IGIHE

Igitaramo cya DJ Toxxyk cyahujwe na Kivu Fest

0 17-05-2024 - saa 14:59, Nsengiyumva Emmy

Abakunzi b’ibirori by’umwihariko abakunda gutaramira hanze y’Umujyi wa Kigali bashyizwe igorora, nyuma yo guhuza igitaramo cya DJ Toxxyk na Kivu Fest bikabyara ibirori by’iminsi itatu abantu babyinira ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

Mu minsi ishize DJ Toxxyk aherutse gutangaza ko agiye gukorera igitaramo gikomeye ‘Toxxyk Xperience’ mu Karere ka Rubavu.

Uyu mugabo yahise atangaza ko muri iki gitaramo giteganyijwe ku wa 29 Kamena 2024 kizitabirwa n’abarimo Ish Kevin, Chriss Eazy n’abandi benshi bakomeye mu muziki w’u Rwanda yaba abahanzi n’aba-DJs.

Nyuma yo kwemeza iki gitaramo gitegerejwe kubera ahitwa ‘Heza Beach Resort’ amakuru mashya ahari ahamya ko cyamaze guhuzwa na Kivu Fest kikamara iminsi itatu kuva ku wa 29 Kamena -1 Nyakanga 2024.

Bruce Intore usanzwe utegura Iserukiramuco rya Kivu Fest yabwiye IGIHE ko bamaze kumvikana na DJ Toxxyk ko bagiye guhuza ibi birori bikazabera muri Weekend imwe.

Guhuza ibi birori bisobanuye ko hari benshi mu banyamuziki yaba abahanzi n’aba DJs bazongerwamo nubwo nta n’umwe yaba Bruce Intore na DJ Toxxyk bagarutseho.

Ibitaramo bya Kivu Fest ni bimwe mu byitabirwa bikomeye
DJ Toxxyk yateguye Toxic Xperience igitaramo cyahujwe na Kivu Fest
Chriss Eazy ni umwe mu bazatarama muri Toxic Xperience yahujwe na Kivu Fest
Ish Kevin yemejwe mu bazatarama muri Toxic Xperience yahujwe na Kivu Fest
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza