Harmonize yasohoye urutonde rw’abagabo baryamanye n’umukobwa bakundanaga biteza impagarara

5 8-05-2018 - saa 10:33, Munyengabe Murungi Sabin

Intonganya n’umwiryane byakajije umurego nyuma y’uko Harmonize akoze urutonde rw’abagabo baryamanye na Jacqueline Wolper bahoze bakundana.

Harimonize yagarutsweho mu binyamakuru guhera mu mpera z’icyumweru gishize biturutse ku isenyuka ry’urukundo rwe n’Umutaliyanikazi witwa Sarah. Ibya Harmonize na Sarah byajemo kidobya nyuma y’uko biketswe ko yaryamanye na Mwarabu Fighter[umurinzi wa Diamond].

Jacqueline Wolper wahoze akundana na Harmonize yabajijwe n’itangazamakuru ngo avuge ku isenyuka ry’uru rukundo maze avuga amagambo yazamuye uburakari n’intonganya kugeza ubwo uyu muhanzi yakoze urutonde rw’abagabo yaryamanye na bo.

Urutonde Harmonize yakoze rwaje rwenyegeza umuriro kuko umukinnyi wa filime Shamsa Ford yahise yiyama uyu muhanzi amubwira ko adakwiye gukinisha izina ry’umugabo we Chidi Mapenzi amuvanga muri uru rukururano.

Mu mazina 11 y’abagabo baryamanye na Jacqueline Wolper, Harmonize yavuzemo Diamond ndetse na Jux[umukunzi wa Vanessa Mdee]. Uru rutonde rumaze kujya hanze[kuri Instagram ya Harmoize] byazamuye guterana amagambo nyuma y’iminota mike araruhanagura.

Uyu musore ukunda kwiyita Konde Boy, yakoze uru rutonde nyuma y’uko Jacqueline Wolper yandagaje Sarah (fiancée wa Harmonize) avuga ko ‘ari umukecuru urera abana’, bityo ko “Nyuma yo kunanirwa kurera umwana agiye gushaka undi mwana arera.”

Ku rutonde Harmonize yakoze, Sarah yaje n’uburakari bwinshi abwira Wolper ko ari “indaya” amushishikariza gusoma neza uruhererekane rw’abagabo bamuryamye hejuru mbere yo gushotora bagenzi be.

Yagizie ati “Ntabwo mfite uwo muco mubi, ni wowe uwufite […] Narawugusigiye, reba urutonde rwawe nurangiza ujye gushaka umuganga w’amenyo atunganye ayawe neza. Baho ubuzima bwawe wa ndaya we…”

Urukundo rwa Harmonize na Sarah rwavuzweho byinshi muri Tanzania, by’umwihariko byatangiye bivugwa ko uyu muhanzi yakuruwe n’amafaranga uyu mukobwa afite ndetse bakaba baramenyanye mu gihe hari umwuka mubi hagati ye na Jackline Wolper.

Ubu, iby’urukundo rwa Harmonize na Sarah biragana mu manga hashingiwe ku mwuka mubi wavutse nyuma yo kuvumbura ko uyu muzungu yaryamanye n’umurinzi wa Diamond.

Jackline Wolper[iburyo] yavuze ko Sarah arera Harmonize nk'umwana biteza intambara
Harmonize na Sarah urukundo rwabo rwajemo agatotsi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kim 2018-05-10 02:19:48

Ariko nkinkuru zizinjiji zabatanzania naba Tanzania kazi mutubwira, zitumariyiki? Niki gituma mutadushakira inkuru zabiwacu??? Nimwe muri gusenga iterambere ryabana bacu bafite Impano ariko mufitiye ishyari.

2
Gonze 2018-05-08 23:25:59

Aba bazungu se baba biteyeho iminwa n ibibumo batagira yewe uyu mu type nawe ni nta bwenge.izi nkuru ntacyo zitumariye

3
king 2018-05-08 09:24:44

ndambiwe nizi cambokila zabatanzania ni ba mabeshu bose sans valeurs kandi bazarangiza nabi kuko bakoreshwa nabadaimoni.

4
kariza 2018-05-08 08:25:42

BABYITA UBUSUTWA BWIMBESHU

5
Denys KWIHUGURA 2018-05-08 04:01:49

Ibi babyita uburofa

Kwamamaza