Ibitangaje kuri Danny Vumbi wanditse nyinshi mu ndirimbo zaciye ibintu mu Rwanda

7 9-05-2018 - saa 11:21, Munyengabe Murungi Sabin

Usibye bakuru be babikoze hambere, abandi bose baririmba muri iki gihe buhaha Danny Vumbi nk’umuhanzi udashakisha kandi ufite ubuhanga bwihariye mu kwandika indirimbo zuje amagambo aryohera abatari bake.

Semivumbi Daniel[Danny Vumbi] yamamaye cyane mu 2014 ubwo yavumbukanaga indirimbo yise ‘Ni Danger’ kubera uburyo yayanditse mu mvugo igezweho mu rubyiruko. Iyi yarabyinwe ivumbi riratumuka ndetse nyirayo yemera ko yamuhinduriye ubuzima.

Yahoze mu itsinda rya The Brothers nyuma aza gukomeza urugendo rwa muzika wenyine ndetse izina rye rimaze gucengera mu gihugu hose kubera uburyo akora umuziki ufite akarango kihariye.

Uyu muhanzi agira imyandikire idasanzwe ndetse akibanda cyane ku buzima bw’Abanyarwanda ubu no mu gihe cyashize. Indirimbo ze hafi ya zose zarakunzwe, iyitwa ‘Ni Danger’ ihiga zose, ‘Baragowe’ ikaza hafi aho n’izindi.

Mu zo yanditse zatangariwe, harimo iyo yise ‘Injurugutu’, ikubiyemo ubutumwa bwibanda ku myambarire yo ha mbere ikanagaruka ku bigezweho byambarwa n’ab’iki gihe. Iyi ikumbuza benshi imyambarire ya ‘‘Ntumenerifu ,Amaderave, imbati , Labiyonda , tarambura , Belimuda , Pacanga, Kereyo na Shimboke’.

Abahanzi bakunzwe hafi ya bose biyambaza Danny Vumbi mu kwandika indirimbo, izo yanditse zaciye ibintu harimo iza Social Mula ‘Ku Ndunduro’, ‘Amahitamo’, ‘Ntibisanzwe’ ya King James, ‘Agatege’ ya Charly&Nina n’izindi nyinshi.

Mu kiganiro kirambuye na IGIHE, Danny Vumbi yahamije ko mu buhanzi bwe yihaye icyerekezo cyo gukora indirimbo zigamije gushimisha ariko ahanini zikanatanga amasomo ku bazumva.

IGIHE: Mu ncamake Danny Vumbi ni muntu
ki?

Danny Vumbi ni umuhanzi w’umunyarwanda wize kwigisha imibare n’ubugenge muri Kaminuza yahoze ari iy’Uburezi ya Kigali[KIE]; nkaba ndi umubyeyi w’abana babiri ukunda kuganira.

IGIHE: Umuziki wawinjiyemo ryari? Ni iki cyaguteye imbaraga zo kumva ko ugiye kuririmba nk’akazi?

Mu gihe hatoranywaga abanyeshuri bagombaga gukora KIE Music Band 2002 nanyuze ku cyumba byaberagamo mbonye ababyitabiriye numva ko nanjye nagerageza. Nakundaga umuziki, ndirimbye indirimbo ya Appollinaire" Imana ni yo buhungiro" mbona bose baratangaye uwatoranyaga anshyira ku ruhande rwa njyenyine batoranya abandi batanu bangira umuyobozi wabo.

IGIHE: Ni ryari watangiye gufata umuziki noneho nk’umwuga
?

Umuziki natangiye kuwufata nk’umwuga mu mwaka wa 2004 nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu Rwanda mu irushanwa ryari ryateguwe na Never Again Rwanda mu gukangurira urubyiruko kwirinda amacakubiri. Ni umwanya twatwaye ndi kumwe na Gatsinzi Victor Fidèle ubu witwa Koudou. Twaribajije tuti "Niba tubaye aba mbere mu Rwanda ubu umuziki ntitwawukora nk’umwuga?" Igisubizo cyabaye ‘Yego’, tubishyira mu bikorwa.

IGIHE: Ibihe wagiriye muri The Brothers utazibagirwa ni ibihe?

Ni igihe twatwaye Pearl of African Music Award (PAM Award) mu 2006 i Kampala; igitaramo twakoreye muri Primature mu 2008; igitaramo cyo ku Gisenyi mu 2009 n’igihe dutwara East African Music Award yatangiwe muri Kenya mu 2011.

Sinakwibagirwa kandi umukobwa wanzaniye indabo muri Hotel des Mille Collines. Indabo yari yateguriye mukuru we wari washyingiwe aho kuzimujyanira mu bukwe agahitamo kuzinzanira kuri Stage akazimpana amarangamutima menshi avanze n’amarira.

Danny Vumbi, umwe mu bahanzi nyarwanda bazi Ikinyarwanda mu buryo bwimbitse

IGIHE: Ni iki ukumbura muri The Brothers mukiri kumwe?

Muri The Brothers nkumbura cyane urwenya rwa Ziggy 55 ndetse n’imihimbire y’indirimbo nshya turi batatu.

IGIHE: Inganzo yawe ahanini iyo wandika indirimbo ushingira ku ki
?

Iyo nandika indirimbo nshingira ku nsanyamatsiko mba nkeka ko yakundwa n’abantu bose, nshingira ku buzima busanzwe bwa buri munsi, rimwe na rimwe ngashingira no ku muco wacu.

IGIHE: Ubuhanga bwo kwandika indirimbo wabukomoye he?

Ndi mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye baduhaye umukoro wo guhimba imivugo. Umuvugo nanditse icyo gihe mwarimu ampa zeru kuko yakekaga ko nakopeye nkandukura agace ko mu gitabo runaka. Namusobanurira ko nabyikoreye ntiyabyemera anyicaza mu nguni ansaba guhimba imikarago 20 y’umuvugo usingingiza isabune, mbikora neza mu minota itanu mbisomeye ishuri ryose bampa amashyi mwarimu aratangara ansaba kuzabikomeza kandi ko bizangirira akamaro.

Ndi mu wa Gatanu w’ay’isumbuye nagiye mu irushanwa ryahuje abanyeshuri mu yisumbuye na Kaminuza mu bwanditsi bw’imivugo mba uwa mbere mu Rwanda. Nk’umuntu wize imibare navuga ko mbikomora ku mpano cyane cyane n’ubwo nyuma naje gukora amahugurwa y’ubwanditsi mu mwaka wa 2005 muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

IGIHE: Ni abahe bahanzi umaze kwandikira indirimbo, ese izakunzwe cyane ni izihe?

Abahanzi maze kwandikira indirimbo ni benshi navuga nka Social Mula, Bruce Melody, King James, Dream Boyz, Charly na Nina, Active, n’abandi. Mu ndirimbo zaciye ibintu nanditse navuga nka Ntundize na Turaberamye za Bruce Melody, Ku ndunduro ya Social Mula, Active love ya Active, Agatege, Try me za Charly na Nina n’izindi.

IGIHE: Mu ndirimbo zawe zose, ni iyihe wanditse ku buryo iteka nawe ikugaruka mu mutwe?

Mpora nibuka ‘Ni Danger’ kubera ko yampinduriye imibereho, yatumye namamara ku buryo buhagije ngenda amahanga kubera yo, n’ubu abo mpura na bo bose bambonamo ‘Ni danger’ kurenza izindi ndirimbo zose.

IGIHE: Ubwo mu zo wandikiye abandi bahanzi ni iyihe yagukoze ku mutima, unavuge icyo isobanura kuri wowe?

Indirimbo "Ku ndunduro" nandikiye Social Mula iri mu zatumye menyekana mu bwanditsi kuko na yo yahinduye umuzima n’imibereho bya Social Mula mba numva nyishimiye cyane ndetse yaba we na manager we bahora banshimira kuba narayibahaye. Indi ndirimbo ni "Duharanire kuba intwari" iyi ngiyi nayanditse mbisabwe n’urwego rw’igihugu rw’intwari z’igihugu nyibamurikira barishimye cyane ndetse bambwira ko nta nenge n’imwe urwego rwayisuzumye rwayisanzeho.

IGIHE: Umwuga wo kwandika indirimbo, hari umusaruro ufatika wawukuyemo?

Kwandika indirimbo ubu biri mu bintunze biranyinjiriza amafaranga ku buryo bushimishije birampa umushahara wa buri kwezi.

IGIHE: Kuki ukunda kwibanda cyane ku magambo azimiza n’andi akoreshwa cyane n’urubyiruko muri iki gihe?

Kwandika neza bigira amategeko abigenga. Kuzimiza ku babishobora bandika biba byiza cyane mu buhanzi naho imikoreshereze y’amagambo akoreshwa n’urubyiruko bituma indirimbo urubyiruko ruyiyumvamo ndetse n’abakuze bakagira amatsiko yo kuyasobanukirwa bityo indirimbo ikumvwa cyane.

IGIHE: Danny Vumbi yahisemo Madamu we mu gucunga inyungu ze za muzika. Ese ntibibangamira gahunda z’urugo?

Nahisemo ko Madame wanjye ambera manager kuko ni we muntu wa mbere twumvikana cyane. Ntabwo bibangamira gahunda z’urugo kubera ko ubu umuziki tuwufata nk’akazi.

IGIHE: Icyerekezo noneho cya Danny Vumbi muri iki gihe ni ikihe?

Icyerekezo ni cya kindi kigana ku musaruro uhagije mu muziki uzatangwa no gukora indirimbo nyinshi ni gukora ibitaramo byinshi.

IGIHE: Ni iki wumva tutakubajije wifuza kubwira abafana bawe?

[Aseka cyane] Ubu ninjiye mu bucuruzi, mfite akabari keza cyane i Nyabugogo. Kitwa ‘Inkumburwa’ ,abafana bashaka ko dusabana bajye bahanyarukira nakira abakiriya neza cyane. [Yahise akubita igitwenge].

IGIHE: Murakoze cyane

Murakoze namwe!

Danny Vumbi yanditse nyinshi mu ndirimbo zakunzwe mu Rwanda ndetse abibyaza amafaranga
Umugore wa Danny Vumbi ni we ucunga inyungu z'umugabo we mu muziki. Hano yari kumwe n'itsinda ry'ababyinnyi be
Iteka Danny Vumbi n'umugore we bakunze kuba bari kumwe; bafatanya mu kwita ku rugo no kuzamura umuziki w'uyu muhanzi

Zimwe mu ndirimbo Danny Vumbi yanditse zigakundwa bikomeye

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
rugamba 2018-05-10 05:21:30

uburumwa utanga mu ndirimbo zawe ndabwumva bukanyura.Burya isuku igira isooko.

2
Innocento 2018-05-10 02:00:50

Yoo mbega amagambo yubwenge nukuri ndumva urwanda rufite umugabo wubuhanga reka twese tumwigireho ubuhanga afite ariko kandi tunamugane kuko burya uwambaye ikirezi ntamenyako cyera natwe dufite umuhanga mururimi rwikinyarwanda twifuzako abahanzi bamubyaza umusaruro big up bro...

3
Mugobokanshuro Ephrem 2018-05-10 00:37:31

J’ADORE TOUTES LES CHANSONS DE DANNY VUMBI. CELLE QUI M’INTERESSE LA PLUS, IL S’AGIT DE BYA BIHE!! A L’EPOQUE DU GROUPE THE BROTHERS. Éphrem Mugobokanshuro

4
Nshimiyimana Innocent 2018-05-09 14:04:06

Andika hano Nakomeze Uwomwuga Uzamugeza Kurinshi Atazi Kand Byiza

5
Innocento 2018-05-09 09:49:40

Uyu numugabo umwe murwanda dufite wandika neza indirimbo zuje umuco nyarwanda , kuba abahanzi nka Bruce melodie, King James nabandi bamusanga usanga baragize indirimbo zikunzwe mungeri zose ndavuga abato nabakuze , ahubwo nibaza impamvu abandi bataramugana? burya ikinyarwanda kigira ubuhanga bwihariye urumvako ubuhanga @[email protected] afite buturuka kera no mubarezi bamureze, nshuti bahanzi mugane abahanga mururimi naho ijwi niryanya murebeko mutarya hit wamugani wabubu, Danny writer.

6
Innocento 2018-05-09 07:03:53

Andika hano GOOD URUMUGABO CYANE COUP DE CHAPEAU

7
umusomyi sarah 2018-05-09 06:30:11

Jyewe nkunda ibihangano bya Dany Vumbi cyane ku buryo mba numva ariwe watwara PRIMUS GUMA GUMA

Kwamamaza