IGIHE

Ibyishimo kuri Knowless na Clement bizihije imyaka itatu bamaze babana

1 7-08-2019 - saa 15:21, Muvunyi Arsène

Kuri uyu wa 7 Kanama 2019, umuhanzikazi Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement bizihije isabukuru y’imyaka itatu bamaze babana.

Ku munsi nk’uyu mu 2016 nibwo ubukwe bwari butegerejwe na benshi bwatashye. Icyo gihe Umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi ya Kina Music, Ishimwe Clement yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Butera Knowless umuhanzikazi wari ufite igikundiro.

Ubukwe bwabo bwabereye i Nyamata mu busitani bwa Golden Tulip, ahari hahuriye abo mu miryango n’inshuti zabo z’intoranywa.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo bizihizaga imyaka itatu bashinze urugo rwabo, Knowless na Clement berekanye ko bamerewe neza mu rukundo rwabo.

Clement yashyize ifoto kuri Instagram ari kumwe n’umufasha we, bari guseka ibitwenge byabarenze, ubundi agira ati “ifoto irivugira, imyaka itatu y’urukundo n’ibitwenge. Ndagukunda Butera Knowless.”

Ku rundi ruhande, Knowless nawe yashyize amashusho kuri Instagram agaragaza umugabo we ari gucuranga indirimbo ye nshya yitwa inshuro 1000 ubundi amwifuriza isabukuru y’imyaka itatu bamaze babana nk’umugabo n’umugore.

Butera Knowless na Clement bibarutse umwana w’umukobwa witwa Ishimwe Butera Or ufite imyaka ibiri.
Mu kiganiro aherutse kugira na IGIHE, Clement yavuze ko mu gihe amaze abana na Knowless yamukundishije ibintu byinshi, by’umwihariko akamwuzuza mu ndoto ze.

Reba ikiganiro Ishimwe Clement aheruka kugirana na IGIHE

N’ubwo ari umugabo n’umugore, baranakorana gusa bemeza ko babihuza neza nta na kimwe kibangamira ikindi. Mu rugo umwe aba ari umugabo undi ari umugore, mu gihe mu kazi umwe aba ari umukozi undi ari umukoresha.

Ifoto ya Knowless na Clement irivugira byose
Knowless na Clement bamaze imyaka itatu babana
Knowless na Clement ni umuryango uhuje n'akazi
Umukobwa wa Knowless na Clement agize imyaka ibiri
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mazina 2019-08-07 09:06:56

Ariko imyaka irihuta kweli.Numvaga bamaranye nk’imyaka 2 gusa.Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Ikibabaje nuko amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yarabitubujije.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gucana inyuma,Kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza bose: Abajura,abicanyi,abasambanyi,etc…Izasigaza gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

Kwamamaza