IGIHE

Fireman umaze iminsi arembye, yasohoye indirimbo nshya

0 14-09-2021 - saa 09:47, Nsengiyumva Emmy

Umuraperi Fireman umaze iminsi arembye kubera uburwayi bwatumye anashyirwa mu bitaro, yasohoye indirimbo nshya yise ’Ibiganza’ yari aherutse gufatira amashusho.

Umwe mu bantu ba hafi y’uyu muraperi waganiriye na IGIHE yavuze ko tariki 5 Nzeli 2021 umunsi Jay Polly yashyinguriweho, Fireman we yari yinjiye mu bitaro byatumye atagaragara mu muhango wo guherekeza mugenzi we babanye muri Tuff Gang.

Amakuru avuga ko uyu muhanzi yamaze iminsi ine mu bitaro aho yivuzaga inyama zo mu nda.

Icyakora nubwo ari koroherwa, Fireman ntabwo arakira neza nk’uko uyu waduhaye amakuru abihamya.

Ati “Kuwa 13 Nzeli 2021 nibwo yarangije gahunda za muganga, kuri ubu ari ku miti ariko byibuza urabona ko ari koroherwa.”

Nubwo ariko arwaye, Fireman ni we wafashe icyemezo cyo kwemerera ubuyobozi bwa ‘Hommies Studio’ yaherukaga gukoreramo indirimbo ‘Ibiganza’ kuyishyira hanze.

Ni indirimbo yumvikanamo amagambo akomeye yari amenyerewe ku itsinda rya Tuff Gang ubwo bari bagitangira umuziki.

Muri iyi ndirimbo, Fireman aba ameze nk’uhanura abakiri bato ibyo amaze kubona ku Isi, ababwira ko bigoye ku Isi kubona umuntu wuzuye ubumuntu.

Nubwo amaze iminsi arembye, Fireman yasohoye indirimbo nshya yise 'Ibiganza'
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza