IGIHE

Harmonize yanditse ibaruwa isaba gusesa amasezerano ye muri Wasafi ya Diamond

1 22-08-2019 - saa 13:48, Muvunyi Arsène

Ushinzwe gucunga inyungu z’inzu ifasha abahanzi ya Wasafi WCB, Sallam SK, yavuze ko bamaze kwakira ibaruwa ya Harmonize yanditse asaba ko basesa amasezerano bari bafitanye.

Hari hashize iminsi bihwihwiswa ko Harmonize wo muri Tanzania yaba yaramaze gutanduka n’inzu ya Wasafi WCB iyoborwa na Diamond Platnumz yatangiye kumufasha mu 2015 ataramenyekana kugeza abaye icyamamare.

Ni amakuru atari afitiwe gihamya ndetse Diamond Platnumz ubwo aheruka mu Rwanda yarabibajijwe avuga ko ari bishya mu matwi ye.

Ibigaragaza ko Harmonize yaba yaramaze kuva muri Wasafi bigenda byiyongera umunsi ku wundi.

Mu gitaramo cya Wasafi Festival giheruka kubera mu Mujyi wa Mwanza uyu musore yanze kujyana n’abandi bagenzi be ahubwo agenda n’imodoka ye wenyine.

Ushinzwe gucunga inyungu za Wasafi WCB, Sallam SK, mu kiganiro yagiranye na Wasafi FM yavuze ko Harmonize yamaze gutandukana nabo nubwo bitari byaba mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ati “ Kugeza ubu Harmonize mu mutima we ntabwo ari muri Wasafi WCB ariko ahari mu nyandiko. Impamvu mvuze gutyo ni uko yohereje ibaruwa isaba gusesa amasezerano ye binyuze mu nzira z’amategeko.”

Kwangwaru ni imwe mu ndirimbo uyu musore yakoranye na Diamond muri Wasafi

Bitewe n’uko Wasafi WCB yari imaze gushora amafaranga menshi mu muziki wa Harmonize, Sallam yavuze ko bazicarana bakabara ibyo agomba kubishyura ubundi bakamureka akagenda.

Bivugwa ko Harmonize yamaze kunoza umugambi wo gutangiza inzu ye ifasha abahanzi yitwa Konde Gang n’ubwo atarayimurika.

Uyu musore asanzwe afatanyije na Diamond Platnumz sosiyete itunganya amashusho yitwa Zoom Production gusa yo ngo bazakomeza kuyifatanya nk’ibisanzwe.

Harmonize avuye muri Wasafi nyuma ya Rich Mavoko wayiyomoyeho avuga ko banyunyuza imitsi y’abahanzi bafasha.

Bado, ni indirimbo yatumye uyu musore yandika amateka

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Umurerwa 2019-08-22 15:33:57

Diamond ndamushyigikiye rwose, ahasigaye Imana imufashe ikomeze imirimo yamaboko ye

Kwamamaza