IGIHE

Ikiganiro cyihariye: Danny Vumbi yavuze uko yayoboye mu murenge, igitabo cya PGGSS, uko yandika indirimbo n’ibindi

2 8-08-2019 - saa 09:21, Uwiduhaye Theos

Semivumbi Daniel umaze kwamamara nka Danny Vumbi yahishuye byinshi ku buryo yandikamo indirimbo, byinshi ku muziki we, uko yayoboye mu murenge, igitabo yanditse kivuga kuri PGGSS n’ibindi byinshi.

Danny Vumbi w’imyaka 41 ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, by’umwihariko ari mu bafite urugo rukomeye uhereye kubigaragarira amaso. Danny Vumbi na Muhawenimana bafitanye abana babiri b’abahungu Henry Jayz Ineza na David Ihirwe.

Danny Vumbi yahoze ari umwe mu bagize itsinda rya The Brothers, aza kurivamo mu 2011 atangira gukora umuziki ku giti cye ndetse ari mu bahanzi bafite ubuhanga bwihariye kandi bakora ibihangano birimo ubutumwa bufasha benshi.

Uretse kuba umuhanzi, ni n’umwanditsi ukomeye w’indirimbo kuko benshi mu bahanzi bakomeye mu Rwanda bamwitabaza kugira ngo bakore indirimbo zifite icyanga.

IGIHE yaganiriye na we ku muziki we ndetse no kuri byinshi kuri we umuntu ashobora kumugiraho amatsiko.

IGIHE: Muri iyi minsi uhugiye mu biki?

Danny Vumbi: Mpugiye mu bikorwa bitandukanye cyane cyane bifitanye isano n’umuziki kuko niko kazi. Mpugiye kuri album yanjye ya gatatu iri hafi kugera ku musozo n’ibindi bikorwa birimo ibitaramo, kwandika indirimbo z’abahanzi nibyo byose bimpugije.

IGIHE: Album yawe ya gatatu izaba iriho indirimbo zingahe? Yitwa gute ?

Danny Vumbi: Nateganyaga ko izaba yitwa ‘Inkuru Nziza’ ariko ndumva nshobora kuzahindura izina, ninumva ntacyo ritwaye izakomeza kwitwa gutyo. Impamvu iryo zina numva nshaka kurihindura hari umuntu wambwiye ati ‘ariko urumva hari inkuru nziza yubatse izina muri bibiliya’ ririya jambo rirakoreshwa cyane ku buryo umuntu ashobora kuba yayitiranya na album y’indirimbo zihimbaza Imana. Nintahindura ibitekerezo niko nzayita.

IGIHE: Izaba iriho indirimbo zingahe?

Danny Vumbi: Album yanjye izaba iriho indirimbo nyinshi, ndateganya ko nibura zizaba zigeze kuri 12 kandi noneho izizaba zizwi ntabwo zizaba zirenga indirimbo eshatu. Birumvikana ko ari ikintu mpishiye abafana banjye.

IGIHE: Uzayimurika ryari ?

Danny Vumbi: Ahubwo iyo uba umbajije kuyirangiza kuko ndumva nshaka mbere na mbere kuyirangiza hanyuma ibijyanye no kuyimurika ndetse no kuyishyira ku isoko nzabimenya igihe nzaba nyifite.

IGIHE: Ujya gufata ririya zina wari uvuze washingiye kuki ?

Danny Vumbi: Njyewe buriya nkunda kubwira abantu inkuru nziza. Inkuru ziryoshye, buriya ushobora kuntuma kuvuga inkuru mbi nkakwangira niyo mpamvu nari natekereje ko album yanjye yaba ifitanye isano n’inkuru mbwira inshuti zanjye.

IGIHE: Ugira gutya uzana ‘Abana babi’!

Danny Vumbi: Indirimbo yitwa ‘Abana babi’ nayo iri kuri album yanjye nshya, niyo ndirimbo ya mbere nashyize hanze. Igitekerezo cyayo cyaje nk’uko mba nganira n’abantu, hari akantu naje kubona katari keza. Umuntu wibikaho amakuru aryoshye ntayasangize bagenzi kandi mu by’ukuri byakagize umumaro.

IGIHE: Wakiriye ibitekerezo bimeze gute ikimara kujya hanze ?

Danny Vumbi: Bitangira abantu bagiye bayumva muri studio bati ni nziza nkabyumva nk’ibisanzwe ariko aho yasohokeye nabonye ko ari nziza cyane kubera ko abantu duhuje umwuga, benshi barampamagaye bambwira bati wakoze indirimbo nziza n’abafana bankurikira ku mbuga nkoranyambaga. Ni ibintu naherukaga nkora iyitwa ‘Ni Danger’.”

IGIHE: Iyo umuntu arebye imyandikire itandukanye n’iy’abandi bahanzi, iyo ujya kwandika ugendera kuki ?

Danny Vumbi: Imyandikire yanjye iri mu bintu ntekerezaho mu buryo burambuye muri aka kazi nkora, ntabwo mfa kwandika ibyo mbonye. Iyo numvise igitekerezo gishobora gufasha kandi gishobora kumvwa nandika ahantu nabona umwanya nkakirambura. Ikindi nita kuri ya mabwiriza yo kwandika ibyo ugomba kwitaho; niba ari indirimbo ikureba, y’inkuru, ireba abantu cyangwa itanga ubutumwa runaka ibyo byose mbitekerezaho.

IGIHE: Ni nk’iyihe ndirimbo yawe bashatse kugura iri muri studio ukabyanga?

Danny Vumbi: Ni nyinshi, harimo n’iyi mperutse gushyira hanze ‘Abana Babi’ harimo n’indi yitwa ‘Bango’, n’izindi ziri kuri album wenda ntavuga none aha.

IGIHE: Kuki wabyangaga?

Danny Vumbi: Nta gihangano ntagurisha njyewe ariko niba indirimbo mperuka kugurisha barampaye 1, 000 , 000 Frw hanyuma ukaza numva mu mutwe wanjye ntashaka kuyiguha nshobora kuba nakubwira nti nta kibazo ariko urampa 5, 000, 000 Frw ariko mba mbizi neza ko ayo mafaranga kuko ibintu byo kugura indirimbo ntabwo biratera imbere. Uguhaye menshi usanga ari nka 500 000 Frw nabwo akayaguha arira, urumva rero guca umuntu ayo mafaranga uba umunanije nkana mu rwego kugira ngo utayigurisha.

IGIHE: Kwandika indirimbo ni ibintu bitaratera imbere ariko navuga ko ari nawe muhanzi wabizanye mu Rwanda, wabitangiye ryari ?
Danny Vumbi: Nabitangiye muri za 2011, nibwo nandikaga indirimbo hanyuma nahura n’umuhanzi nkayimwumvisha nkamusaba ko yayigura ariko ugasanga benshi ntibabyumva.

Nibwo nagiraga igitekerezo nkumva ijambo rishobora kuba ‘title’ nziza y’indirimbo nkahamagara umuntu nkamubwira nti ko mfite indirimbo se ufite amafaranga ngo tugire uko tubigenza? Ugasanga rimwe na rimwe hari izo ntangiye ubuntu ubundi bakampa amafaranga make. Ndibuka hari nk’indirimbo nagurishaga ku bihumbi mirongo itanu icyo gihe muri za 2012.

IGIHE: Ni iyihe ndirimbo wandikiye amafaranga menshi n’iyo wandikiye make ?

Danny Vumbi: Indirimbo nandikiye amafaranga make nayitangiye ni 50 000 Frw hanyuma iyo nagurishije amafaranga menshi nayitanze kuri 2,000, 000 Frw izindi ziba ziri hagati aho.

Uyu muhanzi akunze gutuma benshi bagira akanyamuneza

IGIHE: Iyo watangiye 2,000, 000 Frw ni iyihe ?

Danny Vumbi: Si ngombwa ko mbivuga! Ibi bintu byo kwandika indirimbo byagiye bizamo ikibazo cyane wenda cyo kudasobanukirwa ibijyanye n’amategeko y’umutungo mu by’ubwenge aho usanga umuntu atewe ipfunwe no kuvuga ko runaka ariwe wamwandikiye indirimbo cyangwa akumva atewe ipfunwe n’uko abantu bari bwumve ko yaguze indirimbo, akavuga ati abafana banjye bari bunsuzugure, bari bwumve ko ntacyo nshoboye.

Bitangiye kugenda bihinduka. Iyo ndirimbo ntabwo nayitangaza ariko akenshi indirimbo nk’izo dutangira amafaranga menshi ziba zijyanye n’ibikowa bya leta, zifite ubutumwa bwihariye zigeza ku bantu hanyuma n’abahanzi niba amaze kugira aho agera ntabwo nshobora kumuca amafaranga nk’ay’utangira. Ayo nyaca wa muntu uyafite kandi uzi akamaro k’indirimbo.

IGIHE: Nta gihe urashwana n’umuntu kubera wamwandikiye indirimbo ntibe hit?

Danny Vumbi: Oya. Ikintu cya mbere mbwira umuntu ni uko ataje kugura hit kuko nta muhanzi n’umwe utifuza gukora hit ariko ntabwo umuntu ayipangira. Ugenda ugiye gukora indirimbo nziza iyo ugize amahirwe irakundwa. Mubwira ko nibiba byiza izakundwa bitewe n’ibyo twaririmbye, ijwi rye cyangwa indirimbo zihari.

IGIHE: Ni izihe ndirimbo wanditse wishimira kurusha izindi?

Danny Vumbi: Mu ndirimbo nanditse abahanzi bemera bakanabitangaza, izo nishimira harimo nka ‘Active Love’ ya Active, ‘Ku ndunduro’ ya Social Mula, ‘Urugero’ ya Knowless, ‘Kungola’ ya Sunny na Bruce Melodie; ariko indirimbo zose nandikiye Bruce Melodie ndazishimira kuko yaziririmbye neza nka ‘Ntundize’, ‘Turaberanye’, ‘Nta kibazo’ n’izindi.

IGIHE: Iby’igitabo wigeze kuvuga ko uri kwandika cya Primus Guma Guma Super Star, kigeze he ?

Danny Vumbi: Ni umushinga nagize mu myaka ibiri ishize. Natekerezaga ko nshobora kugisohora muri uyu mwaka kubera ko abantu bari bafite impuha z’uko iri rushanwa rishobora gukomeza cyangwa rigahagarara ndavuga nti ngomba kubanza kumenya umwanzuro. Ku mpande zombi natekerezaga kugikora.

Guhagarara kwayo biri mu bintu byatumye haza ibindi bitekerezo birimo impamvu yatumye ihagarara, birumvikana ko hari ibintu bishyashya byahise biza ariko nzagisohora muri uyu mwaka kuko narakirangije.

IGIHE: Tuvungurire ku byanditse muri iki gitabo ?

Danny Vumbi: Harimo kuba yarahagaze. Impamvu nyamukuru zishobora kuba zarayihagaritse ndetse naganiriye n’abantu batandukanye barimo abahanzi, bamwe mu bayobozi bo muri Blarirwa n’abandi bari bafite aho bahuriye n’irushanwa.

Ibindi birimo ni nk’imbaraga abahanzi bashyiragamo kugira ngo begukane irushanwa. Icya mbere hari imbaraga bashyiragamo kugira ngo binjire mu irushanwa hari n’izindi bashyiragamo kugira ngo bayitware.

Imitegurire y’irushanwa, abariteguye n’uko abaturage barifataga ndetse n’ikibazo cy’imyaka cyaje kuza nyuma kikavugisha benshi.

IGIHE: Amakuru avuga ko wigeze kuba gitifu niyo?

Danny Vumbi: Amakuru arebana nanjye n’ibintu bijyanye n’ubuyobozi abantu babyumva mu buryo butandukanye. Hari abatekereza ko nabaye gitifu w’akagari cyangwa uw’umurenge ariko si byo.

Njye nabaye ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Kintobo mu karere ka Nyabihu mu Burengerazuba, nabikoze imyaka itanu kuva mu 2006 kugeza mu 2010.

IGIHE: Wabikuwemo n’iki ?

Danny Vumbi: Guhagarika igikorwa nakoraga cy’ubuyobozi hajemo impamvu nyinshi. Iya mbere ni uko nari maze imyaka myinshi ku mwanya umwe udahinduka ntekereza kuba nahindura ubuzima ndavuga nti reka ndebe ndamutse nikoreye uko byagenda kuko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ntabwo ndongera gukora akazi ka leta kandi biragenda.

IGIHE: Dusangize ku rugendo rwawe ukiri umwarimu ?

Danny Vumbi: Ubundi njyewe nize kwigisha imibare n’ubugenge mu yahoze ari Kaminuza ya KIE. Nkirangiza rero nibwo nigishije imyaka ibiri, icyo gihe naririmbaga mu itsinda The Brothers.

Muri make ni ikintu cyari gisekeje ntabwo ‘The Brothers’ yari izwi cyane ariko indirimbo zabo zari zizwi. Abanyeshuri baransererezaga nk’ibisanzwe ngo nimbaririmbire, bakaririmba indirimbo zanjye mbyumva nkitambukira nkigendera ariko ntabwo byatumaga ntatanga amasomo neza.

Abanyeshuri baranankundaga njya mbibona ubu kuko hari abarangije bajya bampamagara bakambwira bati waradufashije. Nabihagaritse kuko nabonaga amafaranga ari make, kuko nkibivamo nibwo nagiye kuyobora mu murenge. Gusa nkimara kuva ku buyobozi mu murenge nabwo nigishijeho umwaka umwe noneho mbireka ntangiye kwikorera.
IGIHE: Kuba wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage uri n’icyamamare ntabwo byakubangamiraga mu kazi ?

Danny Vumbi: Nabaye ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ndi umuhanzi ariko abaturage ntabwo babyitagaho cyane. Nta n’ubwo bari babizi bamwe bakavuga bati ntabwo bishoboka ko umuhanzi yaba umuyobozi abandi babizi nyine bakabigumana gutyo kubera ko nakoraga akazi uko bikwiye.

Gusa hari ubwo nasuraga nk’ikigo cy’ishuri bakansaba kubaririmbira kuko bo babaga babizi simbikore.

IGIHE: Ni ryari wari ugiye gushyira hanze indirimbo ukisubiraho, ugasohora indi ?

Danny Vumbi: Sinzi niba ibyo biba kuri njye njye nyine ariko abahanzi bose hari igihe ukora indirimbo ukayishyuhaho, hanyuma nk’ejo ukumva indi iraje. Nk’ubu hari indirimbo nashakaga gusohora mbere yo gushyira hanze ‘Abana Babi’ nanapanze uko ngiye kuyikorera video ariko numva ndayiretse.

Ibyo biba ku bahanzi benshi. Hari umuhanzi wigeze kuvuga bamubajije mu kiganiro indirimbo akunda avuga aba ari inshya. Ntabwo ariwe wenyine ahubwo indirimbo nshya umuntu aba ayifiteho ibitekerezo byinshi.

IGIHE: Ni izihe ndirimbo wanditse zivuye mu bitekerezo by’abafana?

Danny Vumbi: Harimo iyitwa ‘Baragowe’. Umukobwa yaranyandikiye kuri YouTube arambwira ati ariko urebye ukuntu abahungu badutereta, nk’ijana bazira rimwe kandi bavuga ibintu bimwe. Kumenya uvuga ukuri biraturushya cyane.

Indi n’iyitwa ‘Wabigenza Ute’, igitekerezo nagihawe na murumuna wanjye udakunda indirimbo z’urukundo. Arambwira ati ubu se uramutse umenye ko urupfu rwawe ari ejo wabigenza ute ?

IGIHE: Uretse kuvuga imivugo no kuririmba, ni izihe mpano zindi wifitemo?

Danny Vumbi: Mfite impano yo gushushanya

IGIHE: Amafaranga yawe make wakoreye mu muziki yari angahe ?

Danny Vumbi: Amafaranga naririmbiye bwa mbere bakanyishyura yari 25 000 Frw byari mu bukwe mu 2002. Hanyuma amenshi nishyuwe yari miliyoni 3.5 Frw.
IGIHE :Ni ubuhe buhamya ufite bw’abantu bakanguwe amarangamutima biturutse ku ndirimbo zawe?

Danny Vumbi: Hari nk’indirimbo yitwa “Wabigenza Ute?” iri mu zantunguye kuko nyuma yo kuyikora no kubona ukuntu abantu bayakiriye nanjye nayitekerejeho, ndavuga nti ariko ubundi ndamutse menye ko umunsi w’urupfu rwanjye ari ejo nabigenza nte?

Numva ibintu naririmbye byo gusaba imbabazi, kubabarira abampemukiye; ibyo bintu byatumye nitekerekezaho bituma numva ko nta muntu nkwiye guhemukira n’uwo byabaho nkwiye guhita musaba imbabazi birumvikana ko iyo ndirimbo iri mu zahinduye imitekerereze yanjye.

Hari izindi ndirimbo zitahinduye imitekerereze yanjye mu mibereho ya buri munsi ahubwo zigahindura imyandikire, nk’indirimbo yitwa ‘Ni Danger’ yatumye nkunda kwandika ibintu bijyanye n’ubuzima busanzwe kurusha urukundo.

IGIHE: Uvuye ku Isi, wumva wagaruka mu yihe shusho y’indi itari umuntu?

Danny Vumbi: Bibaye ngombwa ko mvuye kuri iyi si hakaba amahirwe yo kongera kugaruka naza ndi urumuri nkajya murikira abantu.

IGIHE: Uhuye na Satani wumva mwaganira iki ?

Danny Vumbi: [Aseka cyane] Satani nta kintu twaganira, ntacyo rwose!

IGIHE: Imana yo se wumva muhuye wayibaza iki ?

Danny Vumbi: Nayibaza ibintu byinshi. Twaganira ku bijyanye n’ubuzima bwacu bwa buri munsi. Nayibaza impamvu hano kuri iyi si ubuzima budasa kandi twese dusa nayo, niba twese dusa mba numva twakabayeho mu buzima bumwe.

Ntihagire umwana upfusha umubyeyi akivuka, akurire mu muhanda… nayibaza impamvu hari umuntu uvukana ibice by’umubiri bituzuye noneho nkanayibaza impamvu umuntu atabaho ubuziraherezo. Imana twaganira byinshi pe.

IGIHE: Wumva mwaganira nk’amasaha angahe ?

Danny Vumbi: Byaba ari igi kirekire pe. Urumva Imana duhuye nanayibaza niba impamvu yaremeye abantu ibona ikiriyo. Niba igitekerezo yari ifite umuntu yaragihinduye.

IGIHE: Ni he wumva watura hatari mu Rwanda ?

Danny Vumbi: Kuva kera nakundaga u Bufaransa ahandi hantu numva nkunze ni Brésil.

IGIHE: Ni iki kigutera ubwoba ?
Danny Vumbi: Ikintu kintera ubwoba ni nk’iyo hari gahunda y’umuntu imufitiye akamaro cyane wenda nkayica. Hari nka mugenzi wanjye wigeze gufungwa, nari namuhaye gahunda yo kumusura ibyo bimubaho ntabikoze.

Na none uwo muntu mfata gahunda yo kumusura ari ku wa Gatatu, mu cyumweru nagombaga kumusuramo sinabikora mu cyakurikiyeho arapfa numvise ngize ubwoba, byatumye nibaza nti ariko kuki ntubahirije ibyo nari niyemeje.

Ikindi numva ariko cyo ntabwo kiba kinteye ubwoba ahubwo mba ngifitiye amatsiko, mba nibaza nti iyo umuntu apfuye ajya he ? Ayo matsiko mba nyafite ariko na none havanzemo n’ubwoba.

IGIHE: Ni iki utakazaho amafaranga cyane?

Danny Vumbi: Ni umuryango wanjye. Amafaranga yanjye nka 80% afasha umuryango.

IGIHE: Ni iki cyakubabaje cyane mu buzima?

Danny Vumbi: Ni Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

IGIHE: Ni iki wicuza mu buzima ?

Danny Vumbi: Ni ukuba ntarize ubuhanzi ngo mbitangire nkiri muto. Kuba narize imibare n’ubugenge nkaba ntabikoresha ni ibintu bimbabaza.

IGIHE: Ni ryari wishimye bidasanzwe ?

Danny Vumbi: Nagize ibyishimo bidasanzwe ubwo umugore wanjye yibarukaga umwana w’imfura kuko yagiye ku gise iminsi ine nari mfite ubwoba ko n’umwana ashobora kuzavuka afite ikibazo.

Ikindi gihe ni ubwo nemererwaga kwiga mu mashuri yisumbuye ntabwo kera byari ibintu byoroshye gutsinda ikizamini mu mashuri abanza.

IGIHE: Ni uwuhe muhanzi ku Isi wumva bishobotse mugakorana indirimbo byagushimisha ?

Danny Vumbi: Kuva kera nakundaga Pascal Lokua Kanza afite n’amaraso y’Ubunyarwanda kuko nyina ni Umunyarwandakazi, uriya mugabo naramukunze cyane kuva kera ndi umwana.

Hanyuma ngira n’amahirwe yo guhura nawe, ikintu cyantangaje ni uko njya kumusuhuza numvise mfite ikintu cy’ubwoba mu mutima ariko ni bwa bwoba bw’ibyishimo.

Urukundo namukundaga naho rwagiye n’ubu mba numva ibihangano bye aribyo bya mbere ku Isi. Dukoranye n’indirimbo rero ntibyangwa nabi.

IGIHE: Wamukundiye iki ?

Danny Vumbi: Aririmbisha umutima kurusha ijwi. Ikindi aririmba ubuzima busanzwe ntabwo ari urukundo gusa, hari nk’iyo aririmba ngo babwire ko ubakunda bakiriho.

Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi bihariye mu buhanga, afite indirimbo zirimo ubutumwa bwubaka benshi

IGIHE: Izina Semivumbi ryaturutse kuki ?

Danny Vumbi: Ba Semivumbi usanga ari abantu bavutse mu gihe cy’imvura nyinshi, nanjye iryanjye ni uko ryaje. Navutse ku wa 28 Ukwakira, urumva ko imvura imeze nabi. Danny Vumbi ho ni abanyeshuri babinyise, ngiye gutangira umuziki ku giti cyanjye aba ariryo nzana.

IGIHE: Iyo biba ngombwa ko wiyita izina wari kwiyita nde ?

Danny Vumbi: Ntaryo pe. Kuko njya gutangira umuziki ku giti cyanjye nakoze urutonde rw’amazina nshaka kwiyita mbona bitakunda, mpitamo kwigumanira Danny Vumbi, ariko mbere ntabwo ryari rizwi banyitaga Danny The Brothers.

Ayo mazina yose nashakaga kwiyita nayatesheje agaciro abantu baratangara ngo babonye nje nitwa ‘Danny Vumbi’ bavuga ko nta mu star witwa gutyo, bamwe bati ntabwo byakunda, abandi bati uyu ni uwahe? ariko byarangiye abantu benshi bamenye n’ubwo bose bataramenya.

IGIHE: Wumva wazatabaruka mu buhe buryo ?

Danny Vumbi: Ibyo ngibyo byo rwose ntabwo nzi uburyo nzatabarukamo ariko n’umuntu uzakubeshya ngo yifuza kuzatabaruka mu buryo buhe sinzi niba yaba areba ejo hazaza. Ikintu gikomeye gusa ni uko ahubwo umuntu yatekereza kuzatabaruka atanduranyije.

IGIHE: Intego zawe mu buzima ni izihe ?

Danny Vumbi: Intego ikomeye ngenderaho ni uko ikintu ntekereje gukora ngikora ako kanya, gishobora gutwara igihe kirekire ariko byanga bikunze ndagikora.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
emelyne ishimwe 2019-08-11 19:32:11

ibyawe byose biba birimo ubuhanga nubushishozi komerezaho bro danny

2
ifaben 2019-08-09 06:40:54

turamukunda kdi azubwenge cyane no mubyo aririmba biragaragara

Kwamamaza