IGIHE

Ibyo wamenya kuri Album ya 11 Massamba Intore yitegura kumurika

0 14-09-2021 - saa 14:10, Nsengiyumva Emmy

Massamba Intore ageze kure Album ya 11 azamurika mu minsi iri imbere, ikaba ari nayo iriho indirimbo ‘Wanyoye inka’ yamaze gusohora.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu mugabo yahishuye ko ageze kure imirimo yo gukora ku ndirimbo zigize iyi album.

Uretse ‘Wanyoye inka’ yamaze gusohoka, Massamba yavuze ko mu kwezi gutaha azasohora indi ndirimbo nshya. Iyi ndirimbo yamaze gusohora, yavuze ko yayihanze ashaka kugaragaza akamaro gakomeye k’inka.

Yavuze kandi ko iyi ndirimbo ari imwe mu zo Se Sentore Athanase yasize yanditse ariko zitarasohoka.

Ati “Hari indirimbo nyinshi muzehe yasize yanditse nanjye natangiye gusubiramo, 90% y’izigize album yanjye nshya ni izo yasize yanditse n’izindi zanjye nakoze kera ngiye gusubiramo.”

Massamba yavuze ko hari izo yakoze cyera ariko zidakoze neza bijyanye n’ikoranabuhanga, ubu akaba yaratangiye kuzisubiramo mu buryo bugezweho.

Kimwe nuko yabigenje kuri iyi ndirimbo ye nshya, undi mwihariko uri kuri iyi album bitandukanye n’uko asanzwe akora umuziki we, Massamba yavuze ko ubu indirimbo ze zose zigiye kujya zisohokana n’amashusho.

Intore Massamba ageze kure imirimo yo gutunganya album ye ya 11
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza