IGIHE

Ibyo wamenya ku gitaramo kizitabirwa na Ne-yo na Meddy

4 21-08-2019 - saa 08:46, Uwiduhaye Theos

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B, Ne-Yo n’Umunyarwanda Meddy nibo bazaririmba mu gitaramo kizaba nyuma y’umuhango wo Kwita Izina.

Kwita Izina ni umwe mu minsi mikuru ikomeye ngarukamwaka ibera mu Rwanda. Uw’uyu mwaka uzaba tariki 06 Nzeri 2019 mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

Uyu muhango uzitabirwa n’ibyamamare bitandukanye bizanita amazina abana b’ingagi bavutse muri uyu mwaka, muri bo hakaba harimo Tony Adams wakiniye Arsenal FC, Louis Van Gaal watoje amakipe atandukanye arimo Manchester United, Bayern Munich, Ajax Amsterdam, FC Barcelona n’ikipe y’igihugu y’u Buholandi.

Hazaba hari kandi umubyinnyi w’Umunyarwandakazi wamamaye ku ruhando mpuzamahanga, Sherri Silver, icyamamare mu njyana ya R&B Ne-Yo na Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy.

Uretse kwita amazina aba bahanzi bazanataramira abanyarwanda n’abashyitsi bazaba bari mu gihugu mu gitaramo kizaba tariki 07 Nzeri 2019.

Aho kizabera ntiharamenyekana neza, gusa hashobora kuba muri Kigali Arena cyangwa se Kigali Convention Centre.

Kwinjira muri iki gitaramo biri mu byiciro bitandukanye bijyanye n’ubushobozi bwa buri wese.

Kwinjira mu musangiro no mu gitaramo ku meza y’abantu 10 ni ukwishyura $1200 angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda, hari itike y’abantu babiri bashobora kwishyura ibihumbu 230 by’amafaranga y’u Rwanda cyangwa se ibihumbi 130 ku muntu umwe.

Kwinjira mu gitaramo gusa mu myanya y’icyubahiro ni amafaranga ibihumbi 50 Frw, ibihumbi 25 Frw mu myanya y’icyubahiro, n’ibihumbi 15 Frw mu myanya isanzwe.

Mu mwaka ushize igitaramo nk’iki cyari cyatumiwemo itsinda ryo muri Afurika y’Epfo rya Mafikizolo.

Miss Independent ni imwe mu ndirimbo za Ne-Yo zakunzwe

Coming with you ni indirimbo ya Ne-yo yari kuri album ye yo mu 2015 yitwa Non-Fiction

Meddy azahurira na Ne-Yo ku rubyiniro
Ne-Yo ni umwe mu bahanzi bafite ijwi rihambaye mu njyana ya R&b ku isi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
munyango 2019-08-21 04:53:53

sha neyo ntakigenda cye, mwarukuzana drake, mukemera mukayatanga

2
Nyanzi 2019-08-21 04:28:37

dukumbuye na Kitoko, muzamutuzanire hano imusanze

3
anne 2019-08-21 03:50:59

ko mbona birimo amafaranga, mwatongereyemo Kitoko na The ben, naho ne-yo yarazimye

4
Uwayezu vradmir 2019-08-21 03:25:51

ark nkiki gitaramo cyakabereye hano imusanze natwe tukanyungutira ibyiza byingagi

Kwamamaza