IGIHE

Guhozwa muri gereza kwa bamwe! Urugendo rwo kwiyunga no gushwana kwa Tuff Gangs imeze nk’iyihanuriye

2 26-05-2019 - saa 18:16, Uwiduhaye Theos

Kuva mu 2008 itsinda rya Tuff Gangs ryatangiye kunyura benshi binyuze mu bihangano byihariye ryari rifite byiganjemo ibyakomozaga ku buzima bubi bw’abana bo ku muhanda n’ubwo muri gereza.

Ibi biri mu byatumye ryigarurira imitima ya benshi biganjemo rubanda rugufi, ndetse na ba bandi bakora imirimo y’ingufu n’abandi bimariyemo ubuzima bw’umuhanda.

Sibo gusa n’abandi banyarwanda twakwita abasirimu batangiye kwiyumvamo iri tsinda ryari rifite ibihangano bikora ku mitima ya benshi kandi byiganjemo ubutumwa bugaruka ku buzima bwa muntu.

Ritangira ryari rigizwe na Jay Polly, Bull dogg, P Fla, Fireman na Green P. Imikorere yaryo ntabwo yari kuba imbogamizi kuri buri umwe muri aba kuko ntabwo ryari itsinda ryakumiraga umwe gukora ku ruhande umuziki we kandi akagaruka agafatanya n’abandi mu zindi ndirimbo zaryo bigakomeza kuba byiza.

Ryagize umuriri ukomeye mu bafana rigitangira umuziki, ibihangano byaryo bicengera benshi ku buryo buhambaye. Ryiharira itangazamakuru riravugwa karahava ari nako benshi bakomeza kuryiyumvamo ku rwego rwo hejuru.

Gusa, ryageze aho riba nka wa mwana udashimwa kabiri ritangira kuzamo umwiryane wa hato na hato bidatinze P Fla yerekwa umuryango ndetse nyuma n’abari barigize baza gucikamo ibice Jay Polly yirukana bagenzi be nabo bajya gushinga iryo bahise ‘Stone Church’.

Tuff Gangs yamenyekanye mu bihangano bitandukanye birimo ‘Gereza’, ‘Inkongoro y’umushimusi’, ‘Ntibagira Isoni’, ‘Amaganya’, ‘Kwicuma’ n’izindi zitandukanye zatumye benshi banyurwa.

Tuff Gangs yatangiye igizwe n'abantu batanu hashize igihe P Fla akurwamo

Mu 2012 P Fla yeretswe umuryango

P Fla ari mu bari abaraperi ngenderwaho muri Tuff Gangs ariko yakunze guhora mu mahari na bagenzi be, akenshi mu itsinda hagahora umwiryane wanatumye bamwereka umuryango.

Yatandukanye na Tuff Gang muri Mutarama 2012, icyo gihe yahise ashinga itsinda yise “Emperia Mind State” aho yari ari kumwe na El Poeta bari baranabyaranye.

We na Bulldogg bahise bagirana urwangano batangira kujya bahimba indirimbo baterana amagambo rimwe na rimwe zirimo amagambo ateye isoni mu buryo bukomeye.

Uyu musore yakomeje gukora umuziki ku giti cye, kugeza ubwo mu 2016 yatawe muri yombi azira gukoresha ikiyobyabwenge cya Héroïne bakunze kwita ‘Mugo’. Yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri, agaruka mu 2018 avuga ko ari mushya.

2015 umwaka washaririye Tuff Gangz, Jay Polly amenesha bagenzi be

Mu 2015 benshi batunguwe no kumva inkuru yavugaga ko Jay Polly yirukanye bagenzi be ndetse agahita yinjiza amatwara mashya mu itsinda akanashyiramo amaraso mashya, nayo ataramaze kabiri!

Tuff Gangs ya Jay Polly yari irimo Khalifan, Romeo na Young T bahoze mu itsinda rya Home Boyz; mu ndirimbo ya mbere bakoze bise ‘Wiyita Iki?’ batangiranye amashagaga beraka abari bagize Tuff Gangs ya mbere ko nta buhangange bari bafite bwatuma bigira ibyatwa.

Hari nk’aho uwitwa Young T agira ati “Kuva iyi saha n’uyu munota nyita Umwami mbere y’uko unsubiza ntangira ngita nti abana bararizwa nibyo batazi intare isigaza inyama zikarwanirwa n’impyisi. Kuva kera nahoze ntekereza umunsi Kigali izaba ifite nk’iyi rap, ibikomangoma dufata umurwa maze ibipfayongo turarimbura.”

Bulldogg, Fireman na Green P bakimara kumeneshwa nabo bahise bashinga itsinda bise Stone Church bahise bongeramo na Nick Breezy.

Stone ya Group ya Whatsapp!

Akimara kwirukana bagenzi be nabo bahise bihuriza hamwe ndetse batangira gukora ibihangano bitandukanye.

Icyo gihe Stone Church yakoze indirimbo zitandukanye zirimo ‘Imirimo’, ‘Ndakuzi’ na ‘Ndi Iniga’ bafungira amaferi aho!

Green P yabwiye IGIHE ko iri tsinda ritari ryaje guhangana na Tuff Gangs ko ahubwo ryari rashinzwe riturutse kuri groupe ya WhatsApp yari ihuriyemo abahanzi batandukanye.

Ati “Stone Church rero ntabwo ryari itsinda, yari ikipe y’abahanzi, kuko yatangiye ari itsinda ryo kuri WhatsApp abantu kubera kubyumva tubivuga mu ndirimbo bagira ngo ni itsinda rishya ryaje ariko ntaho byari bihuriye. Ryari iryo tsinda ariko rihuriyemo abahanzi.”

Akomeza avuga ko n’abiyitaga ko bagiye muri Tuff barimo Youg T, Khalifan na Romeo bitari ari ko bimeze.

Ati“Ntabwo bigeze bajya muri Tuff Gangs biriya byari ibintu Jay Polly yari yazanye gutyo ntiwavuga ko ari Tuff Gangs nta n’ubwo yigeze iba nayo na bariya Jay Polly yari yashyizemo babikubwira. Imibanire n’abari bayirimo nta kibazo kirimo n’ubu njye na Khalifan dufitanye indirimbo.”

Jay Polly yavanye amatwara mashya muri gereza

Ku bwa Green P iyo Tuff Gangs itarimo P Fla aba yumva ituzuye

Green P avuga ko P Fla ari umuraperi w’umuhanga ku buryo ari ibishoboka yagaruka mu itsinda yameneshejwemo mu myaka irindwi ishize.

Ati “P Fla ni umuntu dukorana cyane. Ku giti cyanjye numva atarimo itaba yuzuye ariko ari njye ari Bulldogg na Fireman nta muntu n’umwe ufitanye ikibazo nawe, ibisigaye byaba ariwe.”

Tuff Gangs yihanuriye itabizi?

Kuva iri tsinda ryatangira ryaririmbaga indirimbo ziganjemo izirimo ubutumwa bw’imfungwa, bidateye kabiri nabo batangizwa kwinjizwa mu gihome.

Mu ndirimbo nyinshi zabo wasangaga harimo amaganya aganisha ku gufungwa (ibyo bita kujya ishene).

Iziganjemo ubu butumwa twavuga nka ‘Gereza’ na ‘Kwicuma’.

Muri ‘Kwicuma’, hari nk’aho Green P aririmba ati « baramupakiye ageze ku karere ahasanga dosiye iriho ifoto n’umukono w’umukuru wa Parike, bati iregure n’utsinda urubanza tukurekure, ati mumfunge nta mukoboyi uhakana kole. Uwo murara bamukatiye imyaka ine […]”

Muri iyi ndirimbo Jay Polly yumvikana yishyira mu mwanya wa cya kirara kivuye muri gereza akabara inkuru y’uko yafunzwe ndetse akemeza ko aje yarahindutse.

Tuff Gangs izi ndirimbo yaziririmbye ikiri kumwe na P Fla waje kwirukanwa nyuma. Igitangaje ubutumwa burimo hano busa nk’aho bwabasohoreyeho kuko yaba P Fla, Jay Polly ndetse na Fireman bose bafunzwe.

Green P ati “Twebwe turirimba ubuzima busanzwe abantu bose babamo kuko gereza ntabwo ibamo aba Tuff Gangs gusa, hari igihe bishobora gufatwa nk’ubuhanuzi, ushobora kuvuga ikintu uyu munsi ejo kikakubaho. Twavugaga ikintu uyu munsi kubera kiri mu buzima busanzwe ejo kikabaho.”

Akomeza avuga ko kuba hari abafunzwe bagize iri tsinda ari ikintu gikomeye kizatuma nibongera gukora mu nganzo noneho bazatanga ubutumwa budafunguye kuko kiriya gihe baririmba ubuzima batanyuzemo ariko ubu benshi bakaba barabusogongeyeho.

Ati “Nakubwira ko dutangira Tuff Gangs nkanjye na Fireman twari dufite imyaka 18, twari tukiri bato ubu hashize imyaka irenga 10, urumva muri iyi myaka haba hari ukuntu umuntu yakuze. Uba uzi ibintu byose nk’urugero twaririmbaga gereza nta n’umuntu urayibona ariko ubu nituyiririmba tuzayiva imuzi hari n’ibindi tutanyuzemo ariko twagiye tubona kubera ubuzima. Tuzagarukana ubukana n’ubutumwa bukarishye.”

Yakomeje avuga ko abantu bose bakora ibintu bibi atari abaraperi gusa kuko kwitwara nabi nta hantu bihurira no kuba umuraperi ahubwo ari umuntu ku giti cye. Buri muntu agira ukuntu aba yararezwe.

Fireman ubu ari kugororerwa i Iwawa

Ahazaza ha Tuff Gangs hameze hate ?

Tuff Gangs basubiranye mu 2017, muri East African Party 2018 bigaragariza abakunzi babo.

Kuva basubirana bakoranye indirimbo imwe bise ‘For Someone’ kuva ubwo nta yindi barakorana kuko bamwe batangiye kujyanwa muri Gereza ku buryo bacitsemo ibice.

Green P yabwiye IGIHE ko kubera ibibazo byo kuba bamwe baragiye bafungwa ubu nta murongo uhamya barafata.

Ati “Buri wese ubu ari gukora ku giti cye kuko ntabwo turongera guterana twese, uretse ko hari n’indirimbo turi gukorana na Bulldogg na P Fla ariko mu minsi iri imbere turicara hamwe tuganire. Ntabwo nababwira ko hari ikintu, ko hari umushinga turi gupanga ariko twenda kwicara tukaganira akazi ko nyuma karahari.”

Avuga ko baheruka guterana we na bagenzi be mu ntangiro z’uyu mwaka ariko kubera ko n’ubundi Fireman atari ahari nta kintu gifatika bafatiye umwanzuro, ku buryo Tuff Gangs izongera gukora neza mugenzi wabo yavuye mu i Iwawa.

Gereza imwe mu ndirimbo Tuff Gangs yaririmbyemo ibisa n’ubutumwa bwayisohoreyeho

‘Kwicuma’ imwe mu ndirimbo za Tuff Gangs yakunzwe cyane

Imirimo imwe mu ndirimbo yahuriyemo Bulldogg, Fireman na Green P, bashinze Stone Church bamaze kwirukana na Jay Polly

‘Wiyitiki’, indirimbo yakozwe na Jay Polly amaze kwirukana bagenzi be

Tuff Gangs yongeye kubyutsa umutwe mu 2017 bariyunga
Jay Polly yavanye amatwara mashya muri gereza
Jay Polly yari yazanye amaraso mashya ya Tuff Gangs yirukana bagenzi be
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Saro 2019-05-27 06:25:34
2
Kami 2019-05-27 02:00:42

Aba basore bari abahanga cyane, ariko bababye imbata z’ibiyobyabwenge, bituma ahazaza habo haba habi cyane. Twarabakundaga none dore mwatengushye abafana banyu batari bake!

Kwamamaza