IGIHE

Ibyihariye ku kiganiro Jolly Mutesi agiye gutanga muri Kaminuza ya Oxford

0 17-05-2024 - saa 10:08, Nsengiyumva Emmy

Umuryango w’Abanyafurika biga muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza, watumiye Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, nk’umushyitsi wihariye uzanatanga ikiganiro mu Nama ya ‘Oxford Africa’ iteganyijwe ku wa 24-26 Gicurasi 2024.

Babinyujije ku rukuta rwa Instagram, ubuyobozi bw’umuryango wa ‘Oxford Africa’ wemeje ko watumiye Jolly Mutesi mu nama ‘Oxford Africa Conference’.

Mutesi Jolly byitezwe ko azatanga ikiganiro mu gice cy’iyo nama cyiswe ’Oxford Africa Conference ‘Africa Day Gala Dinner and Fashion Show’, kizaba kigaruka ku mideli.

Ikiganiro cye kizaba cyibanda ku mumaro w’imideli mu kugaragaza ubudasa n’umwihariko w’ibihugu bya Afurika, ndetse anasobanure uko imideli yo kuri uyu mugabane ishobora kugira uruhare mu gutuma Afurika igaragara mu isura itandukanye n’uko benshi bayibona.

Umuryango ‘Oxford Africa’ utegura iyi nama, watangijwe mu mwaka wa 1958.

Abandi batumirwa bategerejwe muri iyi nama barimo Perezida wa Ghana Nana Akufo Addo, Dr Donald Kaberuka wabaye Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere na Amina Mohamed Umunyamabanga wungirije w’Umuryango w’Abibumbye.

Byinshi byigirwa muri iyi Nama byitsa ku mishinga yateza imbere umugabane wa Afurika ukarushaho kuba nyabagendwa no kuba isoko y’ibisubizo y’ibibazo biwugarije.

Jolly Mutesi azatanga ikiganiro ku bijyanye no kumurika imideli mu nama izahuza abanyeshuri bo muri Afurika biga muri Kaminuza ya Oxford
Jolly Mutesi ni umwe mu bakunze kuvugwaho kwambara akaberwa
Jolly Mutesi agiye gutanga muri Kaminuza ya Oxford
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza