IGIHE

Ibihembo bya Rwanda International Movie Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya munani

0 30-11-2021 - saa 15:29, Nsengiyumva Emmy

Rwanda International Movie Awads itarabashije kuba mu 2020 kubera icyorezo cya Covid-19, igiye kongera kuba hashimirwe abafite aho bahuriye na sinema bitwaye neza mu myaka ibiri ishize.

Jackson Mucyo uyobora Ishusho Art ari nayo itegura itangwa ry’ibi bihembo, yabwiye IGIHE ko bagiye kongera gushimira abakinnyi n’abafite aho bahuriye na sinema.

Ibi bihembo bizatangwa muri Werurwe 2022, amakuru arambuye yo kubitanga akazatangazwa mu kiganiro n’abanyamakuru giteganyijwe mu minsi iri imbere.

IGIHE yamenye ko abifuza guhatanira ibi bihembo bazatangira kwiyandikisha tariki 15 Ukuboza 2021.

Kuva ibi bihembo byatangira gutangwa byatangwaga ku bakora sinema mu Rwanda gusa kugeza mu 2019. Kuva mu 2020 ubwo byatangwaga ku nshuro ya karindwi byaje kuba mpuzamahanga bigirwa Rwanda International Movie Awards.

Ku wa 7 Werurwe 2020 nibwo ibi bihembo biheruka gutangwa mbere y’uko hagafatwa ingamba zo gukumira ikwirakwira rya Covid-19.

Urutonde rw’abahawe ibihembo muri Rwanda International Movie Awards 2020:

Best Documentary Film (National): Ikirezi ya Eric Ngabikwiye

Best Documentary Film (International): Wamburanye iki ya Habiyakare Muniru

Best Short Film: Luna ya Borah Shingiro

Best Short International film: Mukami by Mwenda Eastmond wo muri Kenya

Best Supporting Actor: Rengero Norbert uzwi nka Digidigi muri filime ya Papa Sava

Best Supporting Actress: Munezero Aline wo muri Bamenya

Best TV Series: Seburikoko

Best Web Series: Bamenya

Best Actor International: George Mo wo muri Kenya uzwi muri filime yitwa Lost in time

Best Actress International: Nansiima Ronah wo muri Uganda azwi cyane muri filime yitwa 94 Terror

Best Feature Film of the Year: Gitera ya Kalinda Isaie

Best National Actress of the Year: Kirenga Safina

Best National Actor of the Year: Kalinda Isaïe

Best People Choice Actor: Niyitegeka Gratien

Best People Choice Actress: Mukakamanzi Beatha (Mama Nick)

Best Feature Film International: Kunjabdulla of love ya Shanu Samad wo mu Buhinde

Best Film of the Year (Local): Shaddy Commitment

Ibihembo bya Rwanda International Movie Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya munani
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza