Hamisa Mobeto yandagajwe n’indi nkumi imukwena ko yiziritse kuri Diamond

5 9-05-2018 - saa 14:14, Dusabimana Aimable

Tunda Sebastian, umwe mu banyamideli bavuzweho gukundana na Diamond yacyuriye Hamisa Mobeto babyaranye amubwira ko akwiye guhagarika kumwizirikaho kuko uyu muhanzi nta rukundo amufitiye.

Muri Nzeri 2017 nibwo Diamond yemeye umwana w’uyu munyamideli nyuma y’igihe cyari gishize yaramwihakanye. Yabyemeye ari uko Mobeto asohoye amafoto y’uyu muhanzi baryamanye ndetse haciyemo iminsi mike amujyana mu nkiko avuga ko adatanga indezo.

Kujarajara mu bagore bikozwe na Diamond byagejeje ku ndunduro urukundo rwe na Zari ku ndunduro ku wa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundana [Saint Valentin].

Nyuma y’ibyo Hamisa yakunze kugenda ashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye na Diamond ndetse rimwe na rimwe akayaherekeza amagambo asize umunyu ashimangira urukundo amufitiye nubwo undi adakunze kumuvugaho.

Ibi byakozwe na Hamisa Mobeto, kuri Tunda ngo abibona nko kwizirika kuri Diamond kugeza ubwo ashaka kwemeza rubanda ko bombi baba hari umubano wihariye bafitanye nyuma y’aho atandukaniye na Zari babanaga nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Nairobi News.

Yagize ati “Azi neza ko yareze Diamond kubera kudatanga indezo ndetse bakagera ubwo babifataho umwanzuro ariko ntasiba kumwizirikaho. Yihebeye kubana n’umuntu utamwitayeho na gato. Ni uwuhe mugore wemera icyo gisebo ku mugabo niba atari ukumwizirikaho?”

Mu minsi ishize byavuzwe ko Tunda atwitiye Diamond, inda iza kuburirwa irengero

Tunda yise Hamisa indaya yizirika ku mugabo utayikeneye byatumye abazwa niba ataba ari kubivugira ishyari cyane ko na we yigeze kuvugwaho kugirana umubano wihariye na Diamond. Yasubije ko ababajwe gusa no kuba mugenzi we ahitamo kwisuzuguza mu buryo bw’ako kageni.

Tunda Sebastian wibasiye Hamisa ni umwe mu nkumi zavuzweho kugirana umubano wihariye na Diamond Platnumz ndetse mu gihe gishize hacicikanye amafoto ye bivugwa ko atwitiye uyu muhanzi nubwo byaje kurangira bombi babinyomoje.

Ibya Diamond na Hamisa byatangiye kuvugwa cyane akimara kumukoresha mu mashusho ya 'Salome'
Yibasiye Hamisa amubwira ko yiziritse kuri Diamond bidakwiye
Ibya Diamond na Hamisa byatangiye kuvugwa cyane akimara kumukoresha mu mashusho ya 'Salome'
Hamisa yigeze kujyana Diamond mu nkiko amushinja kutamuha indezo y'umwana babyaranye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
JEANDEDIUE 2018-05-10 03:48:35

Andika hanoAHISHAKIYE

2
Akeza 2018-05-09 12:31:54

Ubwose uratukiri ki uyu munyamakuru!!! Niba Udashaka kubisoma bireke!!!! Nta mugozi yagushyizeho ngo usome!!!
Mujye mwihesha agaciro wana!!!

3
patty m 2018-05-09 12:10:55

daymond ndamwemera undi azatera inda nzamutangira indezo ntabyo kurinda aregwa nanamurerera.

4
uwera sorange 2018-05-09 10:49:26

Ariko se uwo Diamond niwe mugabo aba bagore nabonye mwiza utangaje ! nimubi kwisura afire nimico mibi yo kujarajara mu bagore ubwo rero sinzi icyo barwanira Bose nizamaraya ziraho gusa !

5
kariza 2018-05-09 08:53:44

inkuru zindaya nindayakazi za ba tanzania turazirambiwe kabisa ariko nawe ubyandika ukorarana nizo ndaya?

Kwamamaza