IGIHE

Imitoma ya Mimi ukundana na Meddy ku isabukuru y’amavuko y’uyu muhanzi

7 7-08-2019 - saa 18:20, Uwiduhaye Theos

Ubumwe budasanzwe bukomeje gukaza umurego hagati y’umuhanzi Meddy n’umukunzi we Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopie, ku isabukuru y’uyu muhanzi uyu mukobwa yongeye kugaragaza ko yamwihebeye mu butimwa yacishije kuri Instagram.

Ngabo Medard Jobert n’umukobwa usanzwe umurika imideli witwa Mehfira Mimi bakundana, ntibagihisha iby’urukundo rwabo rwamaze kurenga inkombe, rugasendera imitima yabo kugeza aho batangira kubyereka rubanda.

Uyu mukobwa wahuriye na Meddy muri Amerika, ubumwe bwabo bwatangiye gukomera mu 2016 ubwo yamukoreshaga mu mashusho y’indirimbo ‘Ntawamusimbura’.

Mu 2017 nibwo byatangiye gukemangwa ko bakundana ariko babyerura umwaka ushize ubwo Mimi yandikaga ku isabukuru y’uyu muhanzi akagaragaza ko yamwihebeye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Kanama 2019, Meddy yizihije isabukuru y’imyaka 31. Mu butumwa yakiriye, ubushobora gutuma ararana ibinezaneza ni ubwa Mimi wamuvuze imyato kakahava.

Uyu mukobwa yagize ati “Isabukuru nziza rukundo! Uri umunyamutima mwiza. Umutima utagira uko usa, unkoraho mu buryo bunejeje, inshuti yanjye magara […] Uyu munsi ni uwawe rukundo. Ndakwifuriza imyaka myinshi y’ibyishimo ndetse n’ubuzima buzima.”

Mu butumwa bw’urukurikirane bugaragaza ko Mimi yihebeye Meddy hari aho yanditse avuga ko akunda uyu muhanzi by’indengakamere.

Mu ijoro ryo ku wa 5 Kamena uyu mwaka, nabwo Mimi yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram yegamye mu bituza by’umukunzi we yongeraho amagambo agaragaza ko yaguye ahashashe.

Ati “ Nta byishimo bibaho mu buzima nko gukunda, ugakundwa.”

Icyo gihe Meddy wamamaye mu ndirimbo yise “Slowly” nawe yanze kwiyumanganya asubiza umukunzi we ati “Gukundwa nawe” ubundi ashyiraho agatima nk’ikimenyetso cy’urukundo.

Meddy n’umukunzi we baherutse kujya kwishimisha muri Mexique ku kirwa cya Isla Mujeres aho bari kumwe n’izindi nshuti zabo.

Mu mpera z’umwaka ushize Meddy yagiye kumwerekana mu muryango ubwo yari yitabiriye igitaramo cya East African Party cyatangiye umwaka wa 2019.

Icyo gihe babanje guca ku ivuko ry’uyu mukobwa Meddy aramutsa abo kwa sebukwe.

Ubwo Meddy aheruka i Kigali yabajijwe ku bivugwa ko yaba abana mu nzu imwe n’uyu mukobwa avuga ko atari byo kandi najya kurongora azakora imihango yose y’ubukwe mu magambo make asubiza ko atari ko biri.

Meddy n'umukunzi we bakunze kugaragaza amarangamutima yabo
Meddy ubwo yaririmbiraga i Kigali yerekanye umukunzi we
Mehfira Mimi ukundana na Meddy
Umukunzi wa Meddy yamaze kwerekanwa kwa nyirabukwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Cyane 2019-08-08 04:29:19

Hitimana we rwana nibyawe
Ureke abandi kuko ntibikureba kbsa
Kndi ntugacire abandi urubanza kuko ntureba mumitima yabantu woe

2
kirenga 2019-08-08 03:58:20

Ndabaza wowe ALINE.Uravuga ngo Hitimana aracira urubanza Meddy ngo kubera ko atabazi.Nange reka nkubaze.Niba Meddy abana mu nzu cyangwa mu Hotel n’uyu mukobwa,ubwo ikindi bakora ni iki uretse kuryamana?Niba nawe ubashyigikiye,Imana izaguha the same punishment on the Last Day.

3
Aline 2019-08-08 02:15:19

@hitimana,ko numVa ubacira urubanza, urabazi se cg ubana nabo?ubwose wowe ugirango kwirirwa ucira imanza abandi nibyo bizaguhesha ijuru?? Try to be and react positively

4
Claude 2019-08-08 01:18:20

urukundo rwabo Imana iruhe umugisha

5
Protais 2019-08-07 23:50:24

Ndasubiza Daniel.
Paradizo ntituzajyayo kubera kudakora ibyaha Nshuti. Kuko ijambo riravuga ngo :Bose bakoze ibyaha, bampemukiriye hamwe.
Ikiriho rero nuko ntagihamya ufite cyuko baryamana. Mbere yo gucira abandi urubanza jyubanza urebe ko ibyawe bitunganye, kuko umucamanza numwe.
Gusoma bibiliya tubyongereho kugira ubwenge bwo kuvuga cg Kwandika muruhame.

Meddy & Mimi Mbifurije umusaruro murukundo rwanyu.

6
DANIEL 2019-08-07 13:39:06

URUKUNDO NI RWOGERE,TURABASHYIGIKIYE

7
hitimana 2019-08-07 12:19:28

Ariko uretse kwiryamanira nawe gusa,Meddy yavuze ko atazamurongora.Urukundo imana idusaba ntabwo ari bene uru.Ibi ni ukwishimisha gusa kandi bibabaza Imana yaturemye ikadusaba kuyumvira niba dushaka kuzabaho iteka muli paradizo.Ikibabaje nuko abantu nyamwinshi bakuba na zero amategeko y’Imana.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Kwamamaza