IGIHE

Fireman mu rubyiruko rurenga ibihumbi bibiri rugiye gusezererwa Iwawa

0 12-09-2019 - saa 09:30, Nsengiyumva Emmy

Uwimana Francis [Fireman], umwe mu baraperi bahoze bafite imbaraga mu muziki mu Rwanda agiye gusoza umwaka yari amaze ari kugororerwa mu kigo ngororamuco kiri nka Iwawa, nyuma y’uko yari yafatiwe kunywa ibiyobyabwenge.

Fireman ni umwe mu bari bamaze igihe bagororerwa Iwawa aho yigiye umwuga w’ubuhinzi, byitezwe ko azaba ari mu rubyiruko rugiye guhabwa impamyabushobozi zuko barangije kwiga imyuga muri iki kigo ndetse barangije no kugororwa.

Urubyiruko 1659 nirwo ruzahabwa impamyabushobozi mu gihe abazasezererwa muri iki kigo bose ari 2069.

Byitezwe ko umuhango wo gusezerera Fireman na bagenzi be 2069 barangije kugororwa mu gihe cy’umwaka uzaba tariki 20 Nzeri 2019 ukabera muri iki kigo cya Iwawa.

Nk’uko imibare ibigaragaza kugeza ubu, ikigo cya Iwawa kirimo kugorora urubyiruko rurenga ibihumbi bine.

Fireman ni umwe mu baraperi bazamukiye mu itsinda rya Tuff Gangs, akaba yarakoze indirimbo zitandukanye zakunzwe nka; Urwikekwe, Itangishaka, Umuhungu wa Muzika, Ubuto bwanjye, Nyeganyega n’izindi.

Ntabwo ari ubwa mbere Iwawa hajyanwa abahanzi bazwi kubera ibiyobyabwenge kuko iki kigo cyagiye kigororerwamo abandi barimo nka; Master Fire, Saidi Brazza, Fireman akaba asizeyo Neg G The General ndetse na Young Tone nabo bakomeje kugororerwa kuri iki kirwa.

Fireman n'urubyiruko rurenga 2000 bagiye gusezererwa Iwawa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

0 29 21-10-2019
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza