, Madonna n’abandi.

Rock Nation: Miliyoni $75

Iyi ni kompanyi ikora mu bijyanye n’imyidagaduro yatangiye mu myaka irenga 10 ishize yifatanyije na kompanyi itegura ibitaramo ya Live Nation.

Roc Nation ihagarariye inyungu z’abakinnyi barimo Kevin Durant, Todd Gurley, na Romelu Lukaku. Ifite kandi inzu ifasha abahanzi barimo Rihanna na J Cole.

Indirimbo za Jay z ubwazo zibarirwa mu gaciro ka miliyoni $75.

Ibihangano by’ubugeni: Miliyoni $70

Jay Z yashoye mu bijyanye n’ubugeni aho ibihangano afite bibarirwa muri miliyoni $70. Afite igishushanyo cy’umujyi wa Macca yaguze miliyoni $4.5

Inzu: miliyoni $50

Nyuma yo kubyara impanga mu 2017, Jay Z na Beyonce baguze inzu ebyiri. Imwe iri mu mujyi wa East Hampton yaguzwe miliyoni $26 n’indi ya miliyoni $88. Afite kandi inzu yaguze miliyoni 6,4 mu 2004.

Jay Z niwe muraperi ukize kurusha abandi ku Isi
Inzu za Jay Z zibarirwa muri miliyoni $50
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kamayiah 2019-06-05 03:07:16

abanzi 7 bakize kurusha abandi ku isi
ANDREW LLOYD WEBER billion $1.4
PAUL MCCARTNEY billion $1.3
JAY Z $1 billion
HERB ALPERT $930 million
P DIDDY $874 million
DR DRE $850 million
BONO $720 million

2
niyigaba 2019-06-04 08:15:52

Naho mu Rwanda se ni bande ni riderman ni bouludogoi,ni pedro someone ni king james !ninde

3
niyigaba 2019-06-04 08:15:50

Naho mu Rwanda se ni bande ni riderman ni bouludogoi,ni pedro someone ni king james !ninde

4
papyy 2019-06-04 02:01:17

uyu mutipe ntabaho yakoze ryari?

Kwamamaza