Ibyo wamenya kuri filime Black Panther iri guca ibintu muri iyi minsi

4 13-02-2018 - saa 09:25, Munyengabe Murungi Sabin

Black Panther cyangwa Igisamagwe cy’umukara ni filime y’imirwano irimo inkota, amacumu, imbunda n’ibindi birwanisho by’ikoranabuhanga rihambaye byose bituma iyo filime iryohera uyireba nk’uko incamake yayo ibigaragaza.

Iyo filime yo muri Amerika igizwe ahanini n’abakinnyi b’abibaruba, ikinwa yerekana Wakanda, igihugu cyo muri Afurika kiri ahantu hihishe ariko giteye imbere mu ikoranabuhanga.

Umwami w’icyo gihugu yaje gupfa maze umwana we witwa T’Challa wabaga mu mahanga, agaruka iwabo ariko aje gusimbura se ku butegetsi.

Mbere y’uko ajya ku butegetsi ariko igihugu cye cyatewe n’umwanzi wari ugambiriye guteza intambara y’isi yose ahereye muri icyo gihugu cya Wakanda. Byabaye ngombwa ko T’Challa atabara maze yambara umwambaro umuha imbaraga zidasanzwe unamuha isura nk’Igisamagwe cyangwa “Black Panther”.

Kugira ngo ahashye uwo mwanzi bidasubirwaho, T’Challa yisunze ingabo z’igihugu cye ndetse n’umukozi w’inzego z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA).

“Black Panther” iri mu bwoko bwa filime za “Superhero” cyangwa filime zigaragaza umukinnyi umwe ufatwa nk’intwari, uba ufite imbaraga zidasanzwe akemera guhara ubuzima bwe kugira ngo arengere inyungu z’umuryango we cyangwa igihugu.

Bamwe mu bakinnyi bayigaragaramo harimo Chadwick Boseman ari we ukina yitwa T’Challa cyangwa Black Panther harimo kandi Michael B. Jordan uzwi muri filime yitwa Creed, Lupita Nyong’o, Danai Gurira, Martin Freeman, Angela Bassett, Daniel Kaluuya, Letitia Wright, Winston Duke, Forest Whitaker na Andy Serkis.

Iyi filime iri kuvugwaho cyane muri iyi minsi. Kuba iri kugarukwaho mu bitangazamakuru bikora kuri sinema hafi ya byose ku Isi, ni uko ari bwo bwa mbere hakinwa filime y’ubwo bwoko igizwe ahanini n’abirabura.

Ibyo bifite icyo bivuze kinini kuko iyo filime isohotse mu gihe uruganda rwa sinema muri Hollywood rushinjwa irondaruhu aho usanga filime nyinshi kandi zikomeye zikinwamo n’abazungu gusa.

Abayoboye bakanategura Black Panther bo ngo ifite umwihariko wo gushaka kwerekana ko n’abirabura bashobora gukina filime kandi igakundwa ku Isi hose.

Kugira ngo iyi filime ikinwe irangire byatwaye amadolari ya Amerika miliyoni 200, abarirwa muri miliyari 170 z’amafaranga y’u Rwanda. Abakurikiranira hafi ibya sinema bavuga ko nimara kwerekanwa izagaruza ayo mafaranga ikanayarenze. Imibare y’agateganyo igaragaza ko iyi filime ishobora kuzinjiza miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika.

Biteganyijwe kandi ko iyi filime y’inzu itunganya ibya filime yo muri Amerika yitwa Marvel Studios, izerekanwa bwa mbere muri Amerika ku wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2018. Kuri iyo tariki kandi ni nabwo mu Rwanda izerekanwa bwa mbere.

Chadwick Boseman na Lupita bari mu bakinnyi b'imena barangamiwe cyane muri iyi filime
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Fiston 2018-02-13 14:49:42

Black Panther my Super Hero we welcoming you!!!!!!!

2
cici 2018-02-13 06:43:07

Wowww Wowww Wowww, my kind of movie... Yupiiiiiii

3
kaka 2018-02-13 06:42:54

turayitegereje natwe hano mubushinwa ni filme nziza gusa uburyo abashinwa baba nasanzwe bafatamo abirabura birasekeje
uzi kubona postures ziyamamaza ukiboneraho abazungu hahahaha

4
stephano 2018-02-13 04:02:13

nibyoza kubona Africa tugize superhero movie ariko ubutaha tuzazikorere kugirango amafaranga avamo azajye muba nyafrica

Kwamamaza