Ibyamamare byambariye kumenyekanisha ibyiza bya telefoni nshya ya Camon X na Camon X Pro

9 11-05-2018 - saa 12:30, Dusabimana Aimable

Abantu b’ibyamamare batandukanye mu gihugu bari mu mikoranire na TECNO Mobile Rwanda mu kwerekana ibyiza n’ikoranabuhanga ridasanzwe rya telefoni nshya za Camon X na Camon X Pro iherutse gushyira ku isoko.

Izi telefoni zashyizwe ku mugaragaro ku wa Gatanu tariki 27 Mata 2018 mu birori byitabiriwe n’ibyamamare byo mu Rwanda byinjiye mu bufatanye n’iki kigo; aba barimo umuhanzi Yvan Buravan, Ntabanganyimana Jean de Dieu [Jay D] wabaye Rudasumbwa wa Afurika, Yannick Mukunzi ukinira Rayon Sports na Ingabire Habiba wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational mu 2017.

Camon X Pro ifite camera y’imbere ifite Megapixels 24, ububiko bwa Gigabytes 64, na Camera y’inyuma ifite Mega pixels 16 naho Camon X yo ifite camera y’imbere ifite ubushobozi bwa Mega Pixels 20 n’iy’inyuma ya Megapixels 16, ububiko bwa 16 GB.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Gilbert Bizimana ushinzwe Iyamamazabikorwa muri TECNO Mobile Rwanda, yavuze ko kugeza ubu abantu benshi baguze izi telefoni nshya bazishima by’umwihariko bakanyurwa n’ikoranabuhanga zifite.

Yagize ati “Usibye n’ibi byamamare byamaze kuzikoresha, abandi bantu batandukanye baziguze barazishimiye cyane by’umwihariko porogaramu yazo ya ‘Face ID’ na ‘camera’ ifotora neza ndetse n’uko igaragaza amashusho mu buryo bwagutse [full display].”

Yongeyeho ko kugeza ubu hatangijwe n’irushanwa rishobora gufasha abantu gutsindira izi telefoni aho ushaka kuba umwe mu banyamahirwe asabwa gukurikira @tecnorwanda kuri Instagram cyangwa hashtag #CrushOnCamonX #SlayingSelfie, hanyuma agatora umwe mu byamamare ashyigikiye mu bari gukorana n’iki kigo.

Bizimana yavuze ko utora abanza kwandika ahagenewe ibitekerezo ku mashusho y’ibyo byamamare ku rubuga rwa Instagram rukoreshwa na TECNO Mobile Rwanda hanyuma yabirangiza agashyira amashusho yifashe kuri konti ye bwite agerageza gukora ibyakozwe n’uwo yatoye mu mashusho ye.

Amashusho yafashwe yo guhitamo ni agaragaza ibyamamare biri mu bufatanye na TECNO Mobile Rwanda byavuzwe haruguru.

Camon X Pro na Camon X zihurira ku kuba ari iza mbere zikoresha Android ya 8.1 zivuye kuri Android ya 7.0 yari imenyerewe, kandi zikoresha imirongo yose y’itumanaho bikaba akarusho ku bakoresha internet kuko zifite ubushobozi bwo kwakira guhera kuri 2G kugeza kuri 4G.

Uruganda rwa TECNO rumaze kwigarurira isoko ryo mu Rwanda, kuko imibare iheruka yerekana ko ifite 75% by’isoko rya telefoni mu gihugu.

Ingabire Habiba waserukiye u Rwanda muri Miss Supranational 2017 yifata "selfie" na telefoni igezweho ya Tecno
Izi telefoni zifite camera zibasha gukurura ikintu kimwe zikacyibandaho mu gihe ufotora ari cyo yahisemo
Yannick Mukunzi yaryohewe n'uburyo izi telefoni zifotora
Buravan ni umwe mu bahanzi bari kumenyekanisha ibyiza bya Camon X na Camon X Pro
Tecno imaze kwigarurira isoko rya telefoni mu Rwanda ku kigero cya 75%
Camon X na Camon X Pro zifite ikoranabuhanga ridasanzwe ryishimirwa n'abaziguze
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
berera 2018-05-12 20:44:33

tel-fone ni IPhone 📱 , n’utari abazi arabizi!

2
king Qeen 2018-05-12 19:16:05

yewe mbona ntakiza cya Tecno ni biwani kbs bigararagara kbs nimbi kbs

3
bambefanny 2018-05-12 11:04:03

amafaranga angahe?

4
Innocent 2018-05-12 00:31:30

Eseko ntarumva mwamamaza tecno phatom8 nukuvugako zitaragera murwanda?kandi ariyo izirenze zose

5
Hano 2018-05-11 18:15:26

Jyenda Habiba uri mwiza peeeeeeh ku isi hose ntawakuruta peeee÷

6
kamanzi 2018-05-11 08:40:49

dani vumbi acuranga ibiki, cyakora knowless, ariko hafi aha nakumva diamond erega nina aba yavuniiiiiiiitse kd nta byinshi nkeneye birenze kumenya ko ankunda ahubwo nijye mubamo ideni nuko mba ndeba byinshi cyane ariko mu rwanda ahubwo nuriya wavuze ngo komera ukomeze abandi ebana cga munyanshoza, ubuzima ni bufi erega tugomba kubaho neza ariko mujye mumfashiriza umugore gutuza umukobwa ushaka ngo na janat na kagame bigireyo, sindabona ikibazo afite kd nta nigihari asba ko wanyura hejuru yamazi nka musaa kd bitanabayeho, cherie tuzabikora gute kd kera yarirekuraga agaseka akarira none aratugora pe kd seriously aragoranye niyo wibagiwe point virgure ego ko
[DICTIONARY FLAG]

7
Eric Muheto 2018-05-11 08:03:41

Visage tutu mu misa iransetsa ...asa nagakecuru!!

8
Muhirwa Eric 2018-05-11 07:46:50

ko ntabiciro byizo Phone mwatubwiye? Thx

9
technologo 2018-05-11 05:51:42

Aba bafotoraga nanjye ko batanyuzeho ngo bamfotore ko mbona nanjye ifoto yaba igaragara neza ra!!!

Kwamamaza