IGIHE

Humble Jizzo n’umugore bagarutse mu Rwanda nyuma yo gusezeranira muri Amerika

4 10-08-2019 - saa 14:27, Muvunyi Arsène

Umuhanzi Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boys yagarutse mu Rwanda n’umukunzi we aho bavuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwa Sebukwe.

Tariki 22 Nyakanga 2019 nibwo Manzi James [Humble Jizzo] umugore we Andy Blauman n’umukobwa wabo Ariella, bafashe rutemikirere berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyo gihe Humblle Jizzo yatangaje ko muri gahunda zari zimujyanye harimo gusezerana imbere y’amategeko n’umugore we no kwereka ibirori abatarabashije kwitabira ubukwe bwabo mu Rwanda.

Amakuru IGIHE yahawe n’inshuti y’uyu muryango nuko basezeranye imbere y’amategeko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 03 Kanama 2019.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 10 Kanama 2019, Humble Jizzo n’umuryango we bageze mu Rwanda nyuma y’iminsi 20 bari muri Amerika.

Mu mwaka ushize Humble Jizzo yarasabye anakwa umukunzi we mu birori byabereye mu Karere ka Rubavu mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

We n’umugore we baherukaga muri Amerika muri Werurwe uyu mwaka.

Humble Jizzo n'umugore we bagarutse mu Rwanda nyuma y'iminsi 20 bari muri Amerika
Ibyishimo bya Humble Jizzo, umugore we n'umukobwa wabo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Eram,tiger 2019-08-12 08:16:31

Twishimiye Kugaruka Murwanda Kwa Humb Ni Karibu Murwamubyaye!Sharom Sharom!

2
Carine Gatera 2019-08-11 16:38:55

Umwana babyaye ejo bundi se yaba angana gutya, barabeshya pe, iyi ni film barimo gukina ahubwo,

3
erik 2019-08-11 06:34:27

imana irebera imbwa ntihumbya koko ... wagize amahirwe ubona uko uzajya ukwepa iyi nzara iri mu Rwanda ... habaje ibyacu

4
Kabisa 2019-08-10 14:11:12

Humble numugore , humble numugore izi nkuru twarazihaze nta ndirimbo bagisohora ni humble numugore gusa !! Inkuru ze twarazihaze niba umuziki warabashiranye bakwemera icyaha ko safi yari umusingj wabo ariko tukaruhuka izi nkuru za humble numugore ...

Kwamamaza