IGIHE

Imyenda y’abarinzi ba B-KGL yavugishije benshi bayikujwemo mu gitaramo cya Diamond

21 18-08-2019 - saa 08:12, Uwiduhaye Theos

Abasore b’ibigango bagize itsinda rya B-KGL batangaje benshi kubera imyambarire bagaragaje mu gihe bari barindiye umutekano Diamond Platnumz ndetse no mu gitaramo uyu muhanzi yahuriyemo n’abandi bahanzi bo mu Rwanda.

Abo basore batangaje ko baje gusohorwa mu gitaramo kitarangiye banafungwa amasaha abiri kubera iyi myambarire.

Iyi myambarire yatangiye kuvugisha benshi ubwo aba basore bajyaga kwakira Diamond Platnumz ku kibuga cy’indege i Kanombe wageze i Kigali mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 16 Kanama aherekejwe n’itsinda rimufasha ndetse n’umurinzi we umwe.

Umwe mu bagize itsinda ry’aba basore, yavuze ko bafunzwe kubera ko imyenda bari bambaye isa nk’iya polisi.

Ati “Nta kibazo twagiranye na polisi. Uwari abahagarariye yadusanze mu kazi abona imyenda twambaye isa nk’iyabo, aradufata twese arinjye ahereyeho. Baradufata twese badushyira hamwe baratubwira ngo ibintu twambaye ntabwo aribyo, twambaye nka polisi. Badushyira mu modoka yabo batujyana kuri polisi tumaze isaha imwe irenga bari kutubaza ibibazo bitandukanye.”

Yakomeje avuga ko bajyanywe kuri sitasiyo ya polisi i Remera uko bari umunani akaba ariho babafungira amasaha asaga abiri nyuma bakabarekura.

Ngo iyi myenda yabo yasigaranywe na polisi banababwira ko bibaye byiza batakongera kuyambara.

Iyo myenda ngo bari bamaze kuyambara mu bitaramo bibiri bya Iwacu Muzika birimo icyabereye i Huye na Ngoma. Nyuma yo kurekurwa bahise bajya kwambara indi myenda bagaruka mu kazi.

Aba basore ba B-KGL bari bambaye mu buryo busa nk’ubw’abasirikare bafite n’ibyombo, bambaye amakoti ameze nk’adapfumurwa n’isasu n’utundi dukoresho twifashishwa n’abarinda umutekano.

Iyi myambarire yabo yari yatangariwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakavuga ko ari ibikabyo.

Kuri uyu wa Gatanu Uwiyise Simple kuri Twitter yazamuye impaka kuri uru rubuga ubwo yafataga amashusho Diamond yashyize ku rukuta rwe agaragaza ko yageze mu Rwanda. Simple yanditse ati “Abantu b’abasivile barakabya”.

Mu bitekerezo byinshi byatanzwe kuri iyi nyandiko ye yo kuri Twitter bagaragazaga ko batangajwe n’imyambarire y’aba basore, uwitwa Kamikazi we ati ‘muri iyo mifuka haba harimo biscuits [biswi] aho kubamo imbunda nto za pistol nk’abandi’.

Uwitwa Zuba yagize ati “Gukabya gusa se? Ibi tubishakire irindi zina kuko birarenze.”

Mu bahanzi 12 bagombaga kuririmba mu gitaramo nibura aba basore bakoze akazi kugeza ku muhanzi wa kane gusa, akazi kari gasigaye gakorwa na Polisi y’igihugu ndetse na Agespro Security kugeza ubwo bongeraga kugaruka.

B-KGL(Bodyguard Kigali), ni sosiyete yatangiye kumenyekana cyane mu 2014 yibanda mu kurinda umutekano w’abantu, cyane cyane mu bikorwa nk’ibitaramo n’ibindi by’abantu ku giti cyabo.

Imyambarire yabo yatumye basabwa guhindura imyambaro
Iyo myenda ngo bari bamaze kuyambara mu bitaramo bibiri bya Iwacu Muzika birimo icyabereye i Huye na Ngoma
Aba basore bari bafite ibikoresho bimwe bimeze nk'iby'inzego z'umutekano
Bagarutse mu kazi bahinduye imyenda bakomeza akazi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
kariza 2019-08-19 02:03:13

IBI BISORE NIBIBWA GUSA BIZAPFA ARI KICWA BUNGA TU UBU SE UMUTEKENO BARINDA KURUSHA POLICE ? WAPUMBAFU TU

2
babel nim 2019-08-19 00:07:28

niba ari swag gusa, hari ama design menshi umuntu yafata ariko bakareka iya police

3
Kay 2019-08-18 17:39:58

Bob wowe sinzi isi ubamo bzashake imyambaro yabo babisabire uburenganzira ikindi bodyguards Sukriya Bambara ngirango kubonA kenshi abarinda abakuru no bihugu ba secret service USA Canada ho ntiwamenya numu bodyguards amabandi amabandi ariko amabandi nkariya nakanya mwambara impuzankano nkizabashizwe umutekano
Thanks our National police mwabikoze neza

4
Ukuri 2019-08-18 15:28:56

amatikuuuuuu

5
Daniel 2019-08-18 14:58:03

Biriya nugushaka imibereho kandi bibafasha gutinyika kugirango bage babona abakiriya bitewe nuko bagaragara muri iriya myenda.so nibabareke banoze service bahanga udushya mukazi bakuramo umugati.

6
Prosperity Job 2019-08-18 10:34:34

Mwiterambere dukataje ntitwakabaye tureba cyane imyambarire yabandi doreko batari bambaye ubusa, umuntu afite uburenganzira bwo kwambara ibyashaka bipfa kuba atari ibyinzengo zishinzwe umutekano (armed forces)

7
Derrick 2019-08-18 09:52:14

Arikose ko bizwi ko umutekano mugihugu ari wose,kandi aho biri ngombwa inzego zibishinzwe zigera hose bikenewe,ibi bikabyo abahanzi biharaje byo nibyiki?ese icyo gihe cyose bamaze babazwa na police ko ntabyacitse yagaragaye?jye nanibaza kubunyamwuga bwabo igihe haboneka ikibazo!
Sintesha agaciro ibyo batekereza gukora,ariko bigire uko bigenwa bisobanuke!!

8
Mitari 2019-08-18 09:01:08

Polisi ikora akazi kayo hhhhhhh !! Uwabinyereka babirunda muri pandagari n ibyombo byabo hahahahhaha ahwiiiiii

9
yvan 2019-08-18 08:18:07

Ese ko mbona bagarutse bananutse,iriya myenda yabafashaga gukangana koko, ni bafatire urugero kuruwo urinda Diamond ukuntu atuje kdi ni numusore bigaragarira wese.

10
che 2019-08-18 06:39:02

Nta mpamvu yo kwambara nk’abagiye guhoshya imyigaragambyo, ibyo byari ibikabyo bidakenewe kabisa.

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza