IGIHE

Icyizere cy’ahazaza ku babyinnyi b’abanyarwanda bari mu itsinda ryashinzwe na Sherrie Silver

3 10-02-2019 - saa 12:38, Muvunyi Arsène

Umubyinnyi w’umunyarwandakazi umaze kuba icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Sherrie Silver, yashinze itsinda ry’ababyinnyi b’abasore bo mu Rwanda yiyemeje gufasha guteza imbere impano yabo.

Sherrie Silver yavukiye mu Karere ka Huye ariko agize imyaka itanu yagiye kuba mu Bwongereza ajyanye na nyina aho ubu bagiye kuhamara imyaka 20.

Uyu mukobwa amaze kuba icyamamare kubera impano ye yo kubyina. Yatwaye ibihembo bitandukanye birimo icya MTV nk’umubyinnyi wahize abandi abikesha indirimbo y’umunyamerika Childish Gambino yitwa ‘This America’ yakunzwe cyane mu 2018.

Akunda kuza mu Rwanda mu bikorwa byo gufasha abana batishoboye. Aherutse kugurira inzu yo kubamo abana bane yakuye ku muhunda.

Uretse ibikorwa byo gufasha Silver, yanahuye n’abasore b’abanyarwanda basanzwe ari ababyinnyi yiyemeza kubafasha kugira ngo impano yabo itere imbere nk’uko byamugendekeye.

Didier Maniraguha usanzwe ari umubyinnyi mu itsinda rikomeye ryitwa ‘Finest Crew’ yabwiye IGIHE ko yamenyanye na Sherrie Silver mu 2016.

Ati “Ubundi mu busanzwe Sherrie ni inshuti yanjye noneho byabaye akarusho kuko twese dukora akazi kamwe (kubyina). Ubwa mbere twamenyaniye kuri Instagram, ubundi yari mu bahatanira ibihembo muri Afurika icyo gihe na Knowless yari mu cyiciro cy’umuhanzikazi mwiza muri East Africa. Nakoresheje ifoto ye na Butera maze anyandikira anshimira dutangira kuvugana gutyo.”

Maniraguha yavuze ko nyuma Silver yaje mu Rwanda mu gikorwa cyo gufasha abana bo ku muhanda, amufasha mu kugitegura ndetse we n’abandi babyinana basusurutsa abari aho bituma bakomeza kunga ubumwe.

Kuba Maniraguha ari umubyinnyi abihuriyeho na Silver byatumye bashinga itsinda bise ‘Silver Beat’ mu rwego rwo gufasha ababyinnyi b’abanyarwanda gutera imbere. Ubu rimaze kugeramo ababyinnyi batanu.

Maniraguha ati “Ubundi hari itsinda afite akorana naryo hano ryitwa "Silver Beat" ryatangiye ari twe batatu Sherrie Silver, Manzi na njye. Kubera ko aba yifuza ko twakora byinshi mu hano m Rwanda tugenda turyagura haje kwiyongeramo uwitwa Rachid na Titi.”

Kuva iryo tsinda ryashingwa mu 2018 hari icyizere cy’uko rizateza imbere aba babyinnyi. Icyo gihe babonye amahirwe yo kwitabira irushanwa rikomeye ryitwa World of Dance ribera muri Amerika ariko babura ibyangombwa.

Uyu musore yavuze ko yari amahirwe akomeye bari babonye bayakesha Sherrie Silver. Ati “Urumva byari kuba inyungu nk’ababyinnyi bo mu Rwanda guseruka ukava hano ukajya muri Amerika.”

Haracyari icyizere cy’uko bazakabya inzozi zabo dore ko hari imishinga inyuranye batangiye gukorana na Silver, nk’aho mu mpera z’umwaka ushize bamuherekeje muri Cameroon mu bikorwa bye.

Ati “Nk’ubwo urugero rworoshye tariki 21 Ukuboza 2018 twuriye rutemikirere tugiye mu bikorwa by’umuziki. Yifuza ko iterambere rye twese twarigeraho.”

Silver yiyemeje gufasha ababyinnyi b'abanyarwanda
Umwaka ushize bagiye muri Cameroon babonana na Roger Milan wanditse amateka mu mupira w'amaguru
Maniraguha Didier niwe wamenyanye na Sherrie Silver mbere
Ababyinnyi bo mu Rwanda bafite icyizere cyo kugera kure babikesha Sherrie Silver
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Nyarwaya Charles 2019-02-11 01:46:03

Sherrie.Silvér nfite ikintu gikoméye nshaka ku kubgira ntavugira hano ! Humura ni cyiza pe IMANA ishimwe doré aho wanshakira kuri Whats app 0788614585 merci bcq

2
Nyarwaya Charles 2019-02-11 01:45:42

Sherrie.Silvér nfite ikintu gikoméye nshaka ku kubgira ntavugira hano ! Humura ni cyiza pe IMANA ishimwe doré aho wanshakira kuri Whats app 0788614585 merci bcq

3
Imana_Izaguhemba 2019-02-10 15:15:52

Uyu mwana ndamukunda n’umunyamutima mwiza! Akunda gufasha abandi, biragaragara ko nyina yamureze neza. Niba hari umuzi, azamumbwirire akomeze ibi bikorwa byo gufasha abandi kuko Imana izamuhemba!

Kwamamaza