IGIHE

Hateguwe urugendoshuri rwo kwihugura ku mateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu

0 14-09-2021 - saa 11:10, Nsengiyumva Emmy

Mu rwego rwo kurushaho kwihugura ku mateka y’u Rwanda, Sosiyete y’Ubukerarugendo ‘MB Simba Safaris Rwanda LTD’ yongeye gutegura urugendoshuri ‘Liberation Tour’ rwo guhugura urubyiruko ku mateka yaranze “icyiciro cya gatatu” cy’urugamba rwo kubohora igihugu.

Uru rugendo rwateguwe nyuma y’uko muri Nyakanga mu 2021 bari bateguye urugendo rwigiwemo amateka y’ibyaranze ‘Phase 1’ y’uru rugamba.

Muri uru rugendo abarwitabira basabwa kuba bambaye imyenda yiganjemo icyatsi kibisi cy’ibara rimenyerewe mu myenda ya gisirikare.

Ni urugendo ubushize rwitabiriwe n’urubyiruko rwiganjemo n’ibyamamare byari byambariye kwihugura ku mateka y’igihugu.

Nyuma yo kubona ubwitabire bwari hejuru muri uru rugendo, ubuyobozi bwa ‘MB Simba Safaris Rwanda Ltd’ bwahise bufata icyemezo cyo guhita butegura urundi ruzaba tariki 2-3 Ukwakira 2021, abazitabira bazigiramo amateka yaranze ‘Phase 3’ y’uru rugamba.

Muri uru rugendo, abazarwitabira bazatemberezwa ahari ibirindiro by’Ingabo za FPR Inkotanyi mu Karere ka Gicumbi nka Rukomo, Gatuna, Rubaya n’ahakoreraga Radiyo Muhabura.

Usibye gusura aha hari ibirindiro by’Ingabo za FPR Inkotanyi, bazanasura Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo Kwibohora iherereye ku Mulindi w’Intwari.

Ni urugendo byitezwe ko ruzasorezwa mu Karere ka Musanze, aho abazarwitabira bazasura Gereza yahoze ari iya Ruhengeri yafungirwagamo abanyapolitike, Nyamagumba, Nyamuremure n’ahandi hatandukanye.

Abazitabira uru rugendo barasabwa kwishyura ibihumbi 100 Frw n’ibihumbi 160 Frw ku bakundana bahisemo kurukorana.

Aba bakazahabwa ibirimo uburyo bwo kugenda, amafunguro y’iminsi bazamara mu rugendo, aho kuryama, kwipimisha Covid-19 na Ecouteurs zo kumviramo umuziki mu ijoro bazabona bageze kuri Hotel.

'Liberation Tour' Urugendoshuri ku mateka y'urugamba rwo kwibohora
Umunyarwenya Atome yari mu bitabiriye uru rugendo ubwo rwabaga ku nshuro ya mbere
Cyusa Ibrahim na David Bayingana mu byamamare byari byitabiriye uru rugendo
Umukinnyi wa Filime Kirenga Saphine yari mu bitabiriye uru rugendo ubwo rwabaga ku nshuro ya mbere
Abiganjemo urubyiruko bari bitabiriye uru rugendo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza